Ambasade ya Israel mu Rwanda yahaye koperative Ineza igizwe n’ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imashini zo kubafasha kurushaho kunoza ibyo bakora ndetse no kwiteza imbere.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 2 Nzeri 2026, ubwo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yasuraga aho iyi koperative ikorera.
Koperative Ineza yatangijwe n’umuryango ufasha ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, We Act. Ubafasha mu bijyanye n’imibereho ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe, ku bufatanye n’umuryango wubakira ubushobozi aba babyeyi witwa Hands of Mothers Rwanda.
Iyi koperative igizwe n’ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside bahurijwe hamwe bigishwa ubudozi ndetse batangira no kubukora.
Icyakora n’ubwo bakoraga ibijyanye no kudoda wasangaga bagorwa no gukora imyenda yahangana ku isoko ry’umurimo nk’uko Mukarugwiza Francine yabigaragaje.
Ati “Twatangiye tudoda ibikapu kandi byanatwinjirije amafaranga ariko twashakaga no kudoda imyenda abantu bambara. Twarabikoze ariko tugira ikibazo cyo kuyinoza nko gukora ‘surfilage’ byasabaga ko imyenda tuyijyana Kimironko, urumva harimo urugendo ndetse n’amafaranga yo kubikoresha.”
Mu rwego rwo kubafasha gukomeza kunoza ibyo bakora, Ambasade ya Israel mu Rwanda yaguriye imashini zirimo ikora ‘surfilage’, imashini ikata ibintu byinshi icyarimwe kandi vuba, n’imashini itera indumane.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko iyi koperative ari urugero rwiza rw’uko umuntu ashobora kuva habi hashoboka akagera kure heza.
Ati “Kubasha kurenga ibyabaye ukabasha kubaho ubuzima bwawe utishingikirije ku bandi ni ibintu bikomeye. Ubwo namenyaga ibyo bakora bwa mbere nahise mvuga ngo tugomba kugira icyo dukora kugira ngo tubashyigikire. Kuko kuri njye ntabwo ari uko ndi ambasaderi gusa, ahubwo ni isomo ry’ubuzima, isomo nanjye nkwiye kwiga.”
Umuyobozi wa We Act, Chantal Benekigeri, yagaragaje ko nk’abantu bamaze igihe kinini bakorana n’iyi koperative bishimira kubona igiye kuva ku rwego rumwe ikagera ku rundi.
Ati “We Act yatangiye 2006, dufasha ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside tubafasha mu buzima bwo mu mutwe, tubafasha kongera kugira icyizere cy’ubuzima batangira kongera gushakisha imibereho. Iki gikorwa rero kitugaragariza ko ibikorwa byacu hari icyo byamaze.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hands of Mothers Rwanda, Zuena Umumararungu, yagaragaje ko ibi bikoresho iyi koperative yahawe bigiye kubafasha kurushaho kubona amasoko.
Ati “Intego yacu ni uko iyi koperative yasigara ari koperative idafashwa n’umuryango uwo ari wose ahubwo igatangira guha imirimo abandi babyeyi n’abakobwa bagakomeza gufashanya gutezanya imbere.”
Koperative Ineza igizwe n’abagore 23 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!