Perezida wa IBUKA Dr. Gakwenzire Philbert yatangaje ko Dr. Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown yaranzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuva yiga muri kaminuza i Butare ku buryo yahoraga ashaka uburyo bwo kubabaza Abatutsi, ariko by’umwihariko anagira uruhare muri Jenoside muri Komini Rugenge.
Ku wa 21 Nzeri ni bwo ubushinjacyaha bw’u Bwongereza bwatangaje ko bwahisemo kugeza mu rukiko dosiye ya Bajinya kuko nyuma y’iperereza bwakoze igihe kirekire bwasanze ibyo akekwaho n’ibimenyetso byose bihagije.
Bajinya ni umwe mu Banyarwanda batanu baba mu Bwongereza bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare bashinjwa kugira muri Jenoside.
Abo bandi ni Emmanuel Nteziryayo wahoze ayobora Komini Mudasomwa, Charles Munyaneza wayoboraga Kinyamakara, Célestin Ugirashebuja wayoboraga Kigoma na Célestin Mutabaruka yari umuyobozi wa Projet Crête Zaïre-Nil muri Gikongoro.
Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yabwiye IGIHE ko bose icya mbere cyifuzwaga ari boherezwa mu Rwanda bakahaburanishirizwa, ariko inzego z’ubutabera zagiye zifata ibyemezo bikajuririrwa kuko bahawe ubwenegihugu bw’u Bwongereza.
Ati “Ari Bajinya, ari Munyaneza, ari Mutabaruka abo bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bajinya uyu yari azwi ko n’ubundi yarangwaga n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi no guhera akiri umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yigaga ibirebana n’ubuvuzi. Byaramurangaga mu buzima bwe mu gihe muri kaminuza hari ibikorwa bisanzwe bibaho byo kunnyuzura ariko we ukabona arabyuririraho kugira ngo ashake uburyo bwo kubabaza Abatutsi. Kugera mu 1990 bikomeza uko Jenodise yabaye yarakoraga muri ONAPO, cyakoreraga mu nyubako ubu ikoreramo iposita, yari atuye no mu Kiyovu, muri Rugenge, aho rero ni ho yagaragaye mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Dr. Gakwenzire yavuze ko icyo IBUKA yifuza ari uko Bajinya “akwiye koko gukurikiranwa kandi agahanwa ku rwego rw’ibyaha yakoze.”
Dr. Bajinya yavukiye mu kagari ka Kigombe, Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi tariki ya 28 Gashyantare 1961. Ubu ni mu Mudugudu wa Mwiyanike, Akagari ka Kadahenda, Umurenge wa Karago mu Karere ka Nyabihu.
Yize ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) i Butare. Inkomoko n’ubwoko bye byamuhesheje amahirwe yo kwiga neza kandi bimworoheye.
Muri Nzeri 1984, yatoranyijwe mu bajya gukora imenyerezamwuga mu kuboneza urubyaro muri Kaminuza ya ULB (Université Libre de Bruxelles) mu Bubiligi. Yanagiye kwiga muri Canada kuri buruse.
Dr Gakwenzire ati “Ariko wabonaga yari mu ndiri y’abarangwaga n’iyo mitekerereze y’irondabwoko, y’irondakarere, kwibasira Abatutsi kubera politiki yari yaragiyeho yo kumva ko ubutegetsi butabava mu maboko.”
Nyuma yo kubona impamyabumenyi y’ubuganga, Dr. Bajinya yabaye umuganga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali. Yakoze no mu Kigo cyari gishinzwe Abaturage no kuringaniza imbyaro (ONAPO).
Dr Gakwenzire ati “Muri icyo gihe cya Jenoside nk’umuntu wabaga afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka ibyo usanga no mu bice bya Nyamirambo yaragiye ahagera. Ariko icyagaragaye ni uko abenshi mu bari muri Kigali, ni uko hari igihe babonaga ko bibaye ngombwa ko banahunga kugira ngo bajye mu bice bakomokagamo kubera ko muri Kigali habaga hari n’urugamba noneho ugasanga muri rwa rugendo bagiye gukomeza gushishikariza. Ibyo na byo byabayeho nk’uwari utuye i Nyamirambo waje gukatirwa mu Bubiligi, yageze iwabo i Mataba usanga agiye gushishikariza Jenoside.”
Bahungira mu bihugu bidafitanye isano n’u Rwanda…
Dr Gakwenzire yavuze ko abajenosideri benshi babanje guhungira mu bihugu bifitanye amateka n’u Rwanda cyane cyane nk’u Bufaransa n’u Bubiligi ariko nyuma bajya no mu bindi bihugu bya kure.
Ati “Iyo witegereje neza mu gihe cya mbere abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu bihugu bifitanye isano runaka n’u Rwanda, ni ukuvuga isano y’amateka. U Bubiligi, u Bufaransa, binarangira hagiye haba n’imanza mu gihe cya mbere ariko navuga n’ibindi bihugu navuga bidafitanye ya hafi y’amateka nk’u Bwongereza, aho rero usanga byaragiye bitinda”
“…Ni nkaho babavuga bati hariya ni kure, ntabwo tuhabona [ibyo bihugu by’i Burayi] ariko n’abahunga na bo bagahungira ahantu badashobora kuvumburwa vuba. Muri ibyo bihugu harimo u Bwongereza, ariko hari biri kure kurushaho. Buriya ibihugu biri mu majyaruguru y’u Burayi ubu hamaze kugera na ho abagize uruhare muri Jenoside benshi, muri Australia na ho bamaze kuhagera benshi uhunga ahungira mu gihuru kiri kure.”
Yashimangiye ko usanga mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi umuntu ufite dosiye y’abakekwaho Jenoside abanza kwibaza aho u Rwanda ruherereye kuko ataruzi kuko ruri kure ye.
Ati “Ubutumwa bw’umuryango IBUKA ni uko tutagomba kurebera mu bihugu bya hafi mu mitekerereze yacu ahubwo tugomba no kureba no mu bihugu biri kure kandi ibyo bihugu tukabishishikariza ko bireba impande yabo, buri muturage areba iruhande rwe akareba uwo bari kumwe bikagaragara ko ntawe ukwiriye kuza kwihisha aho kandi yaragize uruhare mu cyaha kiba cyarakorewe Isi.”
Mu mpapuro 1.199 u Rwanda rwohereje mu mahanga zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu 63 gusa ni bo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.
Abo barimo 32 boherejwe mu Rwanda baburanishwa ku byaha bya Jenoside mu gihe abandi 31 baburanishirijwe mu bihugu byiyemeje kubaburanisha.
Inkuru bifitanye isano:
U Bwongereza bugiye kuburanisha bwa mbere ukekwaho uruhare mu Jenoside yakorewe Abatutsi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!