Abasesenguzi bakora mu nzego z’ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye iperereza rigamije kumenya niba u Burusiya bwaragize uruhare mu bitero bya Iran byibasiye ibikorwaremezo bya CIA mu bihugu byo mu Kigobe cya Perse, nyuma y’uko bikekwa ko Moscow yaba yaratanze amakuru y’aho ibitero bigomba kugabwa cyangwa ikagira uruhare mu gutanga ikoranabuhanga ryakoreshejwe.
Amakuru yatangajwe na Reuters ashingiye ku bantu bane bafite ubumenyi ku bikorwa by’ubutasi bwa Amerika, avuga ko abashinzwe iperereza bataragera ku mwanzuro ufatika wemeza uruhare rw’u Burusiya muri ibyo bitero. Gusa, bavuze ko uburyo ibitero byakozwe n’uburyo byageze ku ntego bwatumye hakekwa ko hashobora kuba hari ubufasha bwatanzwe na Moscow.
Abatanga amakuru bavuze ko u Burusiya busanzwe bufasha Iran mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya gisirikare, harimo no kunoza ubushobozi bw’ibikoresho byifashishwa mu bitero, bikaba ari kimwe mu byatumye hatangira gukorwa iryo perereza.
Nk’uko Reuters yabitangaje, nibura ibigo bibiri bya CIA byagabweho ibitero bya drones bya Iran mu kwezi kwa Werurwe.
Kimwe muri ibyo bigo ni icyari muri Ambasade ya Amerika i Riyadh, muri Arabia Saoudite, mu gihe ikindi cyari mu burasirazuba bwa Iraq. Hari abatangabuhamya bavuze ko hari n’ibindi bigo bya CIA bishobora kuba byaragabweho ibitero, ariko umubare wabyo n’aho biherereye ntibyatangajwe kubera ibanga ribiranga.
Amakuru y’ibanga yagejejwe ku bayobozi bo mu Burengerazuba agaragaza ko u Burusiya bushobora kuba bwaragize uruhare mu gufasha Iran kumenya aho ibigo bya CIA biherereye.
Umwe mu bayobozi wabonye inyandiko y’ibanga y’ikigo cy’ubutasi cyo mu Burengerazuba yavuze ko iyo nyandiko yagaragazaga ko u Burusiya bushobora kuba bwaragize uruhare mu gutegura ibitero byibasiye ibigo by’ubutasi bya Amerika byo muri ako karere.
Abayobozi bo mu bihugu byo mu Kigobe babwiye Reuters ko abasesenguzi mu by’ubutasi bakeka ko Iran yaba yarakoresheje drones zo mu bwoko bwa Shahed zahinduwe cyangwa zongerewe ubushobozi n’u Burusiya mu gitero cyabereye i Riyadh.
Bavuga ko imwe muri izo drones yashoboye gutobora ahantu hatari hakomeye ku nyubako ya Ambasade ya Amerika, indi ikanyura muri uwo mwanya igaturikirayo. Nta bantu bapfuye cyangwa ngo bakomereke muri icyo gitero.
Abasesenguzi kandi bavuga ko u Burusiya bushobora kuba bwarafashije Iran kongera ubushobozi bwa drones za Shahed-136 mu kumenya neza aho zigomba kugera, binyuze mu gutanga uburyo bwa satelite buzwi nka Kometa-M.
Iri koranabuhanga bavuga ko rifasha mu kuyobora drones ku ntego ku buryo bunoze kurusha uburyo Iran yari isanzwe ikoresha.
Gusa, Leta y’u Burusiya yahakanye aya makuru, iyita “amakuru y’ibinyoma”.
Amerika iracyashaka ibimenyetso bihamye
Nubwo hari ibimenyetso bituma hakekwa uruhare rw’u Burusiya, abasesenguzi b’ubutasi bwa Amerika ntibarafata umwanzuro uhamye kuri iki kibazo.
Bamwe muri bo bagaragaje ko bishoboka ko Iran yaba yarashakaga kwibasira Ambasade ya Amerika muri rusange, aho kuba ibigo bya CIA by’umwihariko, bityo ikaba yarageze kuri ibyo bigo ku bw’amahirwe.
Gusa abandi basesenguzi bavuga ko ibihugu bike uretse u Burusiya byaba bifite ubushobozi bwo kubona amakuru y’ibanga ajyanye n’ibigo by’ubutasi bya Amerika ndetse no kuyakoresha mu kubigabaho ibitero.
Daniel Hoffman, wahoze ayobora ishami rya CIA mu mahanga, yavuze ko bidatangaje kuba Moscow yafasha Tehran mu bikorwa nk’ibi bitewe n’umubano w’ibihugu byombi.
Kugeza ubu, Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika (CIA), Iran, u Burusiya ndetse na Leta ya Arabia Saoudite ntibaragira icyo batangaza ku byatangajwe muri iyi nkuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!