IGIHE

Amashuri 10 yasabwe cyane n’abagiye kujya mu wa mbere w’ayisumbuye

0 20-08-2026 - saa 21:26, IGIHE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko amashuri arimo GS St Aloys Rwamagana yasabwe n’abanyeshuri barenga ibihumbi 28 mu gihe afite imyanya itarenga 120 cyangwa munsi yayo.

Abanyeshuri bose barangije icyiciro kimwe bagiye kujya mu kindi baba bifuza kujya mu mashuri biga babamo, uwo bashyize mu kigo biga bataha akumva hari ikiburaho.

Ihurizo risigara ari imyanya mike mu mashuri bigamo bacumbikirwa kuko abashaka kujya mu mwaka wa mbere w’ayisumbuye barenga ibihumbi 200 nyamara imyanya ihari itarenga ibihumbi 17.

Ishuri rya mbere ryasabwe cyane ni GS Saint Aloys, aho abanyeshuri bagera ku 28.210 bagaragaje ko bifuza kuyigamo, mu gihe abahawe imyanya muri iryo shuri ari 120 gusa.

Ecole des Sciences de Musanze na yo iri mu mashuri yasabwe n’abanyeshuri benshi aho yasabwe n’abanyeshuri 22.456, ariko abarihawemo imyanya ni 105.

E.S Kayonza Modern yasabwe n’abanyeshuri 19.842 mu gihe abahaweyo imyanya ari 140, muri College Saint Andre hasabwe n’abarenga ibihumbi 18, mu gihe hari imyanya 110, Lycée de Kigali yasabwe n’abanyeshuri 17.981 mu gihe hari imyanya 65 naho G.S.T Joseph yasabwe n’abanyeshuri 16.307, mu gihe yari ifite imyanya 37.

Ecole des Sciences Byimana yasabwe n’abanyeshuri 14.826 mu gihe yari ifite imyanya 92, G.S.O Butare igira 14.369, ifite imyanya 160 yo mu mwaka wa mbere gusa, mu gihe Ecole des Sciences de Gisenyi yasabwe na 14.243 ifite imyanya 140. Kagarama S.S igira 14.037 mu gihe yari ifite imyanya 170.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, Dr Bahati Bernard yavuze ko bashyira abana mu myanya hagendewe ku manota bagize n’imyanya ihari.

Ati “Ntabwo biba byoroshye, ubusabe bw’abanyeshuri n’ababyeyi buba burenze cyane imyanya dufite mu mashuri abana bigamo cyane cyane abajya mu wa mbere w’amashuri yisumbuye.”

Abanyeshuri bakoze ibizamini by’amashuri mu mashuri abanza barenga ibihumbi 276, mu gihe abatsinze ari 82,24%, kandi ko biyongereye ugereranyije n’umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.

Mu mashuri yisumbuye hakoze 149.015, mu gihe abatsinze ari 85,70%.

Ufashe abanyeshuri bose batsinze bajya mu mwaka wa mbere, 17.412 ni bo bahawe imyanya mu mashuri biga babamo mu gihe abarenga 22.6546 bakaziga mu mashuri biga bataha.

Mu bajya mu wa kane w’ayisumbuye biga uburezi rusange, 18.944, abaziga bataha ni 57.276, abashyizwe mu mashuri ya tekiniki imyuga n’ubumenyingiro ni ibihumbi 260.098 abaziga bataha ni ibihumbi 17.

Abiga inyigisho mbonezamwuga ni 7497, baziga babayo, naho 148 bakaziga bataha.

Umuyobozi Mukuru wa NESA yavuze ko imyanya iri mu mashuri yisumbuye ku bajya mu wa mbere ari mike cyane
Abanyeshuri benshi basabye kwiga muri GS St Aloys Rwamagana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza