Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake Emmanuel, yashyikirije Hong Lei, umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira igihugu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Kanama 2026.
Nyuma yo gutaka kopi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga haba hasigaye gutanga impapuro zemerera umudpiolomate guhagararira igihugu, azishyikiriza Perezida w’igihugu agiye gukoreramo, akabona gutangira akazi mu buryo bwemewe n’amategeko.
Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa muri Kamena 2026.
U Rwanda n’u Bushinwa bisanzwe bifitanye umubano w’ubutwererane umaze imyaka myinshi, aho ibihugu byombi bikorana mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubukungu n’ubuvuzi n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!