Komisiyo Ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), yatangije urugo mbonezamikurire (ECD) ruzakira by’umwiharuko abana b’abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki Kigo giherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze cyakira kikanasubiza mu buzima busanzwe abiganjemo abahoze mu mitwe y’inyeshyamba irimo FDRL ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni urugo rwatashywe ku wa 3 Nyakanga 2026, rwubatswe bigizwemo uruhare n’iyi Komisiyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) n’Umuryango uteza imbere imikurire y’abana, Reach the Children.
Uru rugo rufite ibyumba bibiri byigishirizwamo abana ndetse n’icyumba kimwe baruhukiramo, rufite ubushobozi bwo kwakira abana 70.
Perezida wa RDRC, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko mu Kigo cya Mutobo habarizwamo abatahutse bavuye mu mashyamba ya RDC bagera kuri 687 ndetse ko abagera kuri 283 muri bo ari abana barikumwe n’ababyeyi babo.
Yavuze ko muri abo bana bato, abafite kugeza ku myaka ibiri ni 82, abana bafite kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu ni 76, abafite kuva kuri itandatu kugeza kuri 11 ni 105 mu gihe abafite imyaka 12 kugeza kuri 17 bo ari 20.
Ati “Uru rugo ruzadufasha kurera abana bari mu cyiciro cyo kugera ku myaka itanu kuko burya igiti kigororwa kikiri gito. Bagiye kubona inyigisho nk’izo abandi bana babona hirya no hino mu gihugu.”
Yashimiye Perezida Paul Kagame washyizeho iki kigo giha amahirwe abahoze mu mashyamba yo kongera kuba mu gihugu cyabo.
Ati “Mu mashyamba bavukijwe uburenganzira bwabo, baba ingwate y’uko ababyeyi babo bari mu mashyamba, ariko mu gihe batashye mu Rwanda tugomba kubakira tukabageza ku byiza byose Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi bw’igihugu batugejejeho.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Assumpta Ingabire, yavuze ko mu Rwanda habarizwa ECD zigera kuri 32.000 zirerwamo abana barenga miliyoni imwe, ndetse ko abo muri iki kigo bagiye kuzajya bahabwa inyigisho zimeze kimwe nk’iz’abandi bahabwa.
Yagaragaje ko mbere y’uko ECD ishingwa babanje gukora ubugenzuzi muri iki Kigo cya Mutobo, basanga 80% by’abana babamo nta Kinyarwanda baba bazi kuko baba baravukiye muri ayo mashyamba gusa avuga ko izabafasha kukiga no kumenya ibindi muri rusange.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko igihe abana bazajya bamara barererwa muri rugo mbonezamikurire ari ingenzi kuko nibwo umwana aba atangiye kugira ubushobozi bwo kwiga ibintu kandi akabifata vuba.
Ati “Ubushakashatsi bugaragaza ko ubwonko bw’umwana bukura ku kigero cya 80% mu gihe cy’imyaka itatu ye ya mbere y’ubuzima, ubwonko bugakura kugeza ku kigero cya 90% mu myaka itanu. Iki gihe ni igihe cy’ingenzi mu kubaka ubushobozi bw’umwana kugira ngo azabashe kwiga neza, kubana neza n’abandi no kuzavamo Umunyarwanda twifuza.”
Yakomeje abasaba kubyaza umusaruro iyi ECD mu kwiga uko barera neza abana kuko iyo umwana arezwe neza bigira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi iyo ushoboye bifasha igihugu gukomera.
Ati “Ejo hazaza h’u Rwanda twifuza, hubakirwa ku mwana turi kurera. Iyo tureze neza umwana neza tuba twubatse umuryango ushoboye kandi iyo twubatse umuryango ushoboye tuba twubatse igihugu gikomeye.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!