Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko politiki mbi y’ivangura yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare rukomeye n’abakuru b’ibihugu u Rwanda rwagize kuko imiyoborere yabo yari nko guha umurongo w’ivangura abandi bose bagomba gukurikiza.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 6 Ukwakira 2026 mu biganiro by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Ni ibiganiro biri mu murongo w’Ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa 2026 gufite insanganyamatsiko igira iti “Twigire ku mateka, twimakaze ubumwe bwacu.”.
Abitabiriye iri huriro ni abo mu ngeri zinyuranye bo mu Mujyi wa Kigali n’Akarere ka Bugesera barimo abahoze mu nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye abagore n’urubyiruko, abikorera, abo mu miryango itegamiye kuri Leta n’abandi.
Dr. Bizimana yagaragaje uburyo politiki y’ivangura n’urwango yahereye ibukuru igana mu baturage, kuva mu mashyaka, gahunda za Leta, iravugwa mu ijambo ry’abayobozi, ishyirwa mu mashuri igenda ishinga imizi.
Yatanze urugero kuri gahunda shingiro za Kayibanda Grégoire mu Ishyaka PARMEHUTU zari zishamikiye ku ivangura ndetse na Habyarimana Juvénal wamusimbuye aje, na we biba uko akomerezaho, ahubwo yongeraho n’indi mirongo migari igomba gukurikizwa mu nzego zinyuranye mu gutonesha Abahutu.
Ati “Habyarimana yatangaje porogaramu ya politiki ye muri Kanama 1973, amaze ukwezi kumwe gusa ageze mu butegetsi. Agace k’uburezi ni ko nshaka kwibandaho kuko ni bwo shingiro rya byose. Buriya iyo umuntu akuburije umwana kwiga aba akwishe nubwo aba atagutemye ariko aba akwishe.”
Yasobanuye ko muri iyo porogaramu, Habyarimana yihandagaje akagena ko kwemererwa kwinjira mu mashuri yisumbuye bizajya bishingira ku bwoko n’uturere, ku buryo kuba umwana ari umuhanga nta kintu na kimwe byari bivuze.
Iyo gahunda yayishinze Minisitiri Bagaragaza Thadée, hagenwa ko Abatutsi bajya mu mashuri yisumbuye batagomba kurenga 9%, Abahutu bakaba 89%, naho Abatwa bakaba 1%, ndetse na Minisitiri Col. Nsekalije Aloys na we aje akomereza muri uyu murongo.
Habyarimana kandi ntiyatinye kubivuga mu mbwirwaruhame ze nko ku munsi w’Ubwigenge ku nshuro ya 20 aho yashimangiye ko iyo politiki igamije kujijura rubanda nyamwinshi, ashaka kuvuga Abahutu, aho kuba Abanyarwanda bose.
Dr. Bizimana ati “Ibyago bikomeye u Rwanda rwagize ni ukugira abakuru b’igihugu batibonaga nk’abakuru b’Abanyarwanda bose. Yaba Kayibanda yaba Habyarimana bari kimwe kuko abo nka Habyarimana yitaga rubanda nyamwinshi ni Abahutu, ntibari Abanyarwanda bose. Aha rero murumva ukuntu u Rwanda rwagiye rupfa rukarangira.”
Dr. Bizimana yavuze ko ubwo iyo politiki yari yaratangiye gukurikizwa, Habyarimana yigeze kumara ukwezi n’igice asura abaturage hirya no hino mu gihugu, bimwe mu byo bamubajije bigaragazamo ko gukomeza kwimika imiyoborere ivangura bizagura ingaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda ariko ntiyabyumva,
Hamwe yarasubije ati “Abo Batutsi bashotora Abahutu ntibazi ko imvururu zigarutse ari bo byakoraho. Na none Abahutu ni bo benshi, ubutegetsi ni ubwabo.”
Col. (Rtd) Nizeyimana Wenceslas wahoze mu ngabo ndetse wize mu ishuri rya gisirikare ryitwaga ESM, yavuze ko yakuze abona ikibazo cy’ivangura hagati y’amoko, aho by’umwihariko ku ishuri bababwiraga Umututsi mu miterere yabo, ariko mu bantu yari azi ntabone umuntu uteye atyo.
Yavuze ko ubwo yajyaga kwiga i Nyanza yari yarahawe amakuru ko hari mu ho baba cyane, ariko agezeyo na bwo abura umuntu w’imiterere nk’iyavugwaga, atangira kubona ko byari ibinyoma.
Ati “Nagiye mu Kiliziya ariko ibyo bigishaga sinabyumvaga, nari nkishaka Umututsi ariko sinamubona. Naje no kubaza umwana twiganaga niba hari Abatutsi bahari, arambwira ngo barimo, ariko nshingiye kuko bari barabavuze mbona ko byari ukubeshya.”
Yagaragaje ko no mu gisirikare ivanguramoko ryari rikabije ku buryo cyasanga nk’aho ari icya Habyarimana kurusha uko cyari icy’Igihugu.
Ati “Icyo nabonyemo ni ingengabitekerezo ishingiye ku moko no ku turere kuko igisirikare cyacu cyari igisirikare cya Habyarimana, nticyari Igisirikare cy’Igihugu. Abantu binjiragamo bari abo mu Majyaruguru na bwo mu makomini amwe, kuko hari ikizamini twakoze muri ESM turenga 1200 ariko hatsinda 142.”
“Muri abo Harimo barenga 90 bo muri Komini za Nkuri, Giciye na Karago kuko muri izo komini imwe habaga harimo abantu 20 na 30, ariko na komini yacu ya Ruhondo twari bane gusa ariko hari izataravuyemo n’umwe.”
Iruhande rw’iryo vangura rishingiye ku turere kandi n’ubwoko ntibyasiganaga, kuko nko mu biganye na Col. (Rtd) Nizeyimana muri ESM Umututsi yari ikizira kuko yabonagamo abaterenze babiri akeka ko bari Abatutsi bonyine.
Iyi migirire yaranze ubutegetsi bwa Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri, abitabiriye Ihuriro ry’Ubumwe n’Ibidaheranwa cyane cyane urubyiruko rwagaragarijwe uburyo ari byo byagejeje ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko ari isomo ryo kubakiraho ubumwe n’ubudaheranwa bya none.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!