Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakebuye abagabo n’abasore bumva ko imyambarire y’umugore cyangwa umukobwa ishobora kubaha urwaho rwo kumutesha agaciro, kumukorera ihohotera cyangwa kumukorakora.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 6 Nzeri 2026, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abagabo bo mu Rwanda bakwiye kurangwa n’imyumvire myiza y’ubugabo, ishingiye ku kubaha abagore n’uburenganzira bwabo.
Ati “Imyumvire myiza y’ubugabo irakenewe mu bagabo bose b’Abanyarwanda. Ndibutsa ko guhoza abagore ku nkeke bishingiye ku gitsina, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa imbonankubone, ari icyaha gikomeye mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko nta mugabo ufite uburenganzira ku mubiri w’umugore kandi ko nta myambarire ikwiye gukoreshwa nk’urwitwazo rwo kumutesha agaciro, kumukorera ihohotera cyangwa kumukorakora.
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zitazihanganira ibyo bikorwa kandi ko ababikora bazabiryozwa.
Ati “Nubwo nk’umuryango mugari dushobora kuganira ku bijyanye n’imyambarire n’imyitwarire iboneye mu ruhame, abagore bakwiye guhora bumva batekanye mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ababyeyi na bo bakwiye kwigisha abahungu babo kubaha abagore n’imibiri yabo.”
Ubu butumwa bwatanzwe nyuma y’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, na we yari yaburiye abasore n’abagabo bumva ko bemerewe guhohotera abagore n’abakobwa bitwaje imyambarire yabo.
Dr Murangira yavuze ko imyambarire umuntu yahisemo idashobora kuba impamvu yo gucunaguzwa, gukomerwa cyangwa gukorerwa irindi hohoterwa iryo ari ryo ryose.
Ati “Nta myambarire y’umuntu ishobora gutuma cyangwa kuba impamvu yo kuba yahohoterwa. Uko waba wambaye kose ntabwo ugomba guhohoterwa.”
Yavuze ko RIB imaze iminsi ibona ubutumwa bw’abasore bo ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko abakobwa bambara imyenda migufi babatera irari, bakumva ko ibyo bibaha uburenganzira bwo kubahohotera.
Dr Murangira yaburiye abafite iyo myumvire ko inzego zigiye kubakurikirana, kuko nta myambarire ishobora guha umuntu uburenganzira bwo gukora icyaha.
RIB ariko yibukije ko kurwanya ihohoterwa bidaha abantu uburenganzira bwo gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame, kuko na byo bihanwa n’amategeko.
Positive masculinity is indeed required from all Rwandan men. Let me recall that sexual harassment of women, whether online or physical, is a serious crime in Rwanda. No man has any right on a woman's body and no dress can serve as a pretext for men to disparage, harass or touch… https://t.co/6JHi2djJd9
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 5, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!