Bamwe bavuga ko ari ibitangaza by’Imana, abandi bakagaragaza ko ari imbonekarimwe kubona iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ritarasize n’Akarere ka Nyaruguru, kahoze mu yari Gikongoro, aho benshi bari bakunze kwita iwabo w’abatebo.
Nyaruguru ni kamwe mu turere umunani tugize intara y’Amajyepfo, gahana imbibi n’u Burundi ku mupaka w’Akanyaru, kagakora ku ishyamba rya Nyungwe.
Kagizwe n’Imirenge 14 ifite utugari 72 n’imidugudu 332. Gahana imbibi n’Akarere ka Nyamagabe, Huye, Gisagara, Igihugu cy’u Burundi na Pariki ya Nyungwe, kakaba Akarere k’ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana n’ubuhinzi bw’icyayi bugize ubukungu bw’Akarere.
Kuri ubu iterambere ry’aka karere kakunzwe kurangwa n’inzara ritangaza buri wese uhageze. Abari abatebo ubu babaye abaterambere bishimangira intambwe idasubira inyuma yo kudaheza mu iterambere.
Ibitaro bya Munini ni ikimenyetso cy’ubudasa
Imirimo yo kubaka ibi bitaro yatangiye muri Werurwe 2018, aho igice kigizwe n’ibyumba 160 kigizwe n’inzu ebyiri z’amagorofa atatu agerekeranye cyamaze kuzura mu gihe ikindi kigizwe n’inzu imwe nini kikagira ibyumba 140.
Ni ibitaro bigezweho byatwaye asaga miliyari 9 Frw bishyikirizwa abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru cyane ko batari bafite ibitaro byo ku rwego rw’Akarere kuko bakoreshaga ibya Kaminuza bya Butare.
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru baganirije IGIHE berekana ko bishimira ubufasha bari guhabwa n’ibitaro bya Munini mu gukurikirana indwara zitandukanye zirimo n’indwara zitandura.
Ntakirutimana Pelagie, urwaye uburwayi bw’umutima yavuze ko akurikije uko yitaweho nyuma yo kubona ibi bitaro byamufashije cyane binamwubakamo icyizere cyo kuba yakira.
Ati “Nkurikije uko batangiye kumvura hari ikigenda gihunduka. Nagendaga nsemeka ngakorora ariko biragenda bigabanyuka. Nivurizaga mu Kigo Nderabuzima batazi icyo ndwaye ariko aho ibi bitaro byaziye bancishije mu cyuma bavuga ko ndwaye umutima.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Munini, Dr Uwamahoro Evelyne, yagaragaje ko hari impinduka ibi bitaro byazanye mu birebana no gukurikirana indwara by’umwihariko ku bagore babyara, kuko hari inzu zabagenewe zihariye ebyiri (maternite).
Ati “Ni inyubako nshyashya nziza, ifite serivisi zose haba ku bivuza bataha n’ababa mu bitaro. Ibitaro bya mbere byari bito ugasanga abarwayi bivuza baba mu bitaro hari ubucucike. Dufashe urugero rw’ababyeyi babyara ubu barisanzuye kuko buri wese aba ari ku gitanda cye, bitandukanye na mbere.”
Yavuze ko byagabanyije zimwe mumpfu mu Rwanda zaterwaga no kutagira gikurikirana bituma indwara nka infections zifata abagore babyara zigabanyuka ndetse n’umubare w’abana n’ababyeyi bapfa babyara biramanuka.
Abatujwe ku Munini bahita Nyarutarama y’i Nyaruguru
Muri uyu Murenge wa Munini hubatswe umudugudu w’icyitegererezo wa Munini (Munini IDP Model Village) ugizwe n’inzu zatujwemo imiryango 48 y’abatishoboye.
Harimo ishuri rya G.S Munini rifite ibyumba 18 byo kwigiramo, laboratwari ebyiri, icyumba cy’ikoranabuhanga, icyumba cyo kuriramo cyakira abantu 1000, igikoni n’ibyumba bitatu byigiramo abana b’incuke.
Muri uyu mudugudu kandi harimo Ikigo Mbonezamikurire y’Abana bato cya Munini, agakiriro, ibiraro by’amatungo, aho gucururiza n’ibindi birimo ubusitani, uturima tw’igikoni, amazi meza, amashanyarazi, imihanda n’ingurane ku baturage byatwaye asaga miliyari 15 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yemeza ko iterambere ryako mu myaka 25 ishize rishimangira intambwe idasubira inyuma ku rugamba rw’iterambere igihugu cyihaye.
Ati “Ibijyanye n’iterambere hano Nyaruguru ni nko kuva mu mwijima ukajya mu mucyo. Kubera ko ubu hari ibikorwa by’iterambere biri muri aka Karere bitari bihari, by’umwihariko ibyakozwe ni byinshi.”
Yemeza ko ibitaro bya Munini bigiye kuzazana impinduka nziza ku mibereho y’abaturage ba Nyaruguru bigendanye no kuba batazongera kurembera mu rugo kandi hari ibitaro bigezweho.
Umuhanda wa Huye-Kibeho wabakuye mu bwigunge
Abaturage b’i Nyaruguru bishimira cyane umuhanda wa kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66 watwaye asaga Miliyari 72 Frw basobanura ko wabakuye mu bwigunge.
Mbere uyu muhanda utarubakwa hari umuhanda w’itaka watumaga ubuhahirane butagenda neza hagati muri aka Karere n’utundi duhana imbibi nka Huye, n’utundi tunyuranye.
Abaturage bagaragaza ko uyu muhanda wabahinduriye ubuzima uhereye ku munyamaguru ukagera ku mushoferi w’imodoka nini.
Umukozi muri sosiyete y’ubwikorezi ya Horizon Express mu Karere ka Nyaruguru, Habiyambere Innocent, yabwiye IGIHE ko mbere bari bahangayikishijwe n’uyu muhanda bitewe n’uburyo wari mubi cyane.
Ati “Tugikorera mu muhanda w’itaka habagamo imbogamizi nyinshi tugahora mu gukoresha, imyanda yabagamo kubera ivumbi n’ibyondo rimwe na rimwe hakabamo n’impanuka. Ubu umuhanda dukoresha ni mwiza cyane, ibyo bibazo byose byararangiye urumva ko n’inyungu ihita izamo.”
Umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru Rugwizangoga Emmanuel, yashimiye Perezida wa Repubulika wabageneye umuhanda nk’uyu.
Ati “Uyu muhanda twarawishimiye, kuko waziye igihe. Ndi umwe mu bamotari babanje gukorera hano, ariko ugiye kureba uburyo umuhanda wari umeze byari biteye impungenge. Wasangaga moto umwaka umwe ikaba yarangiritse ariko ubu ushobora no kuyitwara imyaka itanu.”
Uretse ibi bikorwa remezo bigari ariko kandi hakozwe byinshi bigamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, aho haciwe amaterasi ndetse hanatangwa ishwagara ngo byongere umusaruro.
Kuri ubu ahatarabaga amazi meza, abasaga 89% nibo bakoresha amazi meza kuko hubatswe imwe mu miyoboro y’amazi yatwaye asaga 1,5 Frw ndetse n’ingo zikoresha umuriro w’amashanyarazi 93,3% hiyongereyeho abakoresha ukomoka ku mirasire y’izuba.
Muri aka Karere kandi hari amahirwe y’ishoramari cyane ko ari akarere gafite ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ahazwi nk’i Kibeho hakunze guhurira abantu benshi buri kwezi hakagira n’isengesho rihuza abantu benshi riba buri mwaka n’iriba kabiri mu mwaka.
Ku birebana n’amashuri kandi mu Karere ka Nyaruguru, abanyeshuri batangiye kwiga ahabegereye cyane ko hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri bisaga 800.
Hubatswe kandi ibigo Nderabuzima hirya no hino mu mirenge ndetse n’amavuriro y’ibanze 36 yifashishwa mu gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku baturage ba Nyaruguru.
Imyumvire y’abanyarwanda mu gutanga imisoro igenda yiyongera, n’ubunyangamugayo bw’abayakira n’abayikoresha barangajwe imbere n’ubuyobozi bwiza ni kimwe mu bikomeje gutuma u Rwanda rugera ku iterambere rwifuza.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!