IGIHE

BRD imaze gushora miliyari 608 Frw mu banyeshuri barenga 142.000 mu myaka 10

0 15-09-2026 - saa 15:39, Jean de Dieu Tuyizere

Kuva mu 2016, Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD) imaze gushora miliyari zisaga 608 Frw mu gutera inkunga abanyeshuri barenga 142.000 bize mu Rwanda no mu mahanga, binyuze muri gahunda y’inguzanyo yo kwiga.

BRD igaragaza ko iyi gahunda itagamije gusa gufasha abanyeshuri kubona amafaranga y’ishuri, ahubwo ari ishoramari mu bumenyi n’ubushobozi bw’Abanyarwanda, rifatwa nk’inkingi y’iterambere rirambye ry’igihugu.

Iyi banki yagize iti “Tumaze gushora miliyari zisaga 608 Frw mu bana b’u Rwanda barenga 142.000. Baraminuje, abenshi muri bo bahabwa n’ibikoresho bibafasha gutera imbere mu isi igenda irushaho gushingira ku ikoranabuhanga.”

Aba banyeshuri bize mu byiciro n’amasomo atandukanye, arimo ubumenyi ngiro, ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’izindi nzego zikenewe ku isoko ry’umurimo.

Benshi muri bo barangije amasomo, bamwe binjira mu kazi mu nzego za Leta n’iz’abikorera, mu gihe abandi batangiye imishinga yabo bwite.

Miliyari 54,8 Frw zarishyuwe

Mu myaka 10 ishize, abanyeshuri bahawe inguzanyo bamaze kwishyura miliyari 54,8 Frw.

BRD ivuga ko ayo mafaranga asubizwa muri iyi gahunda kugira ngo afashe abandi banyeshuri kubona inguzanyo no gukomeza amashuri yabo.

Banki yashimiye abahawe inguzanyo bagize umuhate wo kuzishyura, ndetse n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gushyigikira iyi gahunda.

Yagize iti “Turashimira buri wese wahawe inguzanyo y’ishuri akayishyura ndetse n’abafatanyabikorwa bacu baduherekeje muri uru rugendo. Kwishyura inguzanyo yawe si ugusohoza inshingano gusa; bifasha undi Munyarwanda kubona amahirwe yo kwiga, gutera imbere no kubaka ejo hazaza he.”

Mudasobwa 66.000 zahawe abanyeshuri

Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kugendana n’iterambere ry’ikoranabuhanga, BRD yanatanze mudasobwa zigera ku 66.000 ku banyeshuri bari muri gahunda y’inguzanyo.

Izi mudasobwa zari zigamije kuborohereza gukurikirana amasomo no kongera ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga, mu gihe uburezi n’isoko ry’umurimo bigenda birushaho gushingira ku ikoranabuhanga.

BRD igaragaza ko gutanga ibi bikoresho ari kimwe mu bigize gahunda yagutse yo gufasha abanyeshuri kubona ibikenewe kugira ngo batsinde amasomo yabo kandi bitegure neza kwinjira ku isoko ry’umurimo.

Yagize iti: “Nyuma y’imyaka 10, twishimira ubuzima bwahindutse kandi twiteguye gukomeza gukora byinshi kurushaho, dufatanyije.”

Banki y’Iterambere y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere gahunda zifasha Abanyarwanda kubona ubumenyi n’ubushobozi bukenewe, ishimangira ko amafaranga ashorwa mu burezi atagarukira ku gufasha umunyeshuri umwe gusa, ahubwo agira uruhare ku muryango we, ku isoko ry’umurimo no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Kuva mu 2016, BRD yahaye inguzanyo abanyeshuri barenga ibihumbi 142 ba kaminuza no mu mashuri makuru
Amafaranga yishyurwa ashorwa mu bandi banyeshuri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza