IGIHE

Abasore bumva bumva bahohotera umukobwa wambaye imyenda migufi bahagurukiwe (Video)

0 5-09-2026 - saa 20:49, Idukunda Kayihura Emma Sabine

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yihanangirije abagabo n’abasore bitwaza imyambarire y’abagore n’abakobwa bakumva ko kubakorera ihohotera ririmo iryo ku gitsina ntacyo bitwaye, aca amarenga ko abo bizagaragaraho bazakurikiranwa.

Yabitangaje ku wa 5 Nzeri 2026 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ibi nyuma y’inkundura imaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga, ku bijyanye n’imyambarire y’ab’igitsinagore mu Rwanda aho inzego zimwe zatangiye gufatira ingamba abarimo abitabira ibitaramo bambaye batikwije, gusa yibutsa ko ntawe ufite uburenganzira bwo guhohotera undi abyitwaye.

Ati ‘‘Nta myambarire y’umuntu ishobora gutuma cyangwa ishobora kuba impamvu yo kuba yahohoterwa. Uko waba wambaye kose ntabwo ugomba guhohoterwa. […] Ntabwo umuntu agomba guca hariya ngo kubera uko yambaye ngo usange baramucunaguza, ngo usange baramukomera.’’

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko na we amaze iminsi yumva abasore ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko imyambarire ya bamwe mu bakobwa ibatera irari bakibwira ko kubahohotera nta kibazo kibirimo, ndetse ko abo basore bagiye kujya bakurikiranwa.

Ati ‘‘Numvaga abasore bamwe ku mbuga nkoranyambaga, ariko ibi biraza guhagarara. Ikiza gukorwa muraza kukibona. Ntabwo ushobora kugenda ngo wikomange ku gatuza hariya ngo uguve ngo ‘Nonese kariya kambaye ‘mini’ ngo ‘Njyewe wumva ndi iki?’, ukumva ko ufite uburenganzira bwo kuba wakora ibyaha, ntabwo uzabihanirwa.’’

Gusa RIB yibukije ko ibi bidaha rugari abakora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame, bityo ko na bo amategeko azabakurikirana.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza