IGIHE

Abanyamahanga 27 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

0 12-08-2026 - saa 17:45, IGIHE

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe abinjira n’abasohoka, rwatangaje ko abantu 27 bakomoka mu bihugu bitandukanye barahiye banahabwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa.

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 12 Kanama 2026 bugaragaza ko barahiriye mu Karere ka Gasabo.

Abahawe ubwenegihugu baturutse mu Bubiligi, u Burundi, Cameroun, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eritrea, u Bufaransa, Kenya, Uganda, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Buti “Basabwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Ingingo zitandukanye zigena ibyo gusaba ubwenegihuguzirimo iyo gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku kuba mu Rwanda, gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku kubera umubyeyi umwana utabyaye, gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku ishyingirwa n’ibindi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard ashyikiriza uwarahiye certificat ye nyuma yo kurahira
Abantu 27 bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza