IGIHE

Abanyarwanda bize mu Bushinwa beretswe amahirwe ahishe mu bunararibonye bahakuye

0 10-09-2023 - saa 12:05, Mugisha Christian

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yavuze ko kuba kuri ubu hari sosiyete zirenga 30 z’abashoramari baturuka mu Bushinwa zikorera mu Rwanda hari icyo bivuze ku bukungu bw’igihugu ndetse no ku banyeshuri b’abanyarwanda bize muri icyo gihugu.

Ni ubutumwa yatambukije kuri uyu wa Gatandatu ku ya 09 Nzeri 2023 mu gikorwa ‘2023 Job Fair’ cyari kigamije guhuza abanyeshuri b’Abanyarwanda bize mu Bushinwa n’abashoramari cyangwa ba rwiyemezamirimo bakomoka muri icyo gihugu bakorera mu Rwanda, cyateguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa [RCOA].

Ni igikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri kuko cyaherukaga kuba kuwa 25 Ukwakira 2019.

Umwe mu bize mu Bushinwa kuri ubu akaba akorera sosiyete imwe mu z’Abashinwa mu Rwanda, Habarugira Felix, avuga kuba yarize muri icyo gihugu byamufashije kubona akazi keza muri sosiyete nziza baramaranye imyaka irindwi.

Yavuze ko kandi kuba abanyeshuri biga mu Bushinwa bahabwa amahirwe yo kubona akazi muri sosiyete zabo ari ikintu cyo kwishimira ngo kuko uretse kwiteza imbere bo ubwabo banagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo kuko aricyo baba bakorera.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imiyoborere y’umurimo muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo, Patrick Kananga, yavuze ko kuba leta y’u Bushinwa iha Abanyarwanda uburyo bwo kwigayo ikanabakurikirana ngo bahuzwe n’abakoresha, ari ikintu cyo kwishimira.

Yagize ati “Ibikorwa leta y’u Bushinwa ikora biragaragara cyane nkatwe tubibonera mu kuba bashyiraho ibikorwa biha Abanyarwanda benshi akazi ariko bikanarenga bikazana guhuza imico bikanazamura ubukungu izo zose ni inyungu tugenda tubona kandi dushima.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda bize mu Bushinwa, Higaniro Théoneste, yavuze ko iki gikorwa kuri ubu kireba abize mu Bushinwa gusa ariko uko imyaka izagenda iza kizagenda cyagurwa ku buryo n’abandi batahize bazajya bafashwa bagahuzwa n’aba bashoramari bo mu Bushinwa.

Ati “Twizeye umusaruro ufatika muri iki gikorwa kuko urugero naguha mu 2019 ubwo habaga igikorwa nk’iki, hari sosiyete 12 gusa zo mu Bushinwa ariko ubu zikubye hafi inshuri eshatu ndetse noneho na ambasade yabigizemo uruhare iri kudufasha, urumva rero umusaruro uzaba ushimishije rwose.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, yavuze ko yizera adashidikanya ko iri huriro rizaba imbarutso yo gutuma abize mu Bushinwa babona amahirwe asumbye ay’abandi mu kugira uruhare mu kwagura urwego rw’ubukungu rw’igihugu cyabo.

Ati “Mu myaka yashize imikoranire n’umubano by’u Rwanda n’u Bushinwa byagiye byaguka cyane mu rwego rw’ubukungu n’ubucuruzi. Urugero nk’ubucuruzi bwakozwe hagati y’ibihugu byombi umwaka ushize bwazamutseho 31%, ni ibintu bishimishije.”

Imibare y’Urwego rw’Iterambere, RDB, igaragaza ko ishoramari ry’u Bushinwa umwaka ushize mu Rwanda ryari miliyoni 182 z’amadorali ya Amerika, bikaba byaratumye ubukungu bw’u Rwanda burushaho kwaguka.

Ambasaderi Wang Xuekun yavuze ko “Iyo aba bashoramari b’Abashinwa baza kuba badahari ngo banerekwe amahirwe ari muri iki gihug, ibyo byose ntibyari kugerwaho. Kuri ubu abashoramari baraza bakabyaza umusaruro amahirwe bahabwa mu nzego zitandukanye zirimo ubwubatsi, inganda, ubwikorezi n’ibindi byinshi.”

“Leta y’u Bushinwa ishishikajwe no kwagura imikoraniye yayo n’ibihugu bya Afurika, niyo mpamvu twiteguye gukomeza kurema amahirwe y’imirimo kuri aba banyeshuri baba barize mu Bushinwa.”

Yongeyeho ko aba bize mu Bushinwa bagize amahirwe yo kumenya imico y’ibihugu byombi byityo bakwiye no gukomeza kuba umuyoboro wo kwaguka k’umubano w’ibihugu byombi.

Abarenga 200 bize mu Bushinwa ndete na sosiyete 30 zo mu Bushinwa ariko zikorera mu Rwanda bari bahuriye muri iki gikorwa. Nyuma aba banyeshuri bahawe umwanya wo kuganira n’abari bahagarariye izi sosiyete berekwa amahirwe zibafitiye.

Ubwo habaga igikorwa nk’iki mu 2019 mu nyigo zakorewe abantu 100 bari bakitabiriye abarenga 30 babonye utuzi duhoraho muri uwo mwaka. Ni imibare ishobora kuba yarazamutse kugeza mu mwaka wa 2023.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe imiyoborere y'umurimo muri Minisiteri y'abakozi ba Leta n'Umurimo, Patrick Kananga, ashimira leta y'u Bushinwa kubwo gushyigikira aba banyeshuri
Umuyobozi wa RCOA, Higaniro Théoneste, yavuze ko mu minsi izaza iki gikorwa kizagurwa ku buryo n'abatarize mu Bushinwa bazagerwaho n'aya mahirwe
Habarugira Felix, ni umwe mu bamaze imyaka myinshi akorana b'Abashinwa nyuma yo kwiga mu gihugu cyabo
Baby Steps ni imwe muri sosiyete zo mu Bushinwa zikorera mu Rwanda
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun, yavuze ko iri huriro rya RCAO rizatuma abantu benshi babona akazi, bagakoresha ubunararibonye bakuye mu Bushinwa
Abashoramari b'Abashinwa bari baje guha amahirwe abanyeshuri bize mu gihugu cyabo
Ubwo abahagarariye sosiyete y'imodoka ya Donfeng biteguraga kuganira n'abanyeshuri bize mu gihugu bakomokamo
Abanyeshuri barenga 200 bize mu Bushinwa bari bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Kasiro Claude

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza