Inama y’Ubujurire ku Birebana n’Impunzi n’Abasaba Ubuhunzi mu Rwanda yatangaje ko abasaba ubuhungiro n’impunzi ziri mu Rwanda bafite uburenganzira bwo kujuririra ibyemezo bitandukanye bafatirwa n’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka.
Inama y’Ubujurire ni urwego rusuzuma ibibazo by’abimukira cyangwa impunzi zitanyuzwe n’icyemezo bafatiwe igihe basaba sitati y’ubuhunzi.
Itangazo ry’Inama y’Ubujurire ryashyizweho umukono ku wa 19 Kanama 2026, rivuga ko abasaba sitati y’ubuhunzi bafite uburenganzira bwo kujuririra bimwe mu byemezo bafatirwa n’urwego rw’abinjira n’abasohoka.
Abajurira harimo abasaba sitati y’ubuhunzi batanze ubusabe bukangwa, ndetse n’impunzi zakuriweho ubuhunzi n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ntibanyurwe kandi bakaba bafite impamvu zumvikana zituma bajurira.
Ubujurire butangwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe usaba sitati y’ubuhunzi cyangwa impunzi yamenyesherejwe icyemezo cy’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Gutanga ubujurire ku rwego rwa mbere bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rizwi nka Integrated Electronic Case Management System (IECMS), aho usaba agomba gushyikiriza ubujurire bwe akurikije amabwiriza ateganyijwe.
Ku mpunzi n’abasaba ubuhungiro baba mu nkambi, bakeneye ibisobanuro bazajya begera abakozi ba UNHCR ndetse n’abafatanyabikorwa mu by’amategeko bo muri Prison Fellowship Rwanda bakorera mu nkambi, kugira ngo babafashe kubona amakuru n’ubujyanama mu by’amategeko ku bijyanye n’ubujurire, mu gihe ababa mu mijyi basabwa kugana Gikondo Community Center.
Inama y’Ubujurire yashyizweho n’Itegeko n° 042/2024 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!