IGIHE

Abayobozi ba RCS baganiriye uko abagororwa basubira iwabo bafite icyizere n’ubushobozi bwo kwirinda ibyaha

0 23-07-2026 - saa 23:19, IGIHE

Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evaritse Murenzi yatangije umwiherero w’iminsi itatu w’abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS. Uyu mwiherero wabitabiriwe n’abiganjemo abagize inama nshingwabikorwa ya RCS ari nabo bagize inama ifata ibyemezo.

Ni umwiherero uri kubera mu Ishuri rya Gisirikare i Gako mu Karere ka Bugesera.

Uyu mwiherero watangiye ku wa 23 Nyakanga, abakozi ba RCS n’abatumirwa b’abafatanyabikorwa bagiye kwigira hamwe iterambere ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora mu gushyira mu bikorwa inshingano nyamukuru yo kugorora abakoze ibyaha bakabihanirwa n’inkiko, bagategurwa gusubira mu muryango nyarwanda ari abantu bafitiye umumaro imiryango yabo na sosiyete Nyarwanda muri rusange.

CG Evariste Murenzi afungura uyu mwiherero, yibukije abakozi inshingano zabo bwite ndetse n’iza RCS zirimo ko RCS ifite inshingano zikomeye zo kugorora binyuze mu gucunga magororero no gutanga serivisi zinoze, kurengera uburenganzira bw’abagororwa, no kubategura neza kugira ngo basubire mu buzima busanzwe bafite icyizere n’ubushobozi bwo kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yahamije ko RCS ifite inshingano zo guhindura imyumvire n’imyitwarire y’abagororwa, kubatoza indangagaciro zubaka igihugu, no kubafasha kongera kwiyubaka mu buryo buboneye. Izi nshingano zose zigamije kubaka umuturage mushya, ufite indangagaciro, ubumenyi n’imyitwarire iboneye, bityo igihugu kikagira umutekano urambye.

CG Murenzi yibukije abitabiriye uyu mwiherero ko kugira ngo buzuze izi nshingano basabwa kugira ubunyamwuga mu byo bakora byose ndetse no gukorera hamwe, buri wese akamenya inshingano afite. Yavuzeko uyu mwiherero uje ari igisubizo kuko abakozi ba RCS ndetse n’abafanyabikorwa bayo bazasangira ibitekerezo bigamije guyiteza imbere bityo ikagera ku rwego bifuza.

Yagize ati ”Kurangiza izi nshingano zikomeye bidusaba gukorera hamwe, tugakora igenamigambi ry’ibikenewe ndetse tugafatira ingamba hamwe zo kunoza inshingano zacu, buri wese yumva neza umusanzu we.”

“Uyu mwiherero rero uje nka kimwe mu bisubizo, aho abakozi ba RCS bafatanyije n’abafatanyabikorwa bafite ubunararibonye bazatanga ibiganiro
nyunguranabitekerezo ku ngingo zirimo Politiki zitandukanye z’Igihugu, ikoranabuhanga, gucunga umutekano, gucunga imari ya Leta, kongera umusaruro, ubuzima bwo mu mutwe, no kugorora bigamije kutwongerera ubumenyi n’ubushobozi bizadufasha kugera kuri RCS twifuza.”

Uyu mwiherero w’iminsi itatu, ugizwe n’abayobozi b’amagororero atandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu abayobozi bakuriye amashami atandukanye muri RCS ndetse n’abandi baturutse ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’ U Rwanda rushinzwe Igorora. Bitenyijwe ko uzasozwa na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Dr. Vincent Biruta kuwa 25 Nyakanga uyu mwaka.

Abayobozi ba RCS n'abafatanyabikorwa bari kuganira ku ngingo zitandukanye zafasha kugera ku nshingano neza
Uyu mwiherero urimo abayobozi b'amagororero n'abandi bayobozi b'amashami muri RCS
CG Evariste Murenzi yasabye abayobozi bo muri RCS gushyira imbere ubunyamwuga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza