Amakarito 1.313 ndetse n’amacupa 3.179 y’inzoga zikunze kwitwa ibyuma byangijwe ku mugaragaro hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo, muri gahunda y’igihugu yo gukura mu baturage inzoga zitujuje ubuziranenge.
Ni ibikorwa byakozwe na Polisi y’u Rwanda, ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego hirya no hino ku wa 5 Kanama 2026. Hamenywe kandi litiro 31.269 z’inzoga zengwa n’abaturage zizwi nk’igikwangari.
Ibi byose byakozwe hagamijwe gukomeza kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira ibyaha bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibi binyobwa.
Ibinyobwa byamenwe birimo amakarito 1.313 y’ibinyobwa by’ubwoko butandukanye, amacupa 3.179 ndetse na litiro 31.269 z’igikwangari.
Mu Karere ka Huye ni hamwe mu hamenwe izi nzoga, aho iziganjemo ari izizwi ku izina ry’ibyuma, zizwiho guteza ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari inshingano za buri wese, kuko usibye kuba byangiza ubuzima, binagira uruhare rutaziguye mu bwiyongere bw’ibyaha.
Ati "Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kandi bidakoranye umwimerere ni ingenzi. Ibi binyobwa ni uburozi bwangiza ubuzima bw’abaturage, by’umwihariko urubyiruko ari na rwo Rwanda rw’ejo. Ababinywa bibangiriza imikorere y’ubwonko, bikabatera kutagira imitekerereze mizima, bikabashora mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibindi byaha bitandukanye."
CIP Kamanzi, yakomeje avuga ko izi nzoga zitangiza ubuzima bw’abazinywa gusa, ahubwo zinatera amakimbirane mu miryango, zigatuma habaho urugomo ndetse zikongera ibyaha bikorerwa mu baturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko ikibazo cy’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kidashobora gukemurwa n’inzego za Leta zonyine, ahubwo ko bisaba uruhare rufatika rw’abaturage, abasaba kubigira ibyabo.
Ati "Turasaba abaturage gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi batanga amakuru ku bantu babikora cyangwa babicuruza, kugira ngo turinde ubuzima bw’abaturage kandi twubake umuryango utekanye."
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye na bo bagaragaje ko basobanukiwe neza uruhare rw’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge mu guhungabanya umutekano, berekana ko koko hari ingero nabo bajya bibonera z’ababinywa bagatakaza ubushobozi bwo kwifatira imyanzuro, abandi bakishora mu rugomo no mu bindi byaha.
Uwimana Iréne uri muri aba baturage yavuze ko "Izi nzoga z’ibyuma zangije urubyiruko n’imiryango myinshi. Hari abasinda bagakubita abo mu ngo zabo, abandi bakishora mu bujura n’ibindi byaha. Kuba ziri kumenwa ni igikorwa twishimiye kuko kirengera ubuzima bwacu."
Umuganga mu Bitaro bya Kabutare, byo mu Karere ka Huye, Nsabimana François, yavuze ko inzoga z’inkorano zishobora kuba uburozi bukomeye bitewe n’ibinyabutabire bizirimo, zikangiza inyama zirimo umwijima, impyiko n’ubwonko, ndetse zikaba zanateza urupfu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!