Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi, gutera ibiti 4000 birwanya isuri.
Mu muganda ngarukakwezi w’Ugushyingo, abadipolomate bafatanyije n’abaturage, batera ibiti 4000 bya gereveriya mu Murenge wa Gacurabwenge, ahari gukorwa amatarasi y’indinganire azahingwamo ibigori kuri hegitari 10.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Sezibera Richard, yabwiye itangazamakuru ko abadipolomate bifuje gukora umuganda rusange kuko bazi neza ko buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abayobozi n’abaturage bifatanya muri iki gikorwa kibateza imbere.
Ubu bufatanye, Dr Sezibera ashimangira ko bunafite isomo rikomeye ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga.
Yagize ati “Abanyarwanda bakwiye kumva ko bafitanye umubano mwiza n’ibihugu bitandukanye, ko ari umubano ushingiye ku bwubahane, ubwumvikane n’ubufatanye, kandi ushingiye n’uko amahanga yishimiye ibyo u Rwanda rukora, ibyo ubuyobozi bukora ndete n’ibyo abaturage bakora, amahanga akaba yishimira gufatanya na bo.”
Dr. Sezibera yabwiye abaturage ko bafite amahirwe yo kuba bafite ubutaka, bagomba kubufata neza mu kwiteza imbere, bakaburinda isuri.
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Twala, unakuriye abadipolomate bose bakorera muri iki gihugu, yabwiye abaturage ko ikibanze atari umubare w’ibiti bateye, igikomeye cyane ari ubufatanye.
Yagize ati “Ikigize ubuzima ni ugukorera hamwe, buri gihe tuzamura igipfunsi tugaragaza ko dushyize hamwe, dushobora kuba twateye igiti kimwe ariko twakoranye.”
Yakomeje asaba abaturage ko igikomeye cyane ku baturage ari ukuzita ku biti byatewe.
By’umwihariko, Amb. Twala yashimiye intamwbe u Rwanda rwateye mu kwishyiriraho gahunda y’umuganda, yemeza ko ari umwihariko warwo nk’igihugu bigiyeho byinshi.
Habikare Sylvestre ushinzwe ibihingwa ngengabukungu, yatangarije IGIHE ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari yateganyijwe gukorwa mu Karere ka Kamonyi hegitari 80, zagenewe miliyoni 201 Frw.
Muri ayo matarasi azagenda aterwamo ibigori, agomba no guterwaho ibiti bifata isuri.
Buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu Rwanda hamaze kumenyerwa ko ari umuganda rusange, aho abaturage n’abayobozi bahurira mu bikorwa by’iterambere (kubaka amashuri, gukora imihanda, kubakira abatishoboye n’ibindi) ariko bakanagira ibiganiro bibahuza nyuma.
Ibikorwa by’umuganda bitanga umusanzu ukomeye ku gihugu, aho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yatangaje ko umuganda rusange winjirije igihugu miliyari hafi 21 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ibiganiro kuri gahunda za leta bitangirwa ku muganda, agaciro kabyo ntikabarika.
Amafoto: Rwanda Government
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!