IGIHE

Abatuye ku kirwa cya Gihaya n’icya Kirehe bahawe ubwato bubiri bwa miliyoni 20Frw

0 5-07-2026 - saa 10:36, Nsanzimana Erneste

Abatuye ku Kirwa cya Gihaya mu Karere ka Rusizi n’abatuye ku Kirwa cya Kirehe mu Karere ka Nyamasheke, bashimiye inzego z’umutekano zabahaye ubwato bubiri, bavuga ko bugiye gukuraho imbogamizi bahuraga nazo zirimo kubura uko bageza abarwayi kwa muganga no kugorwa n’ubuhahirane.

Babitangaje ku wa 4 Nyakanga 2026 ubwo Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta yabashyikirizaga ubwato bagenewe muri gahunda y’ibikorwa ngarukamwaka by’ingabo na polisi.

Cyaba ikirwa cya Gihaya n’ikirwa cya Kirehe nta na kimwe gifite Ikigo Nderabuzima cyangwa isoko, bisaba ko umuturage ukeneye ubuvuzi bwisumbuye cyangwa kujya ku isoko afata ubwato akambuka Ikiyaga cya Kivu akajya imusozi gushakirayo izo serivisi.

Uzabakiriho Fidele wo ku kirwa cya Gihaya, Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yavuze ko bakoreshaga ubwato bw’ingashya haba hari umubyeyi uri ku nda cyangwa umurwayi urembye ukeneye ubutabazi bwihuse bikagorana kumugeza ku Kigo Nderabuzima.

Ati “Buriya bwato baduhaye tubwitezeho gutabara ubuzima bwacu, tuzabucungira umutekano ku buryo tuzajya tubukoresha neza”.

Ruganintwali Benjamin yagaragaje ko kubera ko nta bwato bari bafite byabagoraga kugera mu Mujyi wa Rusizi aho abenshi bashakira ubuzima, avuga ko ubu bwato bugiye kubakura mu bwigunge.

Ati “Ntitwabashaga guhahirana n’abaturanyi bacu bo ku Nkombo no mu Mujyi wa Rusizi. Kwambuka ujya gushakishayo imirimo, kwivuza cyangwa abana bajya kwiga, kwari ukwirwanaho ugashaka ufite ubwato buto bw’ingashya bukakwambutsa na bwo bigoranye. Nta buryo buzwi bwo gutwara abantu n’ibintu twagiraga.”

Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta yavuze ko kimwe no mu myaka yashize, uyu mwaka, ubufatanye bw’ingabo na polisi bwagize uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage kuko havuwe abarenga 28.500, hubakirwa imiryango 80 inahabwa ibikoresho by’ibanze.

Ati: “Ubu bwato buzabafasha koroshya ingendo z’abanyeshuri, kongera umutekano mu bwikorezi bwo mu mazi no guteza imbere ibikorwa by’imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage bushingiye ku kiyaga cya Kivu.”

Min. Dr Vincent Biruta yavuze ko ibikorwa nk’ibi ari ngarukamwaka, asaba ababikorerwa kubifata neza no kubibyaza umusaruro ugaragara kuko ari byo bigaragaza kwibohora nyako.

Ubu bwato bwombi, bwaba ubwahawe Ikirwa cya Gihaya n’ubwahawe Ikirwa cya Kirehe buteranyije bufite agaciro ka miliyoni 20Frw. Buri bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 60 n’imizigo ya toni n’ibilo 200.

Mu Ntara y'Iburengerazuba, abaturage bagorwaga n'ingendo zo mu Kivu bahawe ubwato bugezweho bwo kubakura mu bwigunge
Minisitiri Dr Vincent Biruta na Meya wa Rusizi, Sindayiheba Phanuel
Mu gushyigikira ibikorwa by'iterambere, Koperative yo mu Karere ka Rusizi yahawe inkunga ya miliyoni 5 Frw
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza