IGIHE

Abanyarwanda 26.000 biga mu mashuri abanza barengeje imyaka 18

0 9-06-2026 - saa 08:10, Nshimiyimana Jean Baptiste

Ingingo yerekeye amashuri abana b’u Rwanda bigamo ni imwe mu zisa n’izakemutse kuko muri buri kagari usangamo ibigo by’amashuri abanza nibura bibiri, buri mudugudu bakagira irerero, ibituma abana bose batangirira kwiga ku gihe nubwo hatabura abayacikirije mu bihe byashize bashobora kujya kwiga ari bakuru.

U Rwanda rwihaye icyerekezo 2050 aho rwifuza kuzaba rubarizwa mu bihugu byateye imbere, aho biteganyijwe ko Umunyarwanda azaba yinjiza $12.476 ku mwaka.

Binajyana n’uko igihugu kiri kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, aho buri wese agomba kuba yarageze mu ishuri kandi afite ibyo ashobora gukora byateza imbere ubukungu bwe.

Imibare ya 2024/25 igaragaza ko abanyeshuri barenga miliyoni 4,8 ari bo bigaga mu mashuri yose yo mu Rwanda, barimo abarenga miliyoni 2,9 bo mu mashuri abanza.

Igipimo cy’abinjira mu mashuri abanza hatitawe ku myaka bafite cyageze kuri 144,8% kivuye kuri 148,2% mu 2023/24. Abinjiye mu mashuri abanza bafite imyaka yagenwe (6-11) bari 95,8% bavuye kuri 95%.

Raporo y’ibikorwa bya Minisiteri y’Uburezi ya 2024/25 igaragaza ko abiga mu mashuri abanza bafite imyaka iri hagati ya 12 na 14 bari 807.975 mu gihe abafite kuva kuri 15-17 ari 255.548.

Kuva ku myaka 18 kugeza kuri 22 harimo abanyeshuri 25.498 mu mashuri abanza naho abarengeje imyaka 22 bacyiga mu mashuri abanza ni 1.251.

Abiga mu cyiciro rusange bafite imyaka iri hagati ya 18-22 babarirwa muri 116.619 na ho abarengeje imyaka 22 ni 1.940.

Hari abakuru bagenda barisubiramo…

Gumyusenge Jean Pierre w’imyaka 42 ubu yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ntora. Yabwiye IGIHE ko mu 2000 ari bwo yavuye mu ishuri aho yigaga mu mwaka wa gatatu kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi be batari kubasha kumwishyurira ibikenewe byose ngo akomeze amashuri.

Gumyusenge wari ukiri muto yiyemeje kujya gushaka ubushobozi akaziyishyurira amashuri aho kurushya ababyeyi be.

Ati “Ku myaka 12 nahingaga mu mubande, njya ku mugende.”

Uyu mugabo wahisemo kuva aho yavukiye akajya i Kigali gushaka ubuzima, yarakuze yubaka umuryango, ariko igihe abana be bari batangiye kwiga mu mashuri y’incuke na we yumva ikibatsi cyo gusubira mu ishuri kimugurumanyemo. Yasubiye mu ishuri mu 2019, ubwo yari afite imyaka 35.

Ati “Nkumva mfite ishyaka ryo gufasha abana banjye gusubiramo amasomo, abana banzanira umukoro nkabona ibintu byose biri mu Cyongereza kandi njye mu gihe nigaga ururimi rw’amahanga nari narize yari ‘verbe être na avoir’ bituma mvuga ngo ninsubira mu ishuri nkwiye gusubira inyuma ho umwaka umwe nkajya mu wa kabiri.”

Uyu mugabo ugeze mu wa mbere w’amashuri yisumbuye yavuze ko yifuza kuzaba umurezi ari na yo mpamvu nyamukuru ituma akomeza kwiga.

Uyu mugabo yavuze ko kwiga uri mukuru cyane habamo imbogamizi y’uko abantu badapfa kwizera ko ari cyo cyakujyanye.

Ati "Icyita rusange bahuriraho kuva natangira mu mashuri abanza, sindabona abantu bemeranywa nanjye koko ko ndi kwiga ndi umunyeshuri, ahubwo bumva ko ndi umukozi wa Leta mu buryo bwa maneko kuko n’ubu hari abarimu bakibimbaza. No muri iki gihembwe turi gusoza hari abarimu babiri babimbajije."

Imibare iheruka mu rwego rw’uburezi igaragaza ko abantu biga mu mashuri abanza ari bakuru bagenda bagabanyuka kuko mu 2023/24 barengaga miliyoni 1,7 mu gihe mu 2024/25 bageze kuri miliyoni 1,6.

Abiga mu cyiciro rusange barengeje imyaka y’abagenewe kuhiga bari 450.213 mu 2024/25 bavuye kuri 482.394 bariho mu 2023/24.

Abiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye barengeje imyaka yo kuhiga bo bariyongereye bava ku 156.288 mu 2023/24 bagera kuri 166.363 mu 2024/25.

Abanyeshuri biga mu mashuri abanza biganjemo abagejeje imyaka yo kuhiga ariko hari n'abakuru barengeje imyaka 18 bacyiga muri iki cyiciro
Mu mashuri yisumbuye harimo umunyeshuri ufite imyaka 42 ari na we mukuru cyane urimo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza