IGIHE

Abagore bashaka ubutabera basabiwe gutegwa amatwi byihariye

0 30-07-2026 - saa 12:44, Uwizeyimana Rosette

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango Haguruka uharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, Ninette Umurerwa, yavuze ko mu murimo bakora wo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko, hari inzitizi zishingiye ku muco, zituma abagore batavuga bisanzuye mu gihe cy’ubwunzi.

Ibi yabivugiye mu biganiro byabaye ku wa 28 Nyakanga 2026, byo kurebera hamwe ibyagezweho muri politiki yashyizweho yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.

Umurerwa yavuze ko kubera umuco nyarwanda wigishaga abagore kwibombarika, kuguma mu rugo no kuvuga ari uko babanje gutekereza neza kugira ngo bavuge ibikwiye, bibazitira mu kwivuganira igihe bari gushaka ubutabera, bigatuma ikibazo cyabo kitumvikana mu buryo bunoze.

Yagize ati “Umuco nyarwanda wahoze uteganya ko umugore akorera cyane mu rugo aho kujya mu ruhame ngo ajye impaka. Bityo rero, iyo umugore ari kubazwa ibibazo byinshi akarira, bamwe bashobora kumva ko ikibazo cye kidafite ishingiro nyamara kandi biterwa n’uburyo yarezwe.”

Mu muco nyarwanda ndetse no mu bindi bihugu byinshi byo muri Afurika, abagore bakunda guceceka mu gihe bashaka ibisubizo. Hari n’abahitamo guhisha ibibazo byabo kugira ngo barinde isura y’umuryango cyangwa urugo rwabo, rimwe na rimwe bakagana inkiko baramaze guhungabana.

Umurerwa yagize ati "Mu bihe byinshi bamwe mu bagore batugana badakeneye ubufasha mu by’amategeko gusa, ahubwo banakeneye ubujyanama mu by’imitekerereze, kuko baba bageze aho bananiwe mu marangamutima cyangwa bafite ihungabana."

Ibyo byatumye muri Haguruka hashyirwaho ishami ry’ubujyanama mu by’imitekerereze, mbere yo kubunga bakabanza gufataumwanya wo kubatega amatwi, kubaremamo icyizere, kubihanganisha no kubereka impuhwe n’ubwubahane kugira ngo babashe kumva neza ikibazo cyabo no kubafasha kugera ku gisubizo kirambye.

Umurerwa yasabye abakemura ibibazo hashingiwe ku biganiro n’ubwumvikane, kumenya ko rimwe na rimwe umugore adashobora kuvuga ashize amanga nk’umugabo, bityo baba bakwiye no kugira ubumenyi bwo gufasha amarangamutima.

Yagize ati “Twese dukwiye kugira ubushishozi n’imyumvire ishingiye ku buringanire, tukamenya ko abagore n’abagabo bashobora kwitwara mu buryo butandukanye bitewe n’umuco”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko uru rwego ruhura n’inzitizi y’amarangamutima mu gushaka ubutabera.

Dr. Murangira yavuze ko hari igihe bamwe bakoresha amarira nk’uburyo bwo kwiyerekana nk’abahohotewe kandi atari byo, abaza uburyo bamenya niba ayo marira ari ay’ukuri cyangwa agamije kujijisha.

Ati “Mwavuze ko ari ngombwa kugaragaza impuhwe no gusobanukirwa amarangamutima y’uwo muntu. Ariko se mwakora iki igihe ayo marira yaba ari ayo twita "amarira y’ingona"?, ni ukuvuga amarira agaragazwa agamije kuyobya abandi cyangwa kwigira uwahohotewe kandi atari ko biri.”

Umurerwa yamusubije ko kugira impuhwe no gufasha amarangamutima y’umuntu uri gusaba ubwunzi, bidakuraho gukurikirana ibimenyetso.

Yagize ati “Kugira impuhwe si ukujya wemera ibyo umuntu akubwiye byose nta kubisesengura. Gusa bisaba kwihangana, gufata umwanya no gukora akazi ubikunze,... ariko icyo dushingiraho cya mbere ni ibimenyetso.”

Umurerwa yashishikarije abakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera kujya mu mahugurwa abigisha kugira imyumvire ishingiye ku ihame ry’uburinganire, ababwira ko byabafasha mu kazi bakora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Haguruka yavuze ko umuco uzitira abagore mu kwivuganira mu gihe bari gushaka ubutabera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza