IGIHE

Abasirikare ba Zimbabwe basobanuriwe uko u Rwanda rwabaye bandebereho mu kwimakaza umutekano

0 28-07-2026 - saa 23:51, IGIHE

Itsinda ry’aba ofisiye bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe bari mu ruzinduko rw’ibyumweru bibiri mu Rwanda rugamije kurushaho gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare ndetse no kunguka ubumenyi ku rugendo rwihariye u Rwanda rwanyuzemo mu kubaka umutekano ndetse n’imiyoborere.

Ku wa 28 Nyakanga 2026, iri tsinda ryasuye Minisiteri y’Ingabo n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho ryakiriwe rikanahabwa ikiganiro kirambuye n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare akaba n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Yabaganirije ku mavu n’amavuko n’urugendo rwo kwiyubaka kw’Ingabo z’u Rwanda aho yasobanuye urugendo RDF yanyuzemo iva ku ngabo z’urugamba rwo kubohora igihugu ikagera ku rwego rw’ingabo z’umwuga zigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Brig Gen Karuretwa yanagaragaje uruhare rwa RDF mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino muri Afurika ndetse n’uruhare rwayo mu guteza imbere ituze n’umutekano mu Karere.

Umuyobozi w’iri tsinda akaba ari na we ushinzwe amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe, Col Cosmore Kaondera, yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwabakiriye neza, anashima uburyo igihugu cyiyemeje guteza imbere iterambere rirambye.

Yanashimye Ingabo z’u Rwanda ku ruhare rwazo mu bikorwa by’iterambere imbere mu gihugu no mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro, avuga ko ibyo bikorwa bigirira akamaro abaturage.

Ku wa 27 Nyakanga 2026 aba basirikare bo muri Zimbabwe basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hamwe n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu aho bafashe umwanya wo kuzirikana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’intambwe u Rwanda rwateye y’ubumwe, ubwiyunge, kubaka igihugu no kwimakaza amahoro arambye.

Uru ruzinduko rwabafashije kurushaho gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga amateka no kuvomamo amasomo afasha gukumira Jenoside no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu minsi isigaye y’uru rugendoshuri, iri tsinda rizanasura ibindi bigo bya Leta bitandukanye kugira ngo rirusheho gusobanukirwa imiyoborere y’u Rwanda n’iterambere ryarwo mu mibereho myiza n’ubukungu.

Uru rugendo shuri rugaragaza ubufatanye bukomeje kwaguka hagati y’u Rwanda na Zimbabwe mu rwego rw’uburezi n’amahugurwa ya gisirikare, ndetse rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere rirambye ku mugabane wa Afurika.

Abasirikare ba Zimbabwe bari mu rugendoshuri mu Rwanda basuye Icyicaro gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare akaba n'Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa yeretse abasirikare ba Zimbabwe icyafashije u Rwanda kugera ku mutekano urambye
Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe, Col Cosmore Kaondera, yashimye uburyo u Rwanda rwiyemeje kwimakaza iterambere rirambye
Abasirikare ba Zimbabwe bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Abasirikare ba Zimbawe basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abasirikare ba Zimbabwe basuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora Igihugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza