IGIHE

Abayobozi 108 b’i Burasirazuba bahaniwe gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge

0 5-08-2026 - saa 19:44, Hakizimana Jean Paul

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yatangaje ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze 108 bo muri iyi ntara bafatiwe mu bikorwa byo gukora no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge bamwe bakurwa mu nshingano mu gihe abandi babihaniwe.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026 mu nama mpuzabikorwa y’Intara, yahurije hamwe komite nyobozi na Njyanama z’uturere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abahagarariye ibyiciro byihariye n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Muri iyi nama hagaragajwe ko litiro 719. 962 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze kumenwa, aho abantu 2.925 bafatiwe muri ibi bikorwa harimo abazikoraga n’abazicuruzaga.

Guverineri Rubingisa yatangaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge muri iki gihe ari icyorezo, zikaba uburozi ku baturage bitewe n’ibinyabutabire ziba zikoranwe zikaza kurangira bigiye mu nda y’abaturage kandi atariho byagakwiye kujya.

Yavuze ko bamaze iminsi barabihagurukiye hakorwa operasiyo zitandukanye zanafatiwemo abayobozi mu nzego z’ibanze.

Ati “Hari abayobozi b’inzego zimwe nka ba Mudugudu, abayobozi b’Inama Njyanama mu Kagari, hari abarimu ubu tumaze kugeza abantu 108 bari mu nzego zitandukanye bagiye bagaragara babicuruza cyangwa batabikurikiranye bikarinda biteza abaturage ikibazo ku buzima bwabo, abo rero bari kubazwa inshingano kandi ni ibintu bigikomeza.’’

Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kumenya aho bayobora neza, ahari ibyuho bivamo abantu bubaka inganda zidafite ibyangombwa zikora ibintu byangiza Abanyarwanda gukomeza kubikurikirana, bakitandukanya nazo.

Yasabye abaturage gutanga amakuru no kwirinda izi nzoga kuko ziri kwangiza benshi.

Umunyamanga w’Umurenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, Karahamuheto Claudios, yavuze ko kuri ubu bakomeje gushakisha ahari inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo bazikure mu baturage.

Yavuze ko abayobozi bagiye bafatirwa muri ibi bikowa harimo abakoze uburangare n’abandi bahisemo kugira uruhare mu kuzicuruza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse kuvuga ko kuva uyu mwaka watangira abantu 500 bagiye kwivuza nyuma gato yo kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, harimo abagera kuri 50 bapfuye, abandi 100 bahumye burundu, mu gihe abantu ibihumbi 11 bagizwe imbata na zo.

Yagize ati “Ntabwo ari ukuvuga ya indwara izaza mu gihe kirekire, ahubwo ni umuntu unyoye iyo nzoga agahita arwara ako kanya cyangwa agapfa bitunguranye. Ni ibintu tutajyaga tubona mu myaka yashize. Byagiye bizamuka buhoro buhoro kuko watangiye kubona hatari gusa inzoga zisanzwe hagenda haza n’izindi zirimo alcohol ya 40% na 50% umuturage atari yarigeze abona ariko akazigotomera.”

Mu bayobozi bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge mu Ntara y’Iburasirazuba harimo abakuru b’imidugudu, DASO, ba gitifu b’utugari, abarimu n’abandi benshi.

Guverineri Rubingisa yavuze ko abayobozi 108 bo mu nzego z’ibanze ari bo bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge
Abo mu nzego z’umutekano batanze ibitekerezo by'uburyo ikorwa ry'inzoga zitujuje ubuziranenge byahashywa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza