IGIHE

Aborora ibinyamushongo, amajyane akozwe muri avoka: Imishinga 10 y’urubyiruko mu buhinzi ihanzwe amaso mu 2022

0 15-01-2022 - saa 08:11, Dufitumukiza Salathiel

Ubushomeri mu rubyiruko buri mu bihangayikishije u Rwanda cyane. Nubwo hari bamwe muri rwo bavugwaho kunena akazi mu nzego zimwe na zimwe nk’ubuhinzi, hari abandi bashiritse ubute barabukora cyangwa bakora ibifite aho bihuriye nabwo ubu batanga akazi aho kugasaba.

Ubuhinzi ni urwego abenshi mu Baturarwanda n’Abanyafurika muri rusange bagihanze amaso.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bafite imishinga ifite aho ihuriye na bwo bavuganye na IGIHE, bemeje ko burimo amafaranga nk’indi yose. Bafite imishinga itandukanye batangiye mu myaka mike ishize itanga icyizere cyo gukomera bidatinze.

Agriresearch ikora ubushakashatsi ikanateza imbere ubuhinzi butonona ikirere

Uyu ni Umuryango utegamiye kuri Leta ukorera ubushakashatsi ku buhinzi butangiza ikirere mu turere twa Musanze na Nyabihu. Wakoze porogaramu zirimo iya “Agritrials” ihuza abahinzi n’inzobere muri bwo zibafasha ku bibazo bafite n’ibafasha guhinga kijyambere ibereka ibipimo n’ingano by’inyongeramusaruro ikenewe.

Umuyobozi wawo, Usanase Abdul, yasobanuye ko watangijwe mu 2018 n’itsinda ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi i Busogo.

Wubatse umurima w’icyitegererezo (climate smart agriculture model farm), umaze kugeza impinduka ku barenga ibihumbi 16 barimo abanyeshuri n’abahinzi. Mu 2020-2021 wari ufite ingengo y’imari ya miliyoni 129 Frw.

Usanase yavuze ko kugeza ubu utanga serivisi imbere mu gihugu gusa.
Abakora ubuhinzi buciriritse bahabwa ubujyanama ku buntu n’aho abakora ubwagutse bakishyuzwa 30.000 Frw ku isaha imwe. Nyuma, ufite ibihingwa bifite ikibazo byitabwaho akishyuzwa andi bitewe n’imiterere yacyo.

Green Care Ltd ikora ifumbire mu myanda

Nizeyimana Noël watangije iyo Sosiyete itunganyiriza ifumbire mu Karere ka Huye, yavuze ko mu 2017 ari bwo yihuje na bagenzi be barangije kaminuza bagira igitekerezo cy’uko imyanda ijugunywa mu kimoteri ikangiza ikirere yabyazwa umusaruro.

Bakora toni ziri hagati ya 600 na 700 z’ifumbire iyunguruye ku mwaka n’ama-pavé yo kubakisha. Toni 10 z’imyanda ivanze ni zo zitunganywa buri munsi.

Ikorana n’abahinzi n’abatubuzi b’imbuto b’imbere mu gihugu, ikaba imaze kugira igishoro cya miliyoni 35 Frw zivuye kuri milioni 1 Frw yatangijwe. Ifite hatanu hacururizwa ifumbire ikora haherereya mu Majyepfo na Kigali, ikagira na koperative zirenga 15 z’abahinzi zijya kugurira ku ruganda.

Agriculturists Innovators Company Ltd ikora amavuta n’isabune muri avoka, n’amajyane mu kibuto cyayo

Ni Sosiyete yorora ingurube ikanatunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kuva mu 2018. Ikorera mu turere twa Burera, Rwamagana, Nyabihu, Nyarugenge, Nyagatare, Rubavu na Kayonza. Ihinga imiteja, ibishyimbo, avoka ndetse n’ibirayi.

Munyaneza Isaac uyiyobora yatangaje ko itunganya amasabune, amajyane, amavuta yo kurya n’ayo kwisiga yifashishije avoka. Uretse kuzikoramo ibindi bicuruzwa binyuze mu ruganda, izo avoka zinagurishwa mu mahanga aho iyo Sosiyete ifite abakiliya i Dubai ikaba iri mu biganiro n’abo muri Amerika.

Mu myaka itatu igishoro cyayo cyavuye ku 6.000 Frw igera ku bikorwa bifite agaciro ka miliyoni 35 Frw kubera ahanini isoko ifite mu mahanga. Icuruza nibura ibihumbi 900 Frw ku kwezi ndetse ikorana na sosiyete ya Dubuy icururiza kuri murandasi ikayifasha kugeza ibicuruzwa byayo hirya no hino ku Isi.

Agriculturists Innovators Company Ltd yohereza avoka i Dubai

Smart Nik Ltd ikora ubworozi bw’inkoko

Iyi Sosiyete yatangirijwe i Huye mu 2016, ni ho ikorera ubworozi bw’inkoko zitera amagi ikayakusanya n’ahandi.

Umuyobozi wayo, Nsenga Innocent, yavuze ko igishoro cyayo cyavuye kuri milioni 1,5 frw yatangiranye kikaba kigeze kuri miliyoni 32 Frw utabariyemo inyubako bafite. Nibura ku munsi igurisha amagi 1.400, naho inkoko zitera iri korora magingo aya ni 1.023.

Imbuto zitoshye Ltd ikora ubutubuzi bw’imbuto

Iyi ni Sosiyete imaze imyaka itatu ikorera ubutubuzi bw’indabo n’imbuto i Muhanga, ikanatunganya ubusitani,uturima tw’igikoni ndetse igatera ibiti n’amashyamba. Inabangurira amapapayi na macadamia ibifashijwemo n’umwe mu bakozi bayo wabyigiye mu Buhinde.

Dushimiyimana Jean d’Amour uyiyobora yatangaje ko isoko ryayo riri mu gihugu hose.

Yatangiranye pepinyeri imwe kuko igishoro cyari ibihumbi 600 Frw ariko ubu zigeze kuri eshatu zibarirwa miliyoni ziri hagati ya 15 Frw na 20 Frw.

Nibura buri kwezi yinjiza ibihumbi 600 Frw. Ibicuruzwa na serivisi byayo byo biboneka i Karongi na Muhanga ariko na Kigali uhari ubikeneye barabihamusangisha.

Honey best quality Production Ltd ifite imitiba 120 y’inzuki

Ni Sosiyete ikora ubuvumvu, igatunganya ubuki ndetse ikororera ingurube mu Karere ka Rusizi. Yatangijwe na Muhire Richard mu 2018. Magingo aya imaze kugira imitiba y’inzuki 120 ivuye kuri eshanu yatangiranye.

Muhire wize ibijyanye n’Ubuhinzi muri Kaminuza, yahishuye ko igishoro cy’ibibumbi 70 Frw yatangije cyari buruse. Ubu ibikorwa by’iyo Sosiyete bifite agaciro ka miliyoni 12 Frw.

Mu mwaka abavumvu babaramo ibihembwe bibiri ahakuramo inshuro umunani, aho nibura umusaruro ugera kuri toni 1,6. Umutiba umwe ubarirwa impuzandengo y’ibiro biri hagati ya 10 na 15 by’ubuki ku mwaka.

Abenshi mu bakiliya be kugeza ubu ni Abanyarwanda ariko hari n’Abanyamahanga babugura barimo abo muri Suède. Abacuruza ikawa (Coffee shops), abakora ibinyobwa bidasembuye n’ababucuruza bisanzwe ni bo bakunze kubugura. Rusizi ni ho akunze gucururiza ariko n’ahandi ubushatse aramuhamagara akabumugezaho.

Honey best quality Production Ltd ihakura toni 1,6 z'ubuki buri mwaka

Golden Insect Ltd yorora inyo n’ibinyamushongo

Yatangijwe na Imbabazi Dominic Xavio, yorora udusimba duto dukorwamo amafunguro y’amatungo. Turimo ibinyamushongo,amasazi y’umukara,inyo, n’iminyorogoto. Yatangiranye ibihumbi 20 Frw mu 2016, ubu amaze kugeza ku bikorwa bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw.

Isoko rye riri imbere mu gihugu no mu mahanga nko muri RDC, Congo Brazzaville, Nigeria, u Busuwisi n’ahandi.

Ibinyamushongo bigurwa n’abafite amahoteli na za restaurant kuko biribwa n’abantu, naho ibindi bigurwa n’aborozi b’amatungo n’inganda zikora ibiryo byayo.

Golden Insect Ltd yorora ibinyamushongo bigurishwa mu mahoteli na restaurant

Icyerekezo B Musenyi Group ihinga inanasi

Ni Koperative y’urubyiruko rw’abahinzi b’imboga n’imbuto mu Bugesera, abahungu icyenda n’abakobwa 11 batangiye ari itsinda ryo kwizigama ariko nyuma bakagura ibikorwa. Ubu bahinze inanasi ziri kuri kimwe cya kabiri cya hegitari.

Gatete Emmanuel uyiyobora yavuze ko nta n’umwe muri bo wize ngo arangize ayisumbuye uretse abazi gusoma no kwandika. Ibyo bituma hari gahunda zibacika zirimo izijyanye n’ubufasha n’inguzanyo, ntibabimenye kandi byabateza imbere.

Mu myaka itatu bamaze bibumbiye hamwe, inkuru y’iterambere ryabo yavuye ku 1.000 Frw bizigamaga buri cyumweru igera kuri miliyoni 6 Frw z’agaciro k’inanasi bahinze uyu munsi.

Icyerekezo B Musenyi Group ihinga inanasi

Golden kitchen Garden yubaka uturima tw’igikoni

Iyi Sosiyete ihugura abahinzi kubaka uturima tw’igikoni mu ngo
no gukora ubuhinzi burambye mu Karere ka Musanze. Twagirimana Jean de Dieu uyiyobora yayitangije mu 2019 avuye muri Israel kwihugura mu buhinzi.

Agaciro k’ibikorwa igezeho karengeje miliyoni 6 Frw, naho isoko ryayo ubu riri mu gihugu hose. Uretse kubaka uturima akanahugura abahinzi, anakora ubukangurambaga ashishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi yifashishije imbuga nkoranyambaga. Yahamije ko hari ababuyobotse ku bwe bagahinga ibirungo.

ISA Ltd itunganya ifumbire mu myanda

Iyi Sosiyete ikorera ifumbire mvaruganda mu Karere ka Gicumbi. Yatangiye mu 2021 itunganya imyanda iva mu ngo igakorwamo ifumbire yifashishwa mu buhinzi.

Umuyobozi wayo, Nayinganyiki Félicite, yavuze ko nubwo ikirimo kwiyubaka, mu gihe gito imaze yavuye ku gishoro cya 500.000 Frw kigera kuri miliyoni 2 Frw. Imaze gutunganya toni 150 z’imyanda.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza