IGIHE

Abafite ibirori mu ngo bagomba kubanza kumenyesha abayobozi- Minisitiri Habimana

0 26-07-2026 - saa 10:33, Utuje Cedric

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yibukije abaturage ko abifuza gutegura ibirori mu ngo zabo, bakwiye kujya begera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo bubafashe kubitegura neza no kugenzura niba ibiri butangwe muri ibyo birori byujuje ubuziranenge.

Ibi yabigarutseho ku wa 25 Nyakanga 2026, ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Muganda rusange wabereye mu Murenge wa Ngamba.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yabwiye abaturage ko umuntu wese ushaka gutegura ibirori runaka cyangwa akaba ateganya kwakira abantu, ko akwiriye kuzajya abimenyesha ubuyobozi bw’ibanze.

Ati “Umuntu wese ushaka gutegura ibirori runaka, utegaya kwakira abantu, ushaka gutegura amafunguro cyangwa se gutunganyiriza ibyo kunywa mu rugo akwiriye kuzajya abanza kureba ubuyobozi akababwira kugira ngo baze bamurebere, bamenye ko azi ibigomba kubahirizwa hanyuma abikore neza noneho niyakira abantu ntihagire ikibazo kiza kubaho.”

Yakomeje abwira abaturage ko bakwiriye gutekereza ko kubanza kubwira ubuyobozi ko bagiye gutegura ibirori ntaho bihuriye no kubabuza kubikora, ahubwo ko ari ukugira ngo bigende neza kubera ko uzajya abikora atabimenyesheje ubuyobozi, abaturage bakagira ikibazo, azajya yirengera ingaruka zabyo.

Ati “Igihe ubikoze utamenyesheje ubuyobozi ngo barebe ko wujuje amabwiriza bikagira ingaruka ku baturage, icyo gihe urabyirengera.”

Ku ruhande rw’abantu benga imitobe n’inzoga bagamije kuzicuruza, yababwiye ko bakwiriye kujya bubahiriza amategeko agenga abacuruza ndetse n’agenga inganda.

Ati “Agomba kuba afite ibyangombwa by’uko ibintu acuruza byujuje ubuziranenge.”

Minisitiri Habimana yibukije urubyiruko ko rukwiriye kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zibagiraho ingaruka mbi.

Ati “Ubuzima bwawe bufite agaciro ntabwo ugomba kwemera kubwangiza kubera kwihata inzoga n’ibiyobyabwenge kuko bikwangiriza ubuzima bigatuma udatekereza neza ku buryo nta kintu wakwigezeho.”

Mu ntangiriro za Nyakanga, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko mu mezi atandatu ashize kugeza muri Kamena 2026, abantu 44 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge usanga zikorerwa mu ngo cyane.

Minisitiri Habimana yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Kamonyi mu Muganda rusange
Minisitiri Habimana yibukije abaturage bifuza gutegura ibirori ko bakwiriye kubanza kubimenyesha ubuyobozi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza