IGIHE

Banki ya Kigali na IFAD bigiye gushora miliyoni 21$ mu gufasha abahinzi bo mu Rwanda

0 6-09-2026 - saa 17:23, IGIHE

Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), Banki ya Kigali na Aceli Africa byatangije gahunda y’inkunga n’inguzanyo ya miliyoni 21$, igamije korohereza amakoperative n’amahuriro y’abahinzi bato mu Rwanda kubona imari.

Iyi gahunda yiswe ‘Farmers’ Organizations Financing Programme-Rwanda’ (FOFP-R), izahuriza hamwe miliyoni 12$ zizatangwa na IFAD na miliyoni 9$ zizatangwamo inguzanyo na Banki ya Kigali.

Amasezerano yayo yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, mu nama ya Africa Food Systems Forum yabereye i Kigali.

Biteganyijwe ko iyi gahunda izafasha amahuriro y’abahinzi igera kuri 215 kongera ubushobozi, mu gihe igera kuri 172 izahabwa inkunga cyangwa inguzanyo.

Izagirira akamaro abahinzi bato barenga ibihumbi 35, by’umwihariko abagore n’urubyiruko.

Izibanda ku ruhererekane nyongeragaciro rw’ibihingwa n’ibikomoka ku buhinzi birimo ibigori, umuceri, imyumbati, amata, imboga n’imbuto.

Visi Perezida wa IFAD, Dr Gérardine Mukeshimana, yavuze ko iyi gahunda igaragaza impinduka mu gushaka uburyo bushya bwo gutera inkunga ubuhinzi.

Ati “Akamaro ka Farmers’ Organizations Financing Programme-Rwanda kagaragaza impinduka nini mu gushaka ibisubizo bishya mu gutera inkunga ubuhinzi. Guhanga udushya ntibishingira ku ikoranabuhanga gusa, ahubwo binareba imari, inzego, ubufatanye no kwihangira imirimo.”

Yakomeje avuga ko FOFP-R yitezweho kugabanya ibyago biterwa no gushora imari mu buhinzi, gukurura abandi bashoramari no kwagura amahirwe ku bikorera bo mu cyaro, amahuriro y’abahinzi n’abahinzi bato.

Ubuhinzi butanga akazi ku barenga 70% by’Abanyarwanda kandi bugira uruhare rwa hafi 25% mu musaruro mbumbe w’igihugu.

Icyakora, kubona imari biracyari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamiye uru rwego. Inguzanyo zihabwa ubuhinzi ziracyari nke ugereranyije n’inguzanyo zose zitangwa n’ibigo by’imari.

Amahuriro y’abahinzi igira uruhare rukomeye mu guhuriza hamwe umusaruro, gufasha abanyamuryango kubona inyongeramusaruro n’amasoko no kubahuza n’ibigo by’imari.

Nubwo bimeze bityo, IFAD igaragaza ko hafi 70% by’imari iyi miryango ikenera itaraboneka. Ibi biterwa n’imbogamizi zirimo kubura ingwate zihagije, kudatunganya neza inyandiko z’imari n’ubumenyi buke mu bijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga. Ibyo bituma ibigo by’imari bibona ko kuguriza abahinzi bishobora kubamo ibyago byinshi.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ubu bufatanye buzahuza imari n’ubufasha bwa tekiniki bugamije kongerera imbaraga amahuriro y’abahinzi.

Yagize ati “Amahuriro y’abahinzi ni inkingi y’ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku buhinzi, ariko imaze igihe kinini itagerwaho uko bikwiye n’uburyo busanzwe bwo gutanga inguzanyo.”

Dr Karusisi yavuze ko binyuze mu bufatanye na IFAD, Banki ya Kigali izageza ibisubizo bishya kandi bidaheza mu bijyanye n’imari ku babikeneye kurusha abandi. Ibi bizakorwa hahuzwa igishoro n’ubufasha bwa tekiniki iyi miryango ikeneye kugira ngo ikomeze imiyoborere n’imicungire yayo y’imari.

Uko miliyoni 21$ zizakoreshwa

Miliyoni 12$ zizashyirwa muri iyi gahunda na IFAD zigizwe n’inguzanyo ya miliyoni 9$, inkunga ya miliyoni 1,8$ yo kugabanya ibyago bishobora kuvuka mu gutanga inguzanyo n’inkunga ya miliyoni 1,2$ yo gutanga ubufasha bwa tekiniki.

Ubufasha bwa tekiniki buzafasha amahuriro y’abahinzi kunoza imiyoborere, imicungire y’imari n’ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga.

Buzanafasha Banki ya Kigali gutegura ibikoresho no kugira ubumenyi bukenewe mu gutanga serivisi zirambye ku miryango y’abahinzi.

Iyi gahunda yanahawe miliyoni 6$ zagejejwe kuri IFAD binyuze muri Business Investment Financing Track (BIFT), uburyo bwo gutanga imari bushamikiye kuri Global Agriculture and Food Security Program (GAFSP).

BIFT iha ibigo mpuzamahanga biteza imbere ubukungu inkunga n’imari itangwa ku buryo bworohereza abayihabwa, hagamijwe gushyigikira udushya mu by’imari tugenewe abahinzi bato n’ibigo by’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi bikiri mu cyiciro cyo gutangira.

Umuyobozi wa GAFSP, Shobha Shetty, yavuze ko ubu buryo buzafasha abantu benshi kubona igishoro mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda.

Yagize ati: “Ubu buryo bushya bwo gutanga imari binyuze muri BIFT buzafasha kubaka isoko ry’imari ridaheza mu Rwanda. Bizafasha abafite intege nke kurusha abandi bakora mu rwego rw’ubuhinzi n’ibiribwa, barimo abahinzi bato, abagore n’urubyiruko, gushora imari ishobora guhindura ejo hazaza habo.”

Iyi gahunda iterwa inkunga binyuze mu Kigega cya IFAD gishinzwe abikorera, ikaba yaranahawe ubufasha na GAFSP ndetse na Guverinoma ya Canada.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko ubu bufatanye buzahuza imari n’ubufasha bwa tekiniki bugamije kongerera imbaraga amahuriro y’abahinzi
Visi Perezida wa IFAD, Dr Gérardine Mukeshimana, yavuze ko iyi gahunda igaragaza impinduka mu gushaka uburyo bushya bwo gutera inkunga ubuhinzi
Banki ya Kigali na IFAD bigiye gushora miliyoni 21$ mu gufasha abahinzi bo mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza