IGIHE

Abanyamahanga 19 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

0 13-08-2026 - saa 15:49, IGIHE

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko abanyamahanga 19 barahiriye guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, mu muhango wabereye mu Karere ka Kicukiro.

Aba bose bahawe ubwenegihugu butangwa, mu muhango wabaye ku wa 13 Kanama 2026.

Abahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bakomoka mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Canada, u Buhinde, Kenya, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka buvuga ko Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yahaye ikaze aba Banyarwanda bashya.

Buti “Yabasabye kurangwa n’indangagaciro nyarwanda by’umwihariko iyo gukunda igihugu no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.”

Ingingo zitandukanye zigena ibyo gusaba ubwenegihugu zirimo iyo gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku kuba mu Rwanda, gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku kubera umubyeyi umwana utabyaye, gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku ishyingirwa n’ibindi.

Abahabwa ubwenegihugu butangwa bararahira
Abahawe ubwenegihugu baturutse mu bihugu bitandukanye
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yasabye abahawe ubwenegihugu kurangwa n'indangagaciro nyarwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza