Bamwe mu Basigajwe Inyuma n’Amateka batunzwe n’akazi k’ububumbyi bavuga ko batewe impungenge n’uburyo Abanyarwanda batagikozwa ibyo guteka mu cyungo none mu bihe bizaza icyungo kikaba gishobora kuzibagirana mu mateka.
Icyungo ni inkono gakondo ikoze mu ibumba. Iterambere ritaraza mu Rwanda, abenshi nicyo batekagamo. Uko iminsi ishira indi igataha, Abanyarwanda batandukanye barazizibukira bagateka mu masafuriya bamwe cyane cyane urubyiruko bakavuga ko batigeze bamenya niba n’izo nkono (…)
Bamwe mu Basigajwe Inyuma n’Amateka batunzwe n’akazi k’ububumbyi bavuga ko batewe impungenge n’uburyo Abanyarwanda batagikozwa ibyo guteka mu cyungo none mu bihe bizaza icyungo kikaba gishobora kuzibagirana mu mateka.
Icyungo ni inkono gakondo ikoze mu ibumba. Iterambere ritaraza mu Rwanda, abenshi nicyo batekagamo. Uko iminsi ishira indi igataha, Abanyarwanda batandukanye barazizibukira bagateka mu masafuriya bamwe cyane cyane urubyiruko bakavuga ko batigeze bamenya niba n’izo nkono zibaho.
Umwe mubo twaganiriye yagize ati “ Ndakizi, ariko sinagitekamo, reba utetsemo ibiryo byamara gushya , wagiterura kikagucika kikagwa hasi bikameneka .”
Undi ati “ Icyungo numva bakivuga, ariko ibiryo byatetswemo sinabirya kuko bishobora kuba biba birimo umucanga.”
Abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu kagari ka Rukurazo mu murenge Musenyi mu karere ka Bugesera, batunzwe n’ububumbyi bw’ibibindi n’ibyungo batangarije IGIHE ko ibyungo bitagifite agaciro , ari nabyo bituma bigenda bicyendera .
Uwimana Monique w’imyaka 40 y’amavuko, yatangarije IGIHE ko yakuze abona iwabo batunzwe no kubumba, ariko kuri ubu akaba atabonamo ikimutunga kubera hari ibibumbano bimwe bitagifite agaciro.
Ati “Kera twarabumbaga bikatubeshaho none dusigaye tubumba ntibigire icyo bitugezaho kubera ko abaturage b’ino aha batakigura ibyungo basigaye bateka mu masafuriya. Mfite impungenge ko mu myaka nk’itanu iri imbere, ibyungo bizaba byarataye agaciro mu Rwanda.”
Birikunzira Emmanuel wo mu karere ka Rulindo mu murenge wa Murambi, nawe avuga ko afite impungenge.
Ati “ Mu ngo nkeya niho usanga bateka mu cyungo, ahandi bateka mu masafuriya. Ibi rero bituma inkono z’ibyungo zigenda zita agaciro. Mu gihe mu myaka ya kera, umuntu yavaga ikantarange azanywe no kugura icyungo i Murehe ( (agace batuyemo) kuko bari bazi agaciro k’inkono y’icyungo.”
“Abanyakigari barya ibiryo bibabuye , ntibakozwa ibyo guteka mu cyungo"
Umuyobozi wa Koperative Twiyubake Babumbyi yo mu karere ka Gasabo, Mugirwanake Feza, yatangarije IGIHE ko benshi bagura inkono za Kinyarwanda kuri ubu ari abageze mu za bukuru .
Yagize ati “ Ziragenda zikendera, usanga n’abake badusaba kuzibabumbira ari abageze mu za bukuru bazi akamaro kazo. Abanyakigali barya ibiryo bibabuye byatetswe mu isafuriya, ntibaziko ibiryo byatetswe mu cyungo biba bihiye neza.”
Mugirwanake akomeza avuga ko , abatuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko guteka mu cyungo bitwara amakara menshi, bagahitamo guteka mu isafuriya kuko aribwo bishya vuba hakagenda amakara macye.
Inkono imwe y’icyungo igura hagati y’amafaranga y’u Rwanda 500 n’amafaranga 1000 mu mujyi wa Kigali, mu bice by’icyaro icyungo kigura hagati y’amafaranga 200 n’amafaranga 500. Ababumbyi bavuga ko ayo mafaranga atari make ariko ko ikibazo ari uko batabona abaguzi
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!