IGIHE

Asaga miliyari 5 Frw agiye kwifashishwa mu gushyigikira imishinga mito n’iciriritse

0 21-08-2026 - saa 15:30, Utuje Cedric

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere hazifashishwa ingengo y’imari ya miliyoni 3,5$, ni ukuvuga arenga miliyari 5,1 Frw mu guteza imbere ibigo bito n’ibiriritse ndetse no kubafasha uburyo ibicuruzwa byabo byazajya bigezwa ku masoko ku buryo bworoshye.

Ku wa 19 Kanama 2026, nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yemeje icyiciro cya gatatu cy’uyu mushinga uzafasha guteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 21 Kanama rivuga ko ibigo bito n’ibiciriritse bizunguka byinshi birimo kumenya uburyo bongerera agaciro ibyo bakora kugira ngo bigire ubuziranenge bwuzuye bibashe no kubona isoko ryagutse ryo kubicururizaho.

Harimo kandi kugera ku bigo by’imari n’amahirwe y’ishoramari, guhuzwa n’amasoko, kongera ubushobozi no guhuzwa n’amahirwe no kwigishwa uburyo bazajya bifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Asaga miliyari 5 Frw azifashishwa mu gushyigikira imishinga mito ni iciriritse mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza