Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko abayobozi batatu bamaze gutabwa muri yombi bazira gucuruza inzoga z’ibyuma nyuma y’aho Leta ifashe icyemezo cyo kubikura ku isoko kuko byangizaga ubuzima bw’abaturage.
Abafashwe barimo Umuyobozi w’Umudugudu wo mu Murenge wa Murundi, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Rutabi, na SEDO w’Akagari ka Kavumu twombi two mu Murenge wa Twumba.
Byatangarijwe mu Karere ka Karongi ku wa 12 Kanama 2026, nyuma y’igikorwa cyo kumena izi nzoga z’ibyuma n’urwagwa zakusanyijwe mu mirenge 13 igize Akarere ka Karongi.
Inzoga zamenwe ni litiro 2152 zirimo Konyagi, Kiwingu, Ingufu Gin, Rack Gin, African Gin n’urwagwa rwitwa umuziburo.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko ubuhamya bahabwa n’abaturage ari uko izi nzoga zasenyaga imiryango zikanateza ubukene n’uburwayi.
Ati "Uyu munsi twamennye litiro 2152. Ntabwo twavuga ko zarangiye kuko n’ubu izi tumaze kumena harimo izaje mu gitondo. Hari abaturage bumva nabi bagiye bazikura aho bacururiza bakajya kuzihisha mu ngo".
Muzungu yavuze ko utazitanze ku neza bakazimufatana bamutwarana na zo bakajya kumufunga.
Ati "Uyu munsi dufite abayobozi barimo Mudugudu, SECO na Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari bari mu maboko ya Polisi kuko bo ubwabo bafashwe bari kuzicuruza".
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko umuntu ufashwe acuruza ibyuma n’izindi nzoga zakorwaga n’inganda zafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge akurikiranwaho icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora gushegesha ubuzima bwe.
Kanyamanza Athanase wamaze imyaka 10 anywa inzoga z’ibyuma yabwiye IGIHE ko yazinywaga mu nda hakokera, ariko ko nyuma yo kuzihagarika nta kibazo cy’ubuzima akigira ndetse ngo n’urugomo yagiraga ntarwo akigira.
Serugo Sosthène wanywaga ibyuma yavuze ko iyo yabaga yazinyoye mu gatuza hamuryaga.
Ati "Hari mugenzi wanjye twakoranaga amagare, wanywaga Ingufu buri munsi atayivangiye twagiye kubona tubona umutima we uraturitse arapfa".
Mukamugema Janvière, Umuyobozi w’Umudugudu wa Buhoro Akagari ka Kibilizi yavuze ko ibyuma bitaracibwa ataryamaga kuko mu cyumweru abantu batanu barwanaga kubera ubusinzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!