IGIHE

Abaturage bo ku Nkombo bahawe ubwato bwa miliyoni 500 Frw

0 16-09-2026 - saa 22:51, Ntakirutimana Alfred

Abaturage bo ku Kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi bahawe ubwato bushya bugezweho, buzajya bubafasha mu ngendo no gutwara imizigo.

Ubu bwato bwatanzwe ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026. Bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 51 bicaye neza n’imizigo igera kuri toni eshanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Alfred, yavuze ko agaciro kabwo kari hafi miliyoni 500 Frw.

Yavuze ko ubwato bushya bugamije gukemura ikibazo cy’abaturage bambukaga bigoranye.

Ati “Uyu munsi twashyikirije abaturage bo ku kirwa cya Nkombo ubwato bahawe n’Umukuru w’Igihugu. Ni ubwato buje kubafasha gukemura ikibazo cyo kuba bambukaga bigoranye. Ubu n’iyo imvura yaba igwa cyangwa izuba riva bazajya bagenda kuko burasakaye bumeze neza.”

Yavuze ko ubu bwato bwakozwe ku isoko ryatanzwe na RTDA kandi ko serivisi zabwo zizajya zitangwa ku giciro kidahenze.

Amafaranga abaturage bari basanzwe bishyura mu rugendo bajya mu Mujyi wa Kamembe yagabanutseho 500 Frw.

Habimana yasabye abaturage gufata neza ubwato bahawe n’ibindi bikorwa remezo bagezwaho.

Ati “Icyo dusaba aba baturage ni uko barinda umutekano w’ibyagezweho, harimo ubu bwato ndetse n’ibindi bazagezwaho.”

Ubu bwato bwitezweho koroshya ingendo z’Abanyenkombo, guteza imbere ubuhahirane no gufasha abacuruzi kugeza ibicuruzwa ku kirwa mu buryo bwizewe.

Umwe mu baturage ba Nkombo yavuze ko mbere bakoreshaga ubwato bw’ibiti, bikabagora cyane mu gihe cy’imvura.

Ati “Ntabwo byari byoroshye kuko twakoreshaga ubwato bwari bukozwe mu biti. Iyo twageraga mu bihe by’imvura, abacuruzi bajyaga kurangura ibicuruzwa byabo bikanyagirwa cyangwa ntibabone uko babyambutsa babizana aha ku kirwa. Ubu bwato rero buje ari igisubizo.”

Aba baturage bari barahawe ubundi bwato bugezweho mu Ukwakira 2020. Na bwo bwari bwatanzwe nyuma y’icyifuzo cyo koroshya ingendo z’abatuye Nkombo, kandi bwari bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 n’imizigo ya toni eshatu.

Nyuma, ubwo bwato bwaje kugira ibibazo burahagarara, bituma hategurwa undi mushinga w’ubwato bushya.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza