Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yibukije amahanga agicumbikiye abajenosideri ko ubutabera butinze nta cyo buba bukimaze kuko ubu abakoze Jenoside n’abayikorewe barimo gupfa nta butabera butanzwe.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA nyuma y’uko Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rushimangiye ko umuganga Dr. Rwamucyo Eugène ahamwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.
Yashimangiye ko iyo ari intambwe nziza mu butabera ariko ikiri ntoya ku bijyanye no guta muri yombi abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya mu mahanga.
Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubutabera yo muri Kamena 2026 igaragaza ko mu mpapuro 1.199 u Rwanda rwohereje mu mahanga zo guta muri yombi bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu 63 gusa ari bo bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.
Dr. Gakwenzire yagaragaje ko bibabaje kuba ubutabera bukomeje gutinda, abo bireba bagapfa nta gikozwe.
Ati “Abatangabuhamya barimo barapfa, abarokotse Jenoside bakeneye ubutabera barimo barapfa n’abakoze ibyo byaha barimo barapfa kandi bagapfa bakitwa ko nta byaha bakoze. Haracyarimo icyuho kinini cyane. Inzego zose z’ubutabera z’ibihugu no ku rwego mpuzamahanga dukwiye gufatanyiriza hamwe kugira ngo icyo cyuho turebe ukuntu twakiziba.”
Dr. Gakwenzire yavuze ko by’umwihariko mu Karere hari abajenosideri bazwi bakidegembya, aho bamwe bigize abanyapolitiki, abandi bakajya mu ngabo ku buryo bakomeza no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Aho yavuze ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukwiriye kugira uruhare mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ku rwego rwa Afurika, noneho ibindi bihugu byo mu mahanga ya kure na byo bigakomeza gukorerwaho ubundi bukangurambaga ariko ku bari hafi hari icyakozwe.
Yasabye kandi ko hakwiye gushyirwaho izindi nkiko mpuzamahanga kuko babona ko umuvuduko wo guha ubutabera abakorewe Jenoside ugenda biguru ntege.
Ati “Icyo twasaba amahanga ni uko yashyiraho uburyo bwihariye hakajyaho inkiko zihariye zigamije kugira ngo hakurikiranwe abo bakoze Jenoside, noneho igihe cyatakaye tukareba ukuntu twabasha kukigaruza.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!