Mu gihe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko nibura 30% by’imyanya y’ubuyobozi igomba kujyamo abagore, imibare y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali, RALGA, igaragaza ko mu myanya itorerwa abagore bageze kuri 44,49%, mu gihe mu myanya ihatanirwa bari kuri 33%.
Uko ugenda umanuka mu nzego zo hasi ni nako iyi mibare igenda igabanuka cyane. Imibare ikomeza igaragaza nko mu mirenge 416 iri mu Rwanda, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge b’abagore bari kuri 28%, ni mu gihe nk’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu b’abagore bari kuri 15% mu turere 30. Mu midugudu 14.837, usanga ba Mudugudu b’abagore bangana na 18%.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline, yabwiye IGIHE ko uko inzego z’ubuyobozi ziva hejuru zigana hasi ari nako usanga abagore bazirimo bagaragaza ukwitinya.
Akomeza agaragaza kandi ko mu nzego zo hasi ari naho higanje abantu benshi bakunda guca intege abagore, ndetse banafite ubumenyi buke ku mategeko n’uburenganzira bw’umugore mu kubaka igihugu.
Meya Mukamana atanga urugero rwo mu Karere ka Burera ayoboye, ko hari nk’utugari usanga nta mu muyobozi w’umudugudu w’umugore uharangwa kuko abenshi baba ari abagabo.
Yagize "Hari abacyumva ko kuba umugore ajya anyuzamo akagira ibihe byo gutwita no kubyara bikwiriye kuba imbogamizi yatuma atajya mu myanya y’ubuyobozi ifata ibyemezo. Politiki y’igihugu cyacu iha uburenganzira bungana umugore n’umugabo mu myanya yose ishoboka y’ubuyobozi.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu busanzwe, inzego z’ibanze z’ubuyobozi ari ingenzi mu miyoborere y’igihugu kuko nk’urwego rw’umudugudu usanga ari rwo rutanga amakuru y’imibereho y’abaturage, urw’akagari rugakora ibijyanye n’ubukangurambaga noneho urw’umurenge rwo rukibanda mu gutanga serivisi z’ibanze abaturage bakenera.
Agaragaza ko iyo abagore badahagarariwe aha hose bituma habaho icyuho mu kugera ku ihame ry’uburinganire mu miyoborere y’igihugu.
Abagore batinyuke, biyamamaze
Kuva hagati y’ukwezi k’Ukwakira kugeza mu Ugushyingo, mu Rwanda hategerejwe igikorwa cy’amatora y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ndetse n’amatora ya komite nyobozi z’inama z’igihugu.
Muri aya matora, Meya Mukamana akangurira abagore ko bakwiye gutinyuka bakiyamamariza imyanya yose ishoboka aho bujuje ibisabwa.
Ati “Ndakangurira abagore bagenzi banjye ko bakwiriye gutinyuka bakiyamamariza imyanya yose guhera ku rwego rw’umudugudu. Mutima w’Urugo yanaba mutima w’umudugudu, akaba Perezida w’inama njyanama y’akagari, umurenge ndetse n’iya akarere.”
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Musabyimana Jean Claude, yavuze ko abagore badakwiriye kwiyamamariza kujya mu nama y’igihugu y’abagore gusa ahubwo ko bakwiye no kujya mu yindi myanya y’ubuyobozi kandi ifata ibyemezo.
Yagize ati “Muri aya matora turakangurira abagore guhagurukira kujya mu yindi myanya y’ubuyobozi nko muri za komite ndetse na Nyanama kuva ku mudugudu kugera ku karere. Turakangurira n’ibindi byiciro birimo urubyiruko n’abafite ubumuga kwiyamamariza iyi myanya.”
Mu nzego z’igihugu z’imitegekere zegerejwe abaturage, hazatorwa abagize komite nyobozi y’umudugudu kugera kuri komite nyobozi na njyanama by’akarere. Ni mu gihe mu nama z’igihugu uko ari eshatu, inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko ndetse n’iy’abafite ubumuga hazatorwa abazihagarariye ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!