IGIHE

Amajyepfo: Abantu 11 bakekwaho ubujura bw’amatungo batawe muri yombi

0 4-09-2026 - saa 21:42, Theodomire Munyengabe

Abantu 11 bakekwaho kwiba amatungo maremare n’amagufi bafashwe batabwa muri yombi, nyuma y’ibikorwa byo kubahiga bukware byakozwe na Polisi ifatanije n’izindi nzego, ndetse bamwe barayafatanwa.

Ni nyuma y’aho bamwe mu batuye mu turere twa Nyanza na Nyaruguru bakomeje kugaragaza ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo atandukanye, aho abajura bitwikira ijoro bakajya mu biraro bagakuramo amatungo bakayashorera.

Polisi yatangiye gufata bamwe muri bo ikanabafatana igihanga, muri gahunda yo kubahashya, aho ubu imaze kugaruza inka enye n’ihene 12.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko ibikorwa byo gushakisha no gufata abakekwaho kwiba amatungo bikomeje mu turere dutandukanye muri iyi Ntara, hagamijwe kubungabunga umutekano w’amatungo.

Yagize ati “Muri Nyanza hafashwe abagabo babiri bafatanywe inka ebyiri bakekwaho kuba barazibye, bakazishyira mu kiraro nimugoroba, hanyuma bakajya kuzana izindi bakazigurana, bakazijyana hirya no hino, bari kujijisha.”

CIP Kamanzi yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage yafashije inzego z’umutekano gukurikirana abandi bakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura, kandi intego ari ugukomeza guhashya ubu bujura kuko buhungabanya ubukungu bw’abaturage.

Ati “Ku makuru yatanzwe n’abaturage abo barafashwe, ndetse banagaragaza abo bagiye bakorana, bituma duhita dufata bamwe muri bo batatu. Na bo bafatiwe i Nyaruguru bafatanwa inka ebyiri.”

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko hari abandi bantu batandatu bafashwe bakekwaho kwiba amatungo magufi, aho bafatanywe ihene zigera kuri 12.

Abafashwe bose kugeza ubu bari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Polisi yakomeje iburira kandi umuntu wese ugitekereza kwishora mu bikorwa by’ubujura ko inzego z’umutekano zizakomeza kumukurikirana, anasaba abaturage gukomeza kurinda amatungo yabo no gutangira amakuru ku gihe aho bumvise ibikorwa bifitanye isano n’ubujura bw’amatungo.

Ubujura bw'amatungo bukomeje guhashywa n'inzego z'ubuyobozi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza