Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Ubushinjacyaha gukurikirana amafaranga yatanzwe mu bigo bitandukanye ntihagaragazwe uburyo yakoreshejwe.
Ni umwe mu myanzuro yafashwe n’Inteko Rusange y’Abadepite ku wa 4 Kanama 2026, ubwo Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, yatangaga raporo ku isesengura rya raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2025.
Imyanzuro yafashwe harimo gutumira Minisitiri w’Ibikorwaremezo ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu Kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) byerekeye imitangire y’amasoko, imicungire y’imishinga, serivisi zo kugeza amazi ku baturage zitanoze n’igihombo cy’amazi atunganywa ntakoreshwe.
Hatumijwe kandi Minisitiri w’Uburezi ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bimaze igihe bijyanye n’ubukererwe mu kwemeza, mu gucapa no kugeza ibitabo ku mashuri n’imikoreshereze yabyo.
Mu byasabwe Minisitiri w’Intebe harimo gukemura ibibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, binyuze mu gutanga inyunganiramirire (Fortified Blended Food- FBF). Ibi bibazo bishingiye ku kutanoza ihuzabikorwa n’igenamigambi rihuriweho n’inzego zirebwa n’iyi gahunda ari zo MINISANTE (RBC na RMS), MIGEPROF (NCDA) na MINALOC (Uturere).
Ibi byari byarafashweho umwanzuro n’Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yo ku wa 1 Ugushyingo 2023, wari wahawe MIGEPROF ariko ingamba zagaragajwe bigaragara ko zitabikemuye. Bigomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yasabwe kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, gahunda yo kwihutisha imishinga y’ibikorwaremezo yadindiye harimo kubaka ubwato bwa Nkombo II n’umuhanda Base-Butaro-Kidaho, muri RTDA;
kubaka amashuri ya G+3 mu Karere ka Musanze n’uwo kubaka ibikorwaremezo mu mushinga w’inzu ziciriritse wa Bumbogo byagombaga gukorwa na RHA.
Iyi Minisiteri kandi igomba kugaragariza Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ingamba zo gukemura ibibazo bigaragara mu gusana imihanda, bigakorwa mu buryo buramba kandi buzigamira Leta byose bikazakorwa mu mezi atatu.
Minisiteri y’Ubutabera yasabwe gusaba Ubushinjacyaha gukurikirana amafaranga yatanzwe, ntihagaragazwe uburyo yakoreshejwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA), Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB/RUGC LTD) no mu Kigo Gishinzwe Umuguzi (RICA).
Abadepite kandi basabye ko hakurikiranwa amafaranga yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.
Minisiteri y’Uburezi yasabwe gukemura ibibazo byagaragaye mu mushinga wa Smart Education, birimo internet idahagije no kuba idakwira mu bice byose by’ibigo by’amashuri yashyizwemo.
Rwanda Polytechnic yasabwe gusubiza 256.609.957 y’ingwate (caution) yatanzwe n’abanyeshuri mu bihe bitandukanye, byose bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Muri Minisiteri y’Ubuzima yasabwe gukemura ikibazo cyo gucunga amazi yanduye n’imyanda bigaragara mu bitaro bitandukanye hakoreshejwe uburyo bwo gutunganya amazi yanduye na incinerators, bikazakorwa mu gihe kitarenze amezi 12.
Minisante kandi isabwa kugaruza amafaranga miliyoni 26,3 Frw yishyuwe rwiyemezamirimo na RBC arenga kuyagombaga kwishyurwa mu mushinga wo kubaka incinerators 24 ku bigo nderabuzima bitandukanye, bikazakorwa bitarenze amezi atatu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabwe gukemura ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubaka imihanda ku bufatanye bw’abaturage n’Umujyi wa Kigali bikazakorwa bitarenze amezi atandatu.
Harimo kandi gukemura ikibazo cy’abaturage bubakiwe n’Akarere ka Nyabihu ahatemewe guturwa kuko ari mu gace k’ubuhumekero bwa Pariki y’Ibirunga, bikazakorwa mu gihe kitarenze amezi 12.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!