Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 17.412 mu batsinze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza ari bo gusa babonye imyanya mu bigo biga babamo, mu gihe abandi 226.546 baziga bataha.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi, Irere Claudette mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ku itariki 22 Kanama 2026.
Mu mashuri abanza abana bahawe imyanya mu bigo biga babamo bafatiye ku manota 88% avuye kuri 75% yariho umwaka ushize mu rwego rwo kugabanya umubare w’abanyeshuri, kuko abatsinze ari benshi cyane.
Ni mu gihe mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye abatsinze bemerewe kujya mu bigo bibacumbikira bafatiye ku manota 85% avuye kuri 60% y’umwaka ushize.
Muri rusange gufatira ku manota menshi binafitanye isano n’ubwiyongere bw’abakoze ibizamini bya Leta kuko nko mu mashuri abanza hiyongereyeho abarenga ibihumbi 50 bitewe n’uko abana batangiye ari ibyiciro bibiri nyuma ya COVID-19.
Irere yagaragaje ko mu gihugu hose hari umubare muto w’ibigo bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri uko batsinze bose ku buryo badashobora kubona imyanya mu bigo babamo nk’uko babishaka.
Ati “Ibi bivuze ko atari buri munyeshuri watsinze wabona umwanya mu bigo bicumbikira abanyeshuri.”
Irere yasobanuye ko abanyeshuri batabonye imyanya mu bigo bicumbikira bashakirwa amashuri ari hafi y’iwabo kugira ngo batazagira ikibazo cy’ingendo.
Ibi bijyana no kuba amanota y’ibizamini bya Leta yaratangajwe hakiri kare kugira ngo ubuyobozi bw’amashuri n’izindi nzego bireba babone umwanya uhagije wo gutegura imyanya abanyeshuri bazigamo.
Ati “Ababyeyi bose bifuza ko abana babo bajya mu ishuri bahisemo, ariko ubushobozi dufite ni bucye. Kuva ku bigo bifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 17.000 ukagera ku mashuri yakira ibihumbi 200.000 si ibintu wakora mu ijoro rimwe.”
Yatanze urugero mu ishuri rya GS Saint Aloys i Rwamagana ryari rifite imyanya 120 gusa, ariko ryasabwe n’abanyeshuri bagera ku 28.000.
Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kigaragaza ko mu banyeshuri basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye 18.944 ari bo bahawe imyanya mu bigo bicumbikira abanyeshuri mu gihe abandi 57.276 baziga bataha.
Ubuke bw’ibigo bicumbikira abanyeshuri kandi birakomeza kuko no mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abanyeshuri 2.698 bahawe imyanya mu mashuri abacumbikira mu gihe abandi 17.747 baziga bataha.
Irere yasabye ababyeyi gushyigikira abana biga mu mashuri bataha avuga ko na yo ari amashuri meza kandi ko kuba umunyeshuri yiga ataha bitamubuza gutsinda amasomo ye.
Gusa yasezeranyije ko Leta izakomeza kongera ibikorwa remezo by’amashuri acumbikira abanyeshuri ndetse n’iby’amashuri biga bataha uko ubushobozi buzagenda buboneka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!