IGIHE

Ababyeyi batiyitaho mu bituma Intara y’Iburengerazuba iyobora mu kugira abana benshi bagwingiye

0 24-07-2026 - saa 10:53, Nsanzimana Erneste

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yagaragaje ko kuba mu Ntara y’Iburengerazuba hari abana benshi bagwingiye ugereranyije n’igipimo cy’igwingira ku rwego rw’igihugu biterwa n’impamvu zirimo kutabona indyo yuzuye ku bana n’ababyeyi, ubukene n’isuku n’isukura bidahagije, yemeza ko bagiye gufatanyiriza hamwe mu kurwanya iki kibazo.

Yabitangarije i Karongi ku wa 23 Nyakanga 2026, mu nama nyunguranabitekerezo ku kurwanya imirire mibi no kugabanya igwingira mu Ntara y’Iburengerazuba yayobowe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée

Igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije u Rwanda, kuko inzobere zigaragaza ko umwana wagwingiye mu mwaka itanu ya mbere bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose mu bijyanye n’ubushobozi bwe bw’ubwonko.

Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwagaragaje ko mu Ntara y’Iburengerazuba abana bagwingiye ari 32,7% mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 27% mu gihe intego ari uko umubare w’abana bagwingiye ugomba kuzaba utarenze 15% mu 2029.

Guverineri Ntibitura yagize ati “Twasanze igwingira n’imirire mibi mu Ntara yacu biterwa ahanini no kutabona indyo yuzuye, kandi ihangije ku bana n’ababyeyi, isuku n’isukura bidahagije, … ababyeyi batwite n’abonsa batiyitaho uko bikwiye, kutitabira serivisi z’ubuzima,ubumenyi buke ku mirire iboneye n’amakimbirane yo mu ngo”.

Nubwo muri rusange Intara y’Iburengerazuba ifite igipimo kiri hejuru cy’abana bagwingiye, Akarere ka Ngororero kashimiwe ko kuva mu 2021 kashoboye kugabanya umubare w’abana bagwingira uva kuri 51% ugera kuri 33%.

Minisitiri Uwimana Consolée yavuze ko Intara y’Iburengerazuba ikwiye gufata ingamba zidasanzwe zo kugabanya igwingira n’imirire mibi ariko ikanashyira imbaraga mu byafashije uturere twagabanyije cyane umubare w’abana bagwingira.

Ati “Dukwiye kwita cyane ku buhinzi abantu bakabona ibiryo bihagije. Tugomba gukomeza kwigisha abantu uburyo bategura indyo yuzuye buri mubyeyi wese akamenya icyo akwiye kuba aha umwana”.

Mu ntara y’Iburengerazuba kuva mu 2020 kugera mu 2025 umubare w’abana bagwingira wagabanutseho 7,3% ugera kuri 32,7%. Mu gihe mu turere twa Rusizi na Karongi ho igwingira aho kugabanuka ahubwo ryiyongereyeho gato.

Guverineri Ntibitura yagaragaje ko mu bituma Intara y'Iburengerazuba igira abana benshi bagwingira harimo amakimbirane yo mu ngo
Umuyobozi wa NCDA yavuze ko konsa bikwiye biri kugenda bigabanuka asaba ababyeyi kwikubita agashyi kuko kutonsa umwana bishobora gutuma agwingira
Minisitiri Uwimana Consolée yavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu buhinzi hakaboneka ibiribwa bihagije byo kurwanya igwingira
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza