Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, aherutse gutangaza ko bigoye ko u Rwanda ruziyunga n’u Bufaransa mu gihe icyo gihugu kitaremera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umubano w’ibihugu byombi watangiye kuzamba cyane mu 2006 ubwo umucamanza Jean Louis Bruguière yasohoraga raporo ishinja bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda guhanura indege ya Habyarimana.
Ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki ya 10 Ukuboza 2017 ubwo Gen. Kabarebe yaganirizaga urubyiruko ruri mu Itorero ry’Urunana rw’Urungano mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko bitoroshye ngo u Rwanda n’u Bufaransa bizumvikane.
Yavuze ko ubusanzwe Abafaransa mu bihugu bigaruriye, baba bashaka ko aribo bategeka bagakora icyo bashatse.
Ati “Abafaransa mu bihugu byose bategetse, barabiyobora bakagena uba Perezida, bakagena uba Minisitiri, bakagena uba Umugaba Mukuru w’Ingabo bakanagena igihe Perezida azaviraho. Haba muri Gabon, haba muri Centrafrique, haba Côte d’Ivoire [… ] aho Abafaransa bafite ububasha hose bahagira ingabo zihoraho, Perezidansi iba iri nk’aha, iruhande rwayo bagashyiraho ikigo cyabo. Ahenshi bagashyiraho umwobo uturuka mu kigo cyabo ukagera muri Perezidansi, bashaka kumukuraho bagaca mu mwobo bakamufata bakamujyama mu kigo cyabo, bagashyiraho undi.”
Yakomeje agira ati “Bafite amayeri y’uburyo bategeka ibyo bihugu, ntabwo bifuza ko bikomera ngo byiyobore, baba bashaka ko aribo bariha abasirikare imishahara, bariha n’abakozi ba Leta imishahara igihugu kigakomeza kubaho nta ngufu, noneho bakagitegeka uko babishatse, ushatse kwinyagambura bakamuhitana.”
Gen. Kabarebe yavuze ko ubwo bubasha aribwo bwababashije gufasha no gutera inkunga itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Gusa ngo nyuma yo kubona ko icyo cyaha bakoze cyazabagiraho ingaruka, niyo mpamvu bakora ibishoboka byose mu kukikuraho.
Ati “Kuba barakoze Jenoside kandi bazi ko ari icyaha mpuzamahanga ntibashobora gusaba imbabazi kugira ngo kitabahama. Uzi kuregerwa Jenoside, bakazabibazwa bagatanga n’indishyi, igihugu cy’u Bufaransa cyakwikubita hasi. Ntabwo cyakwemera rero, ahubwo kizahora kirwanya umuntu wese uzashaka kugitunga agatoki.”
Yavuze ko iyi ariyo mpamvu u Bufaransa buzahora burwanya Leta yahagaritse Jenoside.
Ati “Kizahora kirwanya Leta yahagaritse Jenoside, kizahora gishaka ko ivaho. Ni ukuvuga ko Abafaransa tuzahangana kugeza ryari na ryari, ntabwo tuzigera dukiranuka nabo. Nta n’imbabazi bigeze basaba, Ababiligi nibo bazisabye, Abafaransa ntibigeze bazisaba nta n’izo bazasaba. Ibyo mubihebe.”
Abafaransa bafite ipfunwe
Gen. Kabarebe yavuze ko Abafaransa bafite ipfunwe ry’ibyo bakoze mu Rwanda ndetse n’uburyo baharwaniye bagatsindwa.
Ati “Abafaransa twarwanye Byumba, twarabanesheje imyaka yose, mu guhagarika Jenoside baraje turwana nabo turabanesha, ku Rutare rwa Ndaba twakubitanye nabo mu guhagarika Jenoside, mu minota itanu twari tumaze gufata Company (isibo) yabo twayambuye imbunda, iryo pfunwe rero ntabwo bashobora kuryemera kuko nta wundi urabanesha muri Afurika. Urumva u Rwanda, RPA kunesha Abafaransa ntabwo bazadukunda, badukundira iki se?”
Avuga kandi ko u Bufaransa bufite ubwoba ko u Rwanda ruzashishikariza ibindi bihugu bya Afurika bigitegekwa nabwo, bigaharanira ubwigenge bwabyo.
Ntabwo abashinja abayobozi b’u Rwanda ari ibitangaza
Kuva mu 2006, Abacamanza batandukanye mu Bufaransa babyutsa idosiye ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Mu bakorwaho iperereza buri gihe barimo abayobozi bakuru b’u Rwanda biganjemo abahoze mu ngabo za FPR Inkotanyi.
Umucamanza w’Umufaransa, Jean-Marc Herbaut, aherutse kubura iyo dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, atega amatwi umutangabuhamya witwa Munyandinda James wiyise Jackson Munyeragwe, ashaka ko Minisiiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe yazajya imbere y’ubutabera agasubiza ku byo uwo mutangabuhamya ashinja ingabo zari iza FPR byo guhanura iyo indege.
Gen. Kabarebe yavuze ko abo bacamanza atari ibitangaza ahubwo ngo icyo bagamije ari ugutesha u Rwanda umwanya.
Ati “Erega mwumva abacamanza baturega mukagirango ni abantu bazima, iyo mubyumvise kuri radiyo mukumva ko ari igitangaza. Oya […] Ni abantu bari aho nk’abandi bose.”
Yongeyeho ati “Urebye ni nko kudutesha umwanya nta kindi, uretse ko bidahagarika iterambere ry’igihugu cyacu, nta n’icyo bizahindura. Nta mufaransa waza hano ngo arwane aho yaturuka hose. Twamunesheje turi inyeshyamba nkanswe ubu, byashoboka bite?”
Jeunafrique iherutse gutangaza ko abunganira Gen. Kabarebe bavuze ko umukiliya wabo atazitaba ubutabera bw’u Bufaransa kubera ko ibyo ashinjwa na Munyeragwe ari ibinyoma bidafitiwe ibimenyetso.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!