IGIHE

AVEGA Agahozo yatangije umushinga witezweho kuzahura abapfakazi ba Jenoside

0 28-05-2016 - saa 18:23, Kanamugire Emmanuel

Ishyirahamwe ribumbiye hamwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi, Association des Veuves du Génocide - Agahozo (AVEGA Agahozo) kuri uyu wa Gatanu ryatangije ku mugaragaro umushinga witezweho kubafasha kuva mu bibazo by’ubwigunge n’ubukene basigiwe n’amateka mabi.

Uyu mushinga watangirijwe mu Murenge wa Ngoma, i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, aho iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali.

Biteganyijwe ko uzakorera mu turere twose tw’iyi Ntara hagamijwe gukemura ibibazo byugarije abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Varelie Mukabahire, Umuyobozi wa AVEGA Agahozo ku rwego rw’igihugu yavuze ko uyu mushinga wiswe “Survivors Empowerment Project” mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bamwe mu bapfakajwe na Jenoside bagifite.

Mukabahire ati “Ni umushinga uzafasha abanyamuryango bacu bo mu ntara y’amajyepfo kwiteza imbere binyuze mu mishinga iciriritse, kandi binyuze no mu gutinyuka gusaba inguzanyo, ariko babanje guhugurwa bakikorera bakagera ku iterambere. Buri munyamuryango azareba umushinga uciriritse ashobora gukora; ashobora gucuruza, guhinga cyangwa agakora n’ibindi nko korora; ikigamijwe ni ukubakura mu bwigunge”.

Bamwe mu babyeyi bapfakajwe na Jenoside babwiye IGIHE ko kuva bibumbira muri AVEGA Agahozo hari byinshi bamaze kugeraho, ariko bavuga ko hari bagenzi babo bagihura n’ibibazo bishingiye ku mateka mabi banyuzemo, bityo ngo bizeye ko uyu mushinga ugiye kubafasha kwiyubaka.

Maliyana Twagiramaliya ati “Twari mu marira menshi Avega itubumbira hamwe turiyubaka ku buryo ubu nkanjye nsigaye mfasha abandi. Uyu mushinga batangije uzagira ikintu kinini umarira abanyamuryango basigaye na bo bave mu bukene n’ubwigunge kuko natwe twabuvuyemo”.

Guverneri w’Intara y’Amagepfo, Alphonse Munyantwali, yashimiye AVEGA Agahozo uruhare igira mu gufasha abapfakajwe na Jenoside, asaba ubuyobozi ku nzego z’ibanze kubaba hafi kugira ngo imishinga yabo igere ku ntego biyemeje.

Munyantwali ati “Icyo dusaba abayobozi ku nzego z’ibanze ni ugukurikirana uyu mushinga kugira ngo uzagere ku ntego zo guteza imbere abo ugenewe, ikindi kandi n’aba umushinga uri gufasha turabasaba kwegera ubuyobozi bagakorana ahari ibibazo bigashakirwa umuti dufatanyije”.

Umuryango wa AVEGA - Agahozo washinzwe mu mwaka wa 1995.
Uyu mushinga watangijwe uzamara igihe cy’amezi 19, ukaba warashowemo miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

AVEGA Agahozo igizwe n’abanyamuryango 19 009, muri bo abagera ku 9 725 babarizwa mu ntara y’amajyepfo, ari naho uyu mushinga watangirijwe.

Ifoto y'urwibutso ku bari bitabiriye iki gikorwa
Maliyana Twagiramaliya yagaragaje uburyo kuba muri Avega byamukuye mubwigunge
Abayobozi bari bitabiriye itangizwa ry'uyu mushinga
Varelie Mukabahire umuyobozi wa AVEGA Agahozo mu Rwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza