IGIHE

Abahinga binyuranye n’amategeko mu Rwanda bagiye kujya bacibwa amande

0 28-07-2026 - saa 09:55, Léonidas Muhire

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko itegeko rishya ry’ubuhinzi riri mu nzira zo gusohoka rizafasha kuvugurura ubuhinzi mu gihugu kandi bukagira umurongo uhamye bukurikiza ku nzego zose, ku buryo abazajya banyuranya n’ibiteganyijwe nk’abahinzi bazajya bahabwa ibihano.

Ku wa 23 Nyakanga 2026 ni bwo Abadepite bemeje itegeko rishya rigenga ubuhinzi, kuri ubu rikaba ritegereje gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika mbere yo gutangira gukurikizwa.

Ni itegeko ribumbira hamwe amategeko atatu yari asanzwe agenga imbuto n’ubwoko bw’ibihingwa, kurengera ubuzima bw’ibimera n’irijyanye no gukoresha ifumbire mvaruganda n’imiti ikoreshwa mu buhinzi no mu buvuzi bw’amatungo.

Iri tegeko riri mu nzira zo gusohoka rigamije guteza imbere ubuhinzi bukorwa kinyamwuga, bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, kongera uruhare rw’abikorera mu ishoramari ry’ubuhinzi no kurushaho kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro.

Umuyobozi w’Ishami ryo Kuvugurura Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Karangwa Patrick, yabwiye RBA ko iri tegeko rigamije gukuraho ubuhinzi bukorwa mu buryo bw’amaramuko kandi bukenesha.

Ati “Dushaka gukora ubuhinzi ibivuguruye, abantu bakareka kuvuga ngo umuntu iyo akennye aba asubiye ku isuka. Ni yo shusho abantu bagiye baha ubuhinzi kuva kera bakumva ko ari ubw’umuntu wakennye.”

Iyo myumvire y’uko gukira ari ukuva mu buhinzi, gukena bikaba gusubira mu buhinzi, ni yo rizakuraho binyuze mu bikorwa.

Amategeko n’amabwiriza anyuranye agenga ubuhinzi asanzwe ahari, ariko Dr. Karangwa yavuze ko ubu itegeko rimwe rizaba ari umurongo uhamye uzaba urimo n’ibihano.

Yatanze urugero, asobanura kuri zimwe mu ngingo zaryo, aho nk’abantu bacuruza imbuto zitujuje ubuziranenge bazajya bahanwa, abafata nk’ubutaka bwo guhingaho bakabukoresha ibindi cyangwa bagahinga ubutaka mu buryo butuma buhinduka agasi.

Iri tegeko ariko rizaba rigaragaza imicungire ihamye y’uburyo bwo kubungabunga ibikorwa by’ubuhinzi.

Ati “Hari nk’aho usanga hari ibyanya byuhirwa, inzira zitwara umusaruro n’ibindi aho Leta yashoboraga gushora amafaranga ariko hagira akantu kangirika abahinzi ntibagasane. Bati ‘Leta yashoyemo miliyari 10 Frw ariko izagaruka no gushyiramo agakoresho ka 5.000 Frw kagize ikibazo’.”

Amategeko atatu ahari yari asanzwe akurikizwa yari akirimo ibyuho bigatuma Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ihora iyavugurura.

Ati “Wasangaga hari ibitarimo mu mategeko harimo ibyuho by’ibyo adakemura. Twabikemuye rero, ibyo byuho nk’aho abantu binjirira bacuruza imbuto zitujuje ubuziranenge, aho banyura bakarangarana ibikorwaremezo Leta yubatse bikangirika n’ibindi. Ni byo twitondeye dutegura itegeko.”

By’umwihariko ku bahinzi, iri tegeko rishya rizajya ribafasha kugaragaza ibitagenda nko kuba batabona inama za gihanga zibafasha guhinga neza, bigire abo bibazwa, na bo ariko bakagira inshingano zo guhinga neza.

Ku bahinzi bazananirwa kubahiriza amabwiriza yo gukora neza bazajya bahanwa, ndetse hatanzwe urugero ku bahinga ibirayi bajya barenga ku mabwiriza cyane cyane ajyanye no gusimburanya imyaka mu mirima.

Dr. Karangwa ati “Nko mu Majyaruguru abahinzi benshi b’ibirayi bananirwa gukurikiza inama bahabwa zo guhinga basimburanya ibihingwa. Bavanamo ibirayi bagakurikizamo ibirayi kuko ari byo bumva bibaha amafaranga menshi. Ibyo bituma umusaruro ugenda ugabanuka aho umuhinzi yakuraga nka toni 20 ugasanga arahakura toni zirindwi kuko biba byongera uburwayi.”

Ibyo n’ibindi abahinzi bazakomeza kurengaho bazajya babihererwa ibihano biri muri iri tegeko rishya bitewe n’uko guhinga neza bijyana no gufata neza ubutaka kandi kutabikora gutyo biba bifite ingaruka z’igihe kirekire.

Ati “Niba uburyo uhinga bwangiriza abandi, uzabihanirwa.”

Guhana abahinzi bahinga binyuranyije n’amategeko bizajya bikurikiranwa n’inzego z’ibanze ariko habeho n’uburyo bwo kuba bajuririra ibihano bafatiwe gusa hazabanza habeho gahunda yo kubasobanurira neza iryo tegeko.

Ibihano bizajya bitangwa birimo guca abantu amande azajya agenda yiyongera mu gihe umuhinzi asubiyemo amakosa.

Muri Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2), biteganyijwe ko umusaruro w’ubuhinzi uzongerwa ku kigero cya 50% bitarenze mu 2029, ku buryo u Rwanda ruzihaza mu biribwa binyuze mu bihingwa by’ingenzi byatoranyijwe, ndetse rugasagurira amasoko.

Abahinga binyuranye n’amategeko mu Rwanda bagiye kujya bacibwa amande nk’uko biteganywa n’itegeko rishya rigenga ubuhinzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza