IGIHE

Aitmadi Tajdin washinze Sulfo Rwanda yapfuye

0 29-08-2026 - saa 15:20, Idukunda Kayihura Emma Sabine

Aitmadi Tajdin Hussain Jaffer, washinze Uruganda rwa Sulfo Rwanda rukora ibicuruzwa birimo isabune n’amavuta yo kwisiga, yapfuye ku myaka 93 azize uburwayi. Yaguye mu Bitaro bya Aga Khan University i Nairobi muri Kenya, ku mugoroba wo ku wa 28 Kanama 2026.

Umwe mu bakozi ba Sulfo Rwanda umaze imyaka 18 akorera uru ruganda yabwiye IGIHE ko Jaffer yari amaze igihe arwaye. Yabanje kwivuriza mu Rwanda mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma aza koherezwa i Nairobi.

Ati “Yari amaze igihe arwaye. Yabanje kwivuriza mu Rwanda mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma aza koherezwa i Nairobi mu Bitaro bya Aga Khan University Hospital. Yaje koroherwa ava mu bitaro akomeza kwivuza ari mu rugo, akurikiranwa n’abaganga.”

Yakomeje avuga ko mu mwaka ushize, ubwo yari amaze koroherwa, Jaffer yagarutse mu Rwanda asura uruganda rwa Sulfo Rwanda.

Ati “Yaraje asa nk’usezeye uruganda, ararusura rwose, nyuma aza kuruha umuhungu we n’umwuzukuru we.”

Jaffer yatangiye ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda mu 1962. Azwi nk’umwe mu batangije inganda z’isabune mu gihugu, nyuma yo kubona ko Abanyarwanda benshi icyo gihe bakoreshaga amazi gusa mu gukaraba no kumesa, abandi bakifashisha uburyo gakondo burimo ibyatsi.

Yatangiriye ku isabune yitwa Tembo, mu ruganda rwari rufite imashini nto ingana n’akagunguru.

Nyuma ibikorwa byaragutse, Sulfo Rwanda itangira gukora ibindi bicuruzwa birimo amavuta yo kwisiga no gutunganya amazi yo kunywa azwi nka Source du Nil.

Kugeza ubu, Sulfo Rwanda ifite abakozi 630 kandi yohereza ibicuruzwa byayo ku masoko yo mu Rwanda no mu bihugu birimo u Burundi, Uganda, Tanzania na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Jaffer kandi ari mu bagize uruhare mu gutangiza umukino wa Golf mu Rwanda. Yakoze n’irindi shoramari ririmo kwinjiza amapine y’imodoka, batiri na gaz yo guteka.

Yari afite urugo mu Rwanda, i Kinshasa muri RDC n’i Nairobi, ari naho yari atuye mbere y’uko apfa.

Ibikorwa byo kwibuka ubuzima bwe biteganyijwe kubera i Nairobi ku wa 30 Kanama 2026.

Aitmadi Tajdin Hussain Jaffer washinze Sulfo Rwanda yapfuye ku myaka 93
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza