IGIHE

Akarere ka Gatsibo kasobanuye ikibazo cy’umusaza cyateye gutabaza Perezida wa Repubulika

0 26-07-2026 - saa 12:04, Hakizimana Jean Paul

Umusaza witwa Kabanda Abdoulus, akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga atabaza Umukuru w’Igihugu, avuga ko yambuwe inzu yari afite mu Karere ka Kicukiro ubuyobozi ntibumurenganure, ndetse ashimangira ko muri iyi minsi Leta yongeye kumukura amata ku munwa ubwo yakuraga amakositara asanzwe acuruza ku muhanda munini wa kaburimbo, agasabwa kuyacururiza mu rugo.

Mu mashusho yashyizwe hanze, Kabanda yumvikana atabaza Umukuru w’Igihugu “nyuma yo kuburana inzu yanjye imyaka 12 ubuyobozi bukanga kuyimpa”, akavuga ko byanavuyemo inzika ikomeye mu bayobozi aho aherutse gusaba n’icyangombwa cyo kuvugurura inzu ye akakimwa.

Yavuze ko mu minsi yashize yanaranduriwe imyaka hakiyongeraho ko amakositara amaze imyaka 21 akora bamusabye kureka kuyakorera ku muhanda, agasaba ko ibibazo bye byakemurwa.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko inzu uyu musaza utuye mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama avuga, iherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe, mu Kagari ka Kabeza mu Mudugudu wa Nyarurembo. Kabanda avuga ko yayihawe n’umukwe we uba muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko Kabanda yamugezeho mu ntangiriro z’umwaka ushize amusaba ko yamufasha kumukurikiranira ikibazo cy’inzu iri mu Karere ka Kicukiro, umukwe we uba muri Afurika y’Epfo yamusigiye nyuma akanamwemerera kuyigurisha.

Yavuze ko yamubwiye ko Akarere ka Kicukiro katari kumufasha. Uyu muyobozi avuga ko yahise ahamagara Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, bakivuganaho ndetse yemerera uyu musaza kujyayo barabonana anamuhuza n’ababishinzwe.

Yakomeje avuga ko basanze iyo nzu uyu musaza yarayigurishije umuntu, amwishyura amafaranga y’igice andi amubwira ko azayamuha bakoze ihererekanyabubasha ry’ubutaka. Ubwo bajyaga kurikora basanze iyo nzu yanditse ku mukwe w’uwo musaza ubuyobozi bumusaba ko yabaka procuration bakabona kubikora.

Nyuma ngo uyu musaza yasubiyeyo atwaye iki cyangombwa basanga kitaranyuze kwa noteri kugira ngo bibe ari ibintu bifite umurongo. Akarere ka Kicukiro kahise kamwandikira ibaruwa ndetse banandikira n’uwo mukwe we bamusaba guha procuration uwo musaza kugira ngo bimuhe uburenganzira bwo kwandikwaho wa mutungo.

Meya Gasana yakomeje agira ati “Njye nanateye intambwe nshaka nimero z’uwo mukobwa we, ndamuhamagara musaba ko bafasha uwo musaza kubona procuration kugira ngo iyo nzu babashe kuyimwandikaho. Yambwiye ko umugabo we naza bari bubikurikirane icyo cyangombwa kikaboneka, ariko na n’uyu munsi ntabwo kiraboneka.’’

Meya Gasana yakomeje avuga ko ku kibazo giherutse kumvikana avuga ko yabujijwe kubumbira no gucururiza ku muhanda amakositara, atari uyu musaza wenyine cyafatiwe, ahubwo ko ari igenzura ry’isuku bakoze guhera i Kiramuruzi kugera mu Murenge wa Kabarore, bagenda bareba ibintu bikorerwa ku muhanda bidasobanutse cyane cyane ibitera umwanda babasaba kubikorera inyuma mu gikari.

Ati “Tugeze Rwagitima twasanze uriya musaza ahantu abumbira akanahacururiza amakositara, bamusabye kuzihakura akareba aho azicururiza cyangwa akazijyana inyuma mu gikari. Umusaza rero yahise abihuza na cya kibazo cya Kicukiro ahita atangira gukora video avuga ko Leta iri kumugendaho.’’

Meya Gasana yavuze ko yahise yanga gukuraho ya makositara birangira ubuyobozi buyikuriyeho buyajyana inyuma mu gikari kuko atanagera kuri 50.

Yavuze ko nyuma yo gukora video ya mbere ubuyobozi bw’akarere bwongeye kumwegera bumusobanurira impamvu ku muhanda hari gukorwa ubugenzuzi bw’isuku, ariko ngo uwo mujinya wose akaba awushingira ku nzu atari yabona.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko uyu musaza n’uyu munsi atari yumva ko agomba gucururiza mu gikari, ko ahubwo agikomeje gutsimbarara ku cyemezo cye cyo kubumbira no gucururiza ku muhanda amakositara ye.

Kabanda Abdoulus avuga ko atumva neza ibyemezo ubuyobozi bw'ibanze bukomeje kumufatira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza