Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yagaragaje ko ingamba na gahunda z’u Rwanda mu korohereza abashoramari n’uburyo ari igihugu gifite ubukungu bukura ku muvuduko wo hejuru ku rwego mpuzamahanga.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, ubwo yari mu Nama ku Bucuruzi n’Ishoramari [EU-Rwanda Business Forum], ihuza u Rwanda n’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Ni inana yitabiriwe n’abayobozi bahagarariye ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, abashoramari n’abikorera muri rusange baba abasanzwe barashoye imari mu Rwanda n’abashaka kurambagiza aho bashora imari.
Muri rusange abayitabiriye bose barenga 500, barimo abayoboye ibigo 150 by’i Burayi n’ibigo bigera kuri 300 byo mu Rwanda. Hari kandi n’abagera ku 100 bagomba gutanga ibiganiro bitandukanye.
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, yavuze ko ishoramari rya EU mu Rwanda ryari miliyoni 210$ mu mwaka ushize wa 2022.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yifashishije ibibazo bitatu mu kugaragaza impamvu abitabiriye iyi nama bakwiye gushora imari mu Rwanda.
Ati “ Ibyo bibazo ni kuki nashora imari mu Rwanda? Ni iki u Rwanda rufite nashoramo imari? Icya gatatu, gute natangira, ni he natangirira.’’
Yakomeje agira ati ‘‘Impamvu u Rwanda ni uko turi igihugu gifite umuvuduko udasanzwe mu bukungu, mu gihembwe cya mbere cya 2023, ubukungu bwazamutse ku kigero cya 9,2%. Umwaka ushize ubukungu bwacu bwazamutseho 8,2%. Mu myaka 20 ishize, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7-8%.’’
‘‘Nanone kubera iki u Rwanda ? kubera ko mu by’ukuri biroroshye gukora ubucuruzi mu Rwanda, ushobora kwandikisha ubucuruzi bwawe mu masaha atandatu, unyuze kuri Internet [Online] kandi ku buntu. Kubera iki u Rwanda ?’’
‘‘Kubera ko ari igihugu gitekanye kuri wowe ushaka kuhaba, ku bucuruzi bwawe, gitekanye ku kuba wagishoramo cyangwa wakibikamo imitungo yawe […] ni igihugu gitekanye mu buryo bwose.’’
Umuyobozi wa RDB yavuze ko ku kijyanye no kumenya aho abantu bashora imari mu Rwanda, basabwa kubanza kurusura.
Ati ‘‘Ikibazo cya nyuma ; ni gute natangira, ni he natangirira ? RDB, ni igisubizo cyawe. Dufite One Stop Center yaguwe, imaze gutanga impushya n’ibyangombwa byo gutangira ibikorwa birenga 200 mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no ku bigo byose.’’
‘‘Turaganira, tukanafasha mu korohereza ubucuruzi bwawe kandi tugaha umurongo ubucuruzi bwawe no kugufasha kubona inyoroshyo mu bijyanye n’imisoro.”
Ab’inkwakuzi mu Burayi bamaze gushora akayabo mu Rwanda
Imibare ya RDB igaragaza ko kugeza ubu hari abantu cyangwa ibigo birenga 85 byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi byashoye imari mu Rwanda aho mu myaka itanu ishize byashoye agera kuri miliyoni 900$ mu bukungu bw’u Rwanda.
Iri shoramari ariko ntabwo ari imibare gusa ahubwo ni ibisubizo, akazi ryatanze ku Banyarwanda, inararibonye Abanyarwanda barivomamo, imisoro n’ibindi.
Mu kugaragaza uko ahazaza h’u Rwanda n’u Burayi hatanga icyizere mu bijyanye n’ishoramari, Akamanzi yifashishije inkuru y’Umuyobozi Ushinzwe abikorera muri Ambasade ya EU iri i Kigali [yavuze ko yitwa Cécile] bagiranye ikiganiro muri iki gitondo.
Yavuze ko yamubwiye ko amaze imyaka ine mu nshingano ze, ahita atekereza uko bizaba bimeze mu myaka ine iri imbere ubwo uwo mukozi azaba agarutse mu Rwanda.
Ati ‘‘Birashoboka ko azazana na Brussels Airlines akagera i Kigali cyangwa KLM, agera i Kigali, izo kompanyi z’indege zose ni iza EU. Kandi mu myaka ine iri mbere, ku bw’amahirwe menshi agomba kuzahagarara ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.’’
‘‘ Cécile azakenera kuva ku kibuga cy’indege ajye kuri hoteli, azabaza uko agera kuri hoteli, bazamubwira ko hari icyo bita ‘Move’ ya Volkswagen yo mu Budage, iyo modoka izamugeza kuri hoteli i Kigali. Kandi ku bw’amahirwe menshi azasanga iyo hoteli azacumbikamo ifite inkomoko i Burayi, kuko iyahoze ari Umubano Hotel, irimo kubakwa no kwagurwa na Accord yo mu Bufaransa.’’
Akamanzi yagaragaje ko muri icyo gihe, Cécile azasanga Uruganda rukora Inkingo n’Imiti rwa BionTech rwo mu Budage ruzaba ruhugiye mu mirimo yarwo. Ikindi ngo Cécile nakenera kujya kwica akanyota nimugoroba agasaba icyo kunywa bazamuzimanira ka Heineken ko mu Buholandi.
Ati ‘‘Cécile ashobora kuzaba yazanye n’umwana we, akenera kunywa igikoma cya Nootri Toto, ni ifu nziza y’igikoma ikorwa n’Ikigo cyo mu Buholandi cyitwa DCM, murumva ko Cécile azashimishwa no kubona ibyo abashoramari b’i Burayi bari kugeraho mu Rwanda ariko azishima birenzeho nimugoroba najya muri Norrsken kureba ibyo ba rwiyemezamirimo bato bo mu Rwanda na Afurika bari gukora mu nyubako yitwa Norrsken House yo muri Suède.’’
Akamanzi yavuze ko ibyo bigaragaza ko ishoramari ry’i Burayi mu Rwanda ari ntagereranywa kandi hari icyizere ko rizakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.
Ati ‘‘Mushore imari mu Rwanda uyu munsi, inkuru ya Cécile ni urugero rw’ukuntu tuzana Isi mu Rwanda n’uko tugeza u Rwanda ku Isi, kandi nuza gushora mu Rwanda uzagira uruhare muri urwo rugendo, kurema urwibutso ndetse no ku nyungu uzakura mu bukungu bwacu. Mpereye ku kibazo cya mbere, nkibaza ngo kubera iki u Rwanda ? ahubwo se kubera iki atari u Rwanda.’’
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!