U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 369 bari barafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Muri bo, 316 bo mu miryango 99 bakiriwe ku mupaka wa Grande Barrière (La Corniche) uhuza Goma na Gisenyi, mu gihe abandi 53 banyuze ku mupaka uhuza Bukavu na Rusizi.
Aba Banyarwanda batashye ku wa Kane, tariki 8 Ukwakira 2026, bakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, abakozi ba Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, ndetse n’izindi nzego bafatanya.
Nyuma yo kwakirwa, bajyanywe mu Kigo cy’Agateganyo cya Kijote mu Karere ka Nyabihu, aho bahabwa ubufasha bw’ibanze ndetse bagafashwa kubona ibyangombwa bibaranga mbere yo gusubira mu miryango yabo.
Mu bantu 316 banyuze ku mupaka wa Grande Barrière, harimo abana 89 bari hagati y’umwaka umwe n’imyaka ine, 98 bari hagati y’imyaka itanu na 11 na 23 bari hagati y’imyaka 12 na 18. Harimo kandi abantu 93 bari hagati y’imyaka 18 na 59, n’abandi 13 barengeje imyaka 60.
“Nta burenganzira twabaga dufite”
Nsengiyumva Ernest w’imyaka 54, umwe mu batashye, yavuze ko yari yaravuye mu Rwanda mu 1998, avuye mu yahoze ari Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi.
Yabwiye IGIHE ko imyaka yamaze muri RDC yaranzwe n’ubuzima bugoye, avuga ko abaturage bakoraga ibikorwa by’ubuhinzi ariko umusaruro wabo ugatwarwa n’imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR.
Ati “Uretse ubujiji sinakabaye mazeyo imyaka ingana uku. Twahingaga ntidusarure, kuko imitwe irimo FDLR yazaga kubyiba. Mbese nta burenganzira twabaga dufite mu gihugu kitari icyacu.”
Nsengiyumva yavuze ko yishimiye kongera kugera mu Rwanda kandi ko yiteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda mu bikorwa byo kubaka igihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yasabye aba Banyarwanda batahutse kwitabira gahunda za Leta no gufatanya n’abo basanze mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Ababashukaga murabazi. Nimuze dufatanye, n’abasigayeyo mubabwire uko mwasanze u Rwanda rufite ikoranabuhanga rikataje, batahe. Muzihutire kwitabira gahunda za Leta zirimo gusubiza abana ku ishuri.”
Yakomeje abasaba gusangiza abasigaye muri RDC ibyo basanze mu Rwanda, kugira ngo na bo bashishikarire gutaha.
Nzabonimpa yabijeje ko bazakomeza kwitabwaho kugeza basubijwe mu miryango yabo, kandi bagahabwa inkunga ibafasha kongera gutangira ubuzima.
Mu nkunga ziteganyijwe, umuntu watahutse ufite imyaka 18 kuzamura azahabwa 188$, uri munsi y’imyaka 18 ahabwe 113$. Buri muntu kandi azahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro ka 45.000 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!