Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga rugamije kurwanya virusi itera SIDA no guteza imbere ubuzima, UPHLS, rwatangaje ko binyuze mu mushinga Menya Ukorane Ubuzima Bwiza (MUB), abafite ubumuga bagera kuri 480 bahawe amahugurwa y’imyuga naho abagore n’abakobwa bafite ubumuga 600 bahabwa amahugurwa ku buzima bw’imyororokere.
Ibi byagarutsweho ku wa 30 Nzeri 2026, ubwo hasozwaga ku mugaragaro uyu mushinga wari umaze imyaka itatu ukorera mu turere twa Rubavu, Musanze, Gatsibo na Huye, mu nama yahurije hamwe abayobozi batandukanye baturutse muri Ministeri zifite aho zihuriye n’ibikorwa by’umushinga, abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza mu turere umushinga wakoreyemo, abahangarariye inzego z’abikorera muri utwo turere, abafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’abafite ubumuga bagezweho n’umushinga.
Uyu mushinga washyirwaga mu bikorwa na UPHLS ifatanyije n’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no Kutavuga (RNUD) hamwe n’ikigo cy’Abaholandi cya See You, ku nkunga y’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi (EU), wari ugamije kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga mu gukora ubuvugizi, guha urubyiruko rufite ubumuga amahugurwa y’imyuga abafasha guhangana ku isoko ry’umurimo no kongera ubumenyi abagore n’abakobwa bafite ubumuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Mu buhamya bwatanzwe n’abafite ubumuga baturutse mu turere dutandukanye, bagaragaje ko umushinga wabafashije gutinyuka, bakigirira icyizere, bakagaragaza ubushobozi bwabo, ubu bakaba bari kugira uruhare mu iterambere ryabo, iry’imiryango yabo n’iry’igihugu muri rusange binyuze mu kwikura mu bukene nabo bagahangana ku isoko ry’umurimo, kandi baharanira kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi w’umushinga MUB, Munezero Marie Médiatrice, yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye abafite ubumuga bahuraga na byo ari ukutabona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere mu buryo budaheza ndetse n’ikibazo cy’ibura ry’akazi ku bafite ubumuga.
Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, umushinga MUB wakoranye n’ibigo nderabuzima amashuri y’imyuga, n’abandi bafatanyabikorwa hahugurwa abatanga serivisi ku buryo bwo kwakira no gutanga serivisi mu buryo budaheza abafite ubumuga, harimo no gukoresha ururimi rw’amarenga.
Ati “Twakoranye n’ibigo nderabuzima tureba niba umuntu ufite ubumuga yabona serivisi mu buryo bumworoheye. Twarebaga mbere na mbere amakuru bafite ndetse n’imbogamizi bahura nazo hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo.”
Munezero yavuze ko mu myaka itatu umushinga wari ufite intego yo kugera ku bagore n’abakobwa bafite ubumuga, ndetse ugategura bamwe muri bo kugira ngo babe abafasha abandi kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa UPHLS, Karangwa François Xavier, yavuze ko nyuma y’imyaka itatu, icy’ingenzi ari ukureba uko ibyakozwe byakomeza no kugera mu tundi turere.
Yagize ati “iyi nama igamije kuganira harebwa ibyagezweho muri uyu mushinga ku mpande zose ariko by’umwihariko ku ruhande rw’abo wari ugenewe ariko tunatekereza uko ibyakozwe byasigasirwa, uko byakongerwa tukabijyana no mu tundi turere tutabashije kugeramo.”
Uhagarariye See You Foundation, Niska Stoker, yashimiye abafite ubumuga bitabiriye amahugurwa ku bwitange bagaragaje, abasaba gukomeza kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe.
Yagize ati “nashimye ubwitange mufite mu mwuga murimo gukora ubu, kandi mbifurije amahirwe mu gushyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe no gukoresha ubushobozi mufite, mukiteza imbere mukagaragaza impinduka.”
Imibare yakusanyijwe muri uyu mushinga igaragaza ko abafite umuga 37% babonye akazi mu bigo bitandukanye cyane cy’ane iby’abikorera bihangira imirimo, mu gihe 7% ari bo badafite umurimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!