IGIHE

Abanyarwanda barenga 300 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye

0 24-09-2026 - saa 18:54, Jean de Dieu Tuyizere

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 316 bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba Banyarwanda bibumbiye mu miryango 93. Bakiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), banyuze ku mupaka munini uhuza Umujyi wa Goma na Rubavu.

Bakigera mu Rwanda kuri uyu wa 24 Nzeri 2026, bagaragaje ko bari barambiwe gusiragizwa n’abarwanyi ba FDLR, babambura imitungo yabo, bakanakorera ihohotera mu buryo butandukanye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwabasabye kwitandukanya n’ingengabitekerezo babibwemo n’abarwanyi ba FDLR, bubagaragariza ko gushyira hamwe n’abo bazasanga muri sosiyete bizabafasha kwisanga.

Aba Banyarwanda boherejwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho basuzumirwa ibyangombwa, bagahabwa n’ubufasha mbere yo gusubizwa mu miryango.

Kuva mu ntangiriro za 2025, ubwo ihuriro AFC/M23 ryatangiraga kugenzura ibice byegereye u Rwanda, hatashye Abanyarwanda benshi, basobanura uko FDLR ikorana n’ingabo za RDC yari yarababujije gutaha.

Imibare ya MINEMA igaragaza ko abamaze gutaha mu Rwanda kuva icyo gihe barenga ibihumbi 10, barimo 406 baherukaga gutaha mu mpera za Kanama 2026.

Iyo bari mu nkambi z’agateganyo, bahabwa amafaranga abafasha mu buzima. Urengeje imyaka 18 ahabwa ibihumbi 277.800 Frw, uri munsi agahabwa 167.000 Frw, bakanahabwa ibiribwa bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Aba Banyarwanda batashye banyuze ku mupaka wa Goma na Rubavu
Visi Meya wa Rubavu ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yagiye kubakira
Bajyanywe mu nkambi y'agateganyo ya Nyarushishi mbere yo koherezwa aho bazatura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza