IGIHE

ACP Rutikanga yibukije abagenzi kutihanganira abamotari n’abashoferi babatwara nabi

0 14-09-2026 - saa 12:06, IGIHE

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP B Rutikanga, yasabye abagenzi kugira uruhare mu kurinda umutekano wo mu muhanda, bakibutsa abamotari n’abashoferi kubatwara neza no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, ACP Rutikanga yavuze ko gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro ikwiye kuva mu magambo igashyirwa mu bikorwa.

Ati “Niba ugendera kuri moto, ibutsa umumotari kugenda neza no kubahiriza amategeko y’umuhanda. Niba uri mu modoka rusange, ibutsa umushoferi kubatwara neza kandi yirinde kurenza umuvuduko wagenwe.”

Yibukije abagenzi ko bishyura serivisi yo gutwarwa, bityo bakwiye kugera iyo bajya mu mutekano.

Ati “Muri abakiliya, ntabwo mugendera ubuntu, mugomba gutwarwa neza kandi mu mutekano.”

Umwe mu basubije ubwo butumwa yavuze ko hari abamotari cyangwa abashoferi bagaragaza ko batishimira kwibutswa kugenda neza.

ACP Rutikanga yamusubije ko mu gihe bibaye, abagenzi bashobora gufata amashusho cyangwa amajwi, bakandika na nimero ya pulake y’ikinyabiziga, bakabiha Polisi kugira ngo ikibazo gikurikiranwe.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda yo mu 2024 yerekana ko muri uwo mwaka mu Rwanda habaye impanuka ibihumbi 22, zica abantu 1.047. Aba barimo 34% by’abanyamaguru, 27% by’abari kuri moto na 23% by’abari ku magare.

Ubukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro bwatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Ugushyingo 2025 na Polisi y’u Rwanda, hagamijwe gukebura abakoresha umuhanda kwirinda impanuka zo mu muhanda, guhindura imyitwarire no gusangira inshingano haba ku bakoresha umuhanda bagenda n’amaguru, abatwara amagare n’abakoresha ibinyabiziga.

ACP Rutikanga yibukije abagenzi kutihanganira abamotari n'abashoferi babatwara nabi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza