IGIHE

2000 - 2020: Ishusho y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame mu mafoto

0 21-04-2020 - saa 08:13, IGIHE

Mu mwaka wa 2000 ubwo Paul Kagame yatangiraga kuyobora u Rwanda nk’Umukuru w’Igihugu nyuma yo gutorwa n’Abadepite, hari hashize imyaka itandatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Imitima ya benshi yari igifite ibikomere bibisi, amatongo agisanwa, ibibazo byo gukemura ari uruhuri.

Igihugu cyari mu nzira y’inzitane, gishakisha uko cyakwigobotora ibibazo byari bikigose impande n’impande. Nibwo cyari mu bushyamirane na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari indiri y’Interahamwe zashyugumbwaga zishaka kugaruka mu Rwanda gusohoza umugambi zakomwemo mu nkokora.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwari mu bushyamirane na Uganda ndetse umutekano warwo ukirimo agatotsi. Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yari igikwirakwiye hose, abiciwe bagitegereje guhabwa ubutabera, hamwe wasangaga baremererwa no kubana n’ababiciye batigeze bahanirwa ibyaha bakoze.

Muri icyo gihe kubona amazi cyangwa umuriro byari ingume, imihanda n’amateme byarangiritse. Iri koranabuhanga twishimira ubu, ryari rikiri mu nzozi kuko na bake bari bafite telefoni byabasabaga kurira imisozi bagiye gushaka network/réseau, internet yo sinakubwira.

Mu 2000 hari hashize imyaka ibiri gusa “MTN Rwandacell” itangiye gukorera mu Rwanda, abakire b’abacuruzi n’abandi bageraga ku ifaranga byoroshye nibo bari abakiliya bayo, bamwe muri bo bafite za telefoni z’umugozi mu ngo, mu gihe abandi bakoreshaga za “Publiphones”, mbarwa ugasanga bafite za ’faxes’.

Icyo gihe hari hashize imyaka ibiri ibiganiro byo mu Rugwiro bitangiye, bihuza abanyapolitiki n’abavuga rikumvikana hatitawe ku ruhare baba baragize mu mateka mabi y’u Rwanda. Icyo gihe nibwo hemejwe umushinga w’icyerekezo 2020 u Rwanda rwagendeyemo kugeza magingo aya.

Bidatinze ariko mu gihugu zatangiye guhindura umurishyo mu myaka itatu yakurikiye umwaka wa 2000, habaho kuvugurura inzego, ibendera n’ikirangantego birahindurwa, Itegeko Nshinga riravugururwa ndetse riranatorwa, mu mwaka wa 2003 habaho amatora ya Perezida wa Repubulika yaje kwegukanwa na Paul Kagame ku majwi 95%.

Intambwe nshya mu muvuduko w’iterambere

Nyuma y’amatora, umuvuduko muri gahunda zose zo kuzahura igihugu warushijeho gufata indi ntera, impinduka zikorwa mu ngeri zose.

Kuva mu 2004 kugera mu 2009, umutekano wabaye ntamakemwa, abacengezi bahinduka umugani, mu gihe umuriro w’amashanyarazi wabonaga umugabo ugasiba undi muri Kigali na hose mu gihugu, haguzwe imashini zikoreshwa na mazutu zikemura icyo kibazo, ingomero zimwe zirasanwa izindi zirubakwa, ibyo gusaranganya umuriro bibonerwa igisubizo.

Abaturage mu bice by’icyaro batangiye gushishikarizwa gutura mu midugudu kugira ngo bagerweho n’ibikorwaremezo mu buryo bworoshye.

Kigali yakozwemo isuku riraka. Benshi bibuka mu 2006 abantu babuzwa gukorera mu nzu zituzuye, za Kiosks zicibwa ku mihanda, u Rwanda ruba urwa mbere muri Afurika ruhagaritse ikoreshwa ry’amashashi, mu mihanda hagati no mu nkengero zayo haterwa ubusitani, Kigali itangira gutohagira.

Icyo gihe mu nyigo hari imishinga myinshi nk’iyo kwimura abari batuye hirya ya KBC hakubakwa umuturirwa urabagirana wa Kigali Convention Centre, kwagura RwandAir, kwagura ubukerarugendo, yewe no kugira u Rwanda igihugu giteye imbere mu ikoranabuhanga nabyo byari mu mishinga y’imena.

Guhera mu 2010, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yasojwe Perezida Kagame yegukanye intsinzi yamuhesheje kuyobora manda ya kabiri ku majwi 93%, u Rwanda rwatangiye umuvuduko w’iterambere uri ku rundi rwego, binyuze muri gahunda z’imbaturabukungu, EDPRS ya Mbere n’iya Kabiri.

Nka EDPRS I yatangiye mu 2008 igeza mu 2012, yasize u Rwanda rwesheje umuhigo mu iterambere, rugabanya ubukene ndetse n’ubusumbane mu bukungu.

Yatumye ubukene bugabanuka kuva kuri 56.7% bugera kuri 44.9%, bituma abarenga miliyoni imwe bava mu bukene mu myaka itagera kuri itanu.

Amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka mu 2010 yari 579 $, ariko mu mwaka wa 2015 arazamuka agera kuri 728 $ mu 2015.

Uko ingengo y'imari y'u Rwanda yiyongereye uhereye mu 2000

U Rwanda mu ruhando mpuzamahanga

Mu 2015 Inama nini nk’iya BAD, Transform Africa n’izindi nyinshi zatangiye kubera mu Rwanda ubwo igihugu cyafataga icyerekezo gishya cyo kuba kimwe mu byakira inama nyinshi zikomeye ku mugabane, byakurikiwe no guteza imbere kurushaho ubukerarugendo, hoteli n’inzu nshya zakirirwamo inama n’abashyitsi zubakwa Kigali no hirya no hino mu gihugu, kompanyi nini nka Marriott, Radisson Blu, Onomo, Mantis n’izindi zitangira kuyoboka isoko ry’u Rwanda.

Imibanire n’amahanga yinjijwe mu bihe bishya mu myaka 10 ishize, mu 2011 u Rwanda rwinjira muri Commonwealth, runaguma muri Francophonie [OIF], ijwi ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga ritangira kumvikana byisumbuyeho.

Ambasade nshya zarafunguwe hirya no hino, gutsura umubano n’ibihugu bifata indi ntera, by’umwihariko muri Afurika kuko byanageze aho Perezida Kagame ahabwa inshingano na bagenzi be zo gukora amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, birangira ibihugu byo ku mugabane uko byakabaye bimutoreye kuba Umuyobozi wa AU mu 2016, anakora amateka akomeye ubwo hasinywaga amasezerano yiswe CFTA agamije gutsura ubuhahirane n’urujya n’uruza hagati y’ibihugu bya Afurika.

Imishinga y’ingenzi yari yarananiranye yatangiye kujya imbere, ikibazo cy’uburyo AU yahuraga n’ubukene kubera kutifasha gitangira kubonerwa umuti.

Magingo aya, u Rwanda ni igihugu cyubashywe ku Isi kandi gifite ijambo, gishimirwa imbaraga n’umuhate mu kuzahura ubukungu, kwishakamo ibisubizo. Imiyoborere myiza ya Perezida Kagame isigaye ari isomo kuri benshi binjira mu buyobozi.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2000 Ingengo y’Imari y’u Rwanda yanganaga na miliyari 174,4 Frw mu gihe iyo mu mwaka wa 2020 ingana na miliyari 3,017.1 Frw nyuma yo kuvugururwa muri Gashyantare.

Mu gihe turi mu mwaka wa nyuma wa Vision 2020, ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tureba aho u Rwanda ruvuye, ari ko tunahanga amaso icyerezo 2050 turi kwerekezamo n’icyizere cy’uko ibyiza biri imbere.

Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto yerekana Perezida Kagame mu bihe bitandukanye mu kazi kenshi yakoze muri iyi myaka 20 ishize.

Muri Mutarama 2001, Perezida Kagame asuhuza uwari ushinzwe Ububanyi n’Amahanga bwa Amerika, Colin Powel ubwo bari i Washington
Muri Gashyantare 2001, Perezida Kagame ageza ijambo ku bagize akanama k'umutekano ka Loni i New York
Ku wa 23 Gashyantare 2001, Perezida Kagame ari kumwe n'abandi bakuru b'ibihugu 12 nyuma y'inama bari bitabiriye i Dar es Salaam yatumijwe na Banki y'Isi na IMF higwa ku iterambere ry'ubukungu
Muri Gashyantare 2001, Kagame asuhuza Kofi Annan wari Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku cyicaro gikuru cy'uwo muryango i New York
Tariki 30 Nyakanga 2002 ubwo u Rwanda na Congo byasinyaga amasezerano yo guhagarika imirwano, agasinyirwa i Pretoria muri Afurika y'Epfo. Iki gihe u Rwanda rwemeye kuvana ingabo zarwo muri Congo, Congo nayo yemera guhashya inyeshyamba za FDLR zari zarahagize indiri
Tariki 23 Kanama 2003 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, habura iminsi ibiri ngo amatora ya Perezida abe
Muri Nzeri 2003 ubwo Perezida Kagame yari kumwe n'uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W Bush, Thabo Mbeki wa Afurika y'Epfo na Joseph Kabila wa RDC i Washington
Muri Werurwe 2003 ubwo Perezida Kagame yasuraga u Bubiligi
Mu 2003, Perezida Kagame yakira mu biro bye uwari Umushinjacyaha Mukuru w'urukiko rwashyiriweho u Rwanda, Hassan Bubacar Jallow. Iki gihe urwo rukiko rwari rugifite akazi kenshi ko gucira imanza no gufata abakekwaho Jenoside bidegembyaga mu mahanga
Tariki 12 Nzeri 2003 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda ye ya mbere. Yari yatsinze amatora ku majwi 95 %, ahigitse abarimo Faustin Twagiramungu wagize amajwi 3.6 % na Jean-Népomuscène Nayinzira wagize 1.3 %
Mu Ukuboza 2003 ubwo Perezida Kagame yitabiraga umuhango wo kwizihiza imyaka 40 Kenya yari imaze ibonye ubwigenge
Muri Mutarama 2004 ubwo Perezida Kagame yitabiraga igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi, umuhango wabereye i Stockholm muri Suède. Jenoside yakorewe Abayahudi hagati ya 1941 na 1945 yahitanye abasaga miliyoni esheshatu
Muri Gashyantare 2004 ubwo Omar Bongo wa Gabon yageraga i Kigali yitabiriye Inama y'Umuryango ushinzwe Iterambere rya Afurika, NEPAD
Mu Ugushyingo 2004 ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Abdoulaye Wade wa Sénégal
Tariki 14 Kanama 2004, Perezida Kagame aganiriza ingabo z'u Rwanda zari zigiye mu butumwa bw'amahoro i Darfur. Nizo ngabo za mbere z'u Rwanda zari zigiye mu butumwa bw'amahoro mu mahanga. Uwo munsi hahagurutse ingabo 154 n'ibikoresho bya gisirikare, mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe
Tariki 14 Kanama 2004 ubwo Perezida Kagame yaganiraga na Gen James Kabarebe wari Umugaba Mukuru w'Ingabo mbere gato y'uko Ingabo z'u Rwanda zijya mu butumwa bw'amahoro i Darfur
Tariki 17 Kamena 2004 Perezida Kagame asuhuza uwari Perezida wa Banki y'Isi Paul Wolfowitz i Kigali
Tariki 24 Kamena 2004 ubwo Perezida Kagame yatangizaga ku mugaragaro Inkiko Gacaca zaciriye imanza abagera kuri miliyoni ebyiri bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Tariki 15 Mata 2005 ubwo Perezida Kagame yahuraga na George Bush wayoboraga Amerika. Iki gihugu ni kimwe mu baterankunga bakomeye b'u Rwanda
Tariki 6 Ukuboza 2006 ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakirwaga n'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II i Londres
Mu Ukuboza 2007 ubwo Perezida Kagame yahuraga n'uwari Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Gordon Brown. Yijeje u Rwanda kurushyigikira mu mugambi wo kwinjira mu muryango wa Commonwealth n'ubufasha mu kuburanisha abakekwaho Jenoside bihishe mu Bwongereza
Tariki 12 Ukuboza 2007 ubwo Perezida Kagame yahabwaga igihembo cyo guteza imbere abagore, ashimirwa uruhare abagore bagize mu iterambere ry'igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Tariki 14 Gicurasi 2007 ubwo Perezida Kagame yakirwaga na mugenzi we w'u Bushinwa, Hu Jintao, mu ruzinduko rw'iminsi itandatu yagiriye mu Bushinwa
Muri Mata 2008, Chancelière w'u Budage Angel Merkel aganira na Perezida Kagame. Uruzinduko rwari rugamije gutsura umubano, nyuma y'amezi abiri uwari Perezida w'u Budage Horst Koehler avuye mu Rwanda
Tariki 15 Nzeri 2008 ubwo Perezida Kagame yitabiraga amatora y'abadepite. Icyo gihe FPR Inkotanyi niyo yatsindiye imyanya myinshi mu Nteko kuko yabonye imyanya 42, PSD ibona 7 naho PL ibona imyanya 4
Tariki 19 Gashyantare 2008 ubwo Perezida Kagame na Madamu bakiraga ku Kibuga cy'Indege cya Kigali, Perezida George Bush n'umufasha we, rukaba uruzinduko rwa kabiri Perezida wa Amerika yari agiriye mu Rwanda nyuma ya Jenoside
Tariki 7 Ugushyingo 2008, Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b'ibihugu bitabiriye inama yigaga ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, yabereye i Nairobi muri Kenya. Icyo gihe inyeshyamba za CNDP zari ziyobowe na Laurent Nkunda zari ziri mu mirwano igamije gukuraho ubutegetsi bwa Joseph Kabila
Mu Ukuboza 2008 ubwo Perezida Kagame yasuraga abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya EPAC mu mujyi wa Kigali
Tariki 20 Werurwe 2009 ubwo Perezida Kagame yahuraga na Nelson Mandela wahoze ayobora Afurika y'Epfo bahuriye i Johanesburg. Perezida Kagame yavuze ko abayobozi ba Afurika bakwiriye guharanira impinduka zikemura ibibazo byugarije umugabane
Perezida Kagame asura ikigo cy'amashuri mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo tariki 22 na 23 Kanama 2009. Abanyeshuri bamwerekaga ubumenyi bwabo mu bijyanye n'ikoranabuhanga
Perezida Kagame ku munsi wo kwibohora tariki 4 Nyakanga 2009, hashize imyaka 15 u Rwanda rwibohoye
Perezida Kagame ubwo yakiraga abashoramari bo mu Budage tariki 17 Nyakanga 2009
Tariki ya 1 Kanama 2009 ubwo Perezida Kagame yasozaga Itorero ry'abakora mu rwego rw'ubuhinzi
Perezida Kagame ayoboye inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye hagati ya tariki 11 na 12 Ukuboza 2009
Perezida Kagame yitabira umuhango wo guha impamyabumenyi abari barangije muri College of Surgeons of East, Central and Southern Africa (COSECSA) mu Ukuboza 2009
Perezida Kagame aganira n'abana, mu nama ya gatanu y'abana yabaye tariki 12 Ugushyingo 2009
Muri Kanama 2010 ubwo hatangazwaga ko Perezida Kagame yatsinze amatora, ku majwi 93 %
Muri Gicurasi 2010 ubwo Perezida Kagame yasuraga abacuruzi bakorera Nyabugogo, mu rwego rwo kumva no gushakira umuti ibibazo byabo
Perezida w'u Bufaransa, Nicolas Sarkozy asura u Rwanda tariki 25 Gashyantare 2010. Nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida w'u Bufaransa yari agiriye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Tariki 1 Werurwe 2010 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ku mugaragaro inyubako y'uruganda Inyange iherereye i Masaka. Mbere urwo ruganda rwakoreraga i Gikondo
Tariki 19 Mata 2010 ubwo Perezida Kagame yitabiraga umuhango wo kumurika igitabo 'Paul Kagame and the Resilience of a People' kivuga ku mateka ya Perezida Kagame, aya FPR Inkotanyi n'uburyo u Rwanda rwari rwarasenyutse muri Jenoside rukongera kubaho
Tariki 6 Nzeri 2010 ubwo Perezida Kagame yarahiraga kuyobora u Rwanda muri manda ya kabiri. Yatsinze ku majwi 93 % atsinze abo bari bahanganye barimo Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene wa PSD, Prosper Higiro wa PL na Alvera Mukabaramba wa PPC
Tariki 1 Nyakanga 2011 ubwo Perezida Kagame yahabwaga igihembo cyiswe Chello Foundation Humanitarian Award kubera imiyoborere ye myiza
Tariki 12 Nzeri 2011 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko mu Bufaransa; urwa mbere yari agiriyeyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Kagame asoza itorero ry'abanyamabanga nshingwabikorwa b'Imirenge muri Kanama 2011
Perezida Kagame ubwo yasuraga uruganda rwa Hyundai rwo muri Koreya y'Epfo mu Ukuboza 2011
Tariki 11 Kamena 2011 ubwo Perezida Kagame yitabiraga Rwanda Day yabereye i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Tariki 15 Mata 2011 ubwo Perezida Kagame yasuraga abanyeshuri bigaga mu ishuri rikuru ry'Ikoranabuhanga, KIST n'iry'Ubuvuzi, KHI. Aha bamwerekaga ibyo biga
Perezida Kagame ubwo yafunguraga ku mugaragaro Gorillas Golf Hotel iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Yatashywe mu 2012
Muri Kanama 2013 ubwo Perezida Kagame yatahaga igice cyahariwe ibijyanye n'ubuhinzi mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro
Perezida Kagame mu matora y'abadepite yabaye tariki 16 Nzeri 2013. FPR Inkotanyi niyo yatsindiye imyanya myinshi kuko yabonye 41,PSD ibona imyanya 7 naho PL ibona imyanya 6
Tariki 13 Ukuboza 2013 ubwo Perezida Kagame yahaga icyubahiro Nelson Mandela watabarutse tariki 5 Ukuboza 2013
Tariki 5 Kanama 2014 ubwo Perezida Kagame n'umukobwa we Ange Kagame bageraga i Washington mu nama yahuje Perezida Obama n'abakuru b'ibihugu bya Afurika
Perezida Kagame asuhuza umwe mu bari bitabiriye Rwanda Day yabereye Atlanta muri Amerika tariki 20 Nzeri 2014
Muri Gashyantare 2014 ubwo Perezida Kagame yatangaga indangamuntu ye ku bashinzwe abinjira n'abasohoka mu rwego rwo gutangiza gukoresha indangamuntu mu kwambuka imipaka ku batuye muri EAC
Perezida Kagame ahereza igikombe El Merreikh nyuma yo gutsinda APR FC mu mukino wa nyuma wa Cecafa Kagame Cup 2014
Perezida Kagame atangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye kuri Stade Amahoro kuwa 7 Mata 2014. Ni umuhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo n'uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki Moon
Tariki 5 Werurwe 2015 ubwo Perezida Kagame yatahaga urugomero rwa Nyabarongo I rutanga Megawatt 28
Tariki 10 Kanama 2015 ubwo Perezida Kagame yatahaga inyubako ya M Peace Plaza n’Ibiro by’Umujyi wa Kigali. Inyubako M. Peace Plaza yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2010, yuzuye itwaye miliyoni 40 z'amadolari
Perezida Kagame n’umuyobozi wa Dubai Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, bakurikirana isinywa ry’amasezerano hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere n’Ikigo gishinzwe ishoramari Mpuzamahanga rya Dubai tariki 17 Ugushyingo 2015
Perezida Kagame aganiriza abanyarwanda bari bitabiriye Rwanda Day i Amasterdam mu Buholandi tariki 3 Ukwakira 2015
Tariki 12 Kanama 2015 ubwo Perezida Kagame yahuraga n'abacuruzi bibumbiye muri koperative zikorera mu Gakinjiro ku Gisozi. Abagize izo koperative biteje imbere baniyubakira inzu zigezweho zo gukoreramo
Perezida Kagame na Perezida wa Somalia Hassan Sheikh Mohamud n’umuyobozi Mukuru ushinzwe ishoramari muri Dubai, mu kiganiro batanze mu nama yigaga ku bucuruzi n’ishoramari muri Afurika yabereye i Dubai kuwa 17 Ugushyingo 2015
Perezida Kagame ubwo yitabiraga amatora ya referandumu ku wa 18 Ukuboza 2015. Ni amatora yabaye nyuma y'ubusabe bw'Abanyarwanda basaga miliyoni eshatu basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamaza
Tariki 5 Ugushyingo 2015 ubwo Perezida Kagame yitabiraga umuhango w’irahira rya John Pombe Magufuli wasimbuye Jakaya Kikwete
Tariki 16 Mutarama 2016 ubwo Perezida Kagame yatangizaga imikino ya CHAN yabereye i Kigali
Tariki 13 Kamena 2016 ubwo Perezida Kagame yatahaga Coca Cola Ekocenter mu Karere ka Rwamagana, umushinga ukubiyemo serivisi zirimo amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba, amazi meza n'ibindi. Iburyo hari uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Coca Cola, Muhtar Kent naho ibumoso hari Rev Jesse Jackson, umuvugabutumwa wigeze no kuba senateri muri Amerika
Perezida Kagame asubiza ibibazo by'abaturage bo mu Karere ka Gakenke ubwo yabasuraga ku wa 24 Werurwe 2016
Tariki 7 Nyakanga 2016 ubwo Perezida Kagame yakiraga Minisitiri w'Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu mu ruzinduko rw'umunsi umwe yagiriye i Kigali. Yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aganira na Perezida Kagame, hanasinywa amazezerano y' ubufatanye hagati y' ibihugu byombi.
Mu Ukuboza 2016 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ku mugaragaro inyubako ya Kigali Heights. Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyari 30 Frw, iherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro inama yiga ku bukungu World Economic Forum yabereye i Kigali muri Gicurasi 2016
Ubwo Perezida Kagame yatahaga Uruganda rw'amazi rwa Nzove II muri Werurwe 2016. Rutanga metero-cube ibihumbi 25 buri munsi
Perezida Kagame atwaye mu modoka umwami wa Maroc Mohamed VI mu ruzinduko rw'iminsi itatu yagiriye mu Rwanda mu Ukwakira 2016. Hasinywe amasezerano atandukanye arimo ay'ishoramari mu mabanki, ubutwererane n’imikoranire isesuye, korohereza abafite pasiporo z’abadipolomate n’izo kuva mu gihugu bajya mu kindi n’andi
Perezida Kagame n'umwami wa Maroc Mohamed VI mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu 2016
Tariki 16 Gicurasi 2016 ubwo Perezida Kagame yatahaga umushinga wa Kivuwatt utanga umuriro wa Megawati 26
Ubwo Perezida Kagame yatahaga ibigega bishya by'ibikomoka kuri Peteroli i Rusororo Karere ka Gasabo muri Kamena 2016. Ibyo bigega bifite ubushobozi bwo kubika litilo miliyoni 22 za Peteroli
Perezida Kagame yishimana n'abanyarwanda bitabiriye Rwanda Cultural Day yabereye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki 24 Nzeri 2016
Tariki 8 Nyakanga 2016 ubwo Perezida Kagame yatahaga Kigali Convention Centre. Inyubako ziyigize zifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari abarirwa muri miliyari 285 Frw
Mu Ukwakira 2016 ubwo Perezida Kagame yatangizaga uburyo bwo gutwara amaraso ku bitaro hifashishijwe drone
Muri Nyakanga 2016 igihe Perezida Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika bari bari mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali
Muri Kanama 2016 ubwo Perezida Kagame yakiraga Perezida wa Benin Patrice Talon
Muri Mata 2016 ubwo Perezida Kagame yagabiraga inka Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda
Tariki 20 Nyakanga 2017 ubwo Paul Kagame yasuhuzaga ibihumbi by'abayoboke ba FPR Inkotanyi bamushyigikiye bari bateraniye i Nyamirambo kuri Tapis Rouge
Tariki 2 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga muri Gasabo
Tariki 2 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Gasabo. Bivugwa ko hari hitabiriye abantu basaga ibihumbi 600
Ku wa 4 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yitabiraga amatora ya Perezida yahatanyemo na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda na Phillipe Mpayimana
Tariki 18 Kanama 2017, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakira abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye umuhango w'irahira rye. Aha bari kumwe n'Imfura yabo Yvan Cyomoro Kagame, Ange Ingabire Kagame, Ian Kagame na bucura Brian Kagame
Tariki 18 Kanama 2017 ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi nyuma yo gutsinda amatora ku majwi 98.7 % ahigitse abarimo Phillipe Mpayimana na Frank Habineza
Tariki 1 Nzeri 2017 ubwo Perezida Kagame yatahaga ku mugaragaro Bisate Eco Lodge mu Karere ka Musanze. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno
Muri Nzeri 2017 Perezida Kagame atwaye igare mu ifatwa rya filime Rwanda Royal Tour. Igaruka ku hantu nyaburanga hatatse urwa Gasabo, ikagaragaramo Perezida Kagame asabana, yerekana amateka y’u Rwanda aho rwavuye ndetse anashimangira ko aho rugana arirwo rugendo rukomeye ruhanzwe amaso
Tariki 13 Ukuboza 2017 ubwo Perezida Kagame yatahaga Ingoro y'Amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Rivlin wa Israel na Minisitiri w'Intebe Netanyahu mu ruzinduko yagiriye i Yeruzalemu tariki 10 Nyakanga 2017
Tariki 10 Nyakanga 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yabaga umwe mu bakuru b’ibihugu by’Isi bamaze gutera igiti cya olive i Yeruzalemu mu ishyamba rigizwe n’ibiti biterwa n’abantu bakomeye basura icyo gihugu rizwi nka ‘Grove of Nations’
Tariki 17 Kamena 2017 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ku mugaragaro icyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo
Tariki 8 Kanama 2017 ubwo Perezida Paul Kagame yatahaga ku mugaragaro ikibuga cy'umukino w'intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo cyasanwe na Giants of Africa. Perezida Kagame yari kumwe na Masai Ujiri washinze Giants of Africa
Muri Gashyantare 2017, Perezida Kagame yasuye Abaturage bo mu Karere ka Nyagatare. Aha yumvaga ibibazo byabo akabikemura cyangwa agatanga umurongo w'uko byakemurwa
Ubwo Perezida Kagame yatahaga Stade ya Cricket i Gahanga tariki 28 Ukwakira 2017
Ku wa 9 Kanama 2017 ni bwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, kizaba ari icya mbere mu bunini mu karere
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya AIPAC ihuza Amerika na Israel ndetse n’abafatanyabikorwa i Washington DC kuwa 26 Werurwe 2017
Perezida Kagame na Madamu hamwe na Perezida Xi Jinping n'umufasha we tariki 17 Werurwe 2017 i Beijing
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bushinwa tariki 17 Werurwe 2017. Aha yari amaze kwakirwa na Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa
Tariki 10 Kamena 2017 muri Rwanda Day yabereye i Bruxelles mu Bubiligi
Ku wa 17 Nzeri 2017 i New York ubwo Perezida Kagame yashyikirizaga ishimwe Irina Bokova, Umuyobozi Mukuru wa UNESCO akaba n’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuyoboro Mugari wa Internet, Broadband Commission kubera umuhate we mu guteza imbere ingamba zigamije kugeza internet kuri bose
Tariki 20 Werurwe 2017 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko i Vatican akagirana ibiganiro na Papa Francis. Kiliziya Gatolika yaboneyeho gusaba imbabazi kubw'abayoboke bayo bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Tariki ya 20 Werurwe 2017, mu ruzinduko rwa Perezida Kagame na Madamu i Vatican, bageneye Papa impano y'inkoni ya Kinyarwanda
Perezida Kagame ubwo yitabiraga siporo rusange Car Free Day kuwa 21 Ukwakira 2018
Perezida Kagame ahobera Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia , Dr Abiy Ahmed mu ruzinduko yagiriye i Addis Abeba tariki 24 Gicurasi 2018
Tariki ya 3 Nzeri 2018 ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga uw'u Bushinwa mu nama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa yiswe ‘FOCAC2018’
Tariki 4 Nyakanga ubwo Perezida Kagame yatahaga umudugudu w'icyitegererezo wa Horezo mu Karere ka Muhanga watujwemo abakuwe mu manegeka
Muri Werurwe 2018 ubwo i Kigali hasinywaga amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika
Tariki 13 Kamena 2018 ubwo Perezida Kagame yakirwaga na Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no kureba izindi nzego barushaho gufatanyamo
Mu Ukuboza 2018 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’abayobozi barimo Chancelière w’u Budage Angela Merkel i Berlin mu nama ya G20
Tariki 20 Ukuboza 2018 ubwo Perezida Kagame yasuraga Côte d'Ivoire, akagirwa umuturage w'icyubahiro w'Umujyi wa Abidjan
Mu Ukuboza 2018, Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y'ingabo z'u Rwanda yambaye gisirikare
Tariki 23 Gicurasi 2018 ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko mu Bufaransa. Aha yari kumwe na Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron
Perezida Kagame aganira na Perezida wa Amerika Donald Trump muri Mutarama 2018 mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos
Tariki 23 Nyakanga 2018, Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping mu ruzinduko rw'iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda. Icyo gihe u Rwanda n'u Bushinwa byasinye amasezerano 15 y'ubufatanye
Muri Gashyantare 2018 ubwo Perezida Kagame yakiraga ku meza Perezida Edgar Lungu wa Zambia mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda
Ubwo Filipe Nyusi wa Mozambique yasuraga u Rwanda muri Nyakanga 2018
Perezida Kagame afungura City Blue EPIC hotel tariki 1 Werurwe 2018. Yubatswe mu Karere ka Nyagatare ku bufatanye bw’inzego za leta n’abikorera, yuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 19.
Muri Mutarama 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga Kaminuza Mpuzamahanga y'Ubuvuzi, UGHE iherereye i Burera
Tariki 25 Gicurasi 2019 ubwo Perezida Kagame yitabiraga umuhango w'irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa. Aha yatereraga isaluti abasirikare bari bari kumuha icyubahiro
Perezida Kagame asuhuza abitabiriye Rwanda Day i Bonn mu Budage tariki 10 Ukwakira 2019
Perezida Kagame muri siporo rusange izwi nka Car Free Day tariki 5 Gicurasi 2019
Tariki 22 Nzeri 2019 i New York ubwo Perezida Kagame yahuraga n'akanama kamugira inama, PAC. Aka kanama kashinzwe mu 2007
Tariki 23 Nyakanga 2019 ubwo Perezida Kagame yakirwaga n'Igikomangoma Charles cy'u Bwongereza na Wales, bakaganira ku bijyanye n’inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda mu 2021
Tariki 9 Ukuboza 2019 ubwo Emir wa Qatar na Perezida Kagame bakurikiranaga isinywa ry'amasezerano yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera
Muri Gashyantare 2019 ubwo Perezida Kagame yaganiraga n'umuturage mu Karere ka Nyamagabe
Aha Perezida Kagame yari mu muganda rusange ngarukakwezi n'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro ku wa 30 Werurwe 2019
Mu Ukwakira 2019 ubwo yafunguraga uruganda rwa Mara Phone urwa mbere muri Afurika rukora Smartphone. Aha yari kumwe n'umuherwe Ashish Thakkar nyiri sosiyete Mara Group
Tariki 21 Mata 2019, Perezida Kagame atembereza Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani muri Pariki y'Akagera mu ruzinduko rw'iminsi itatu yagiriye mu Rwanda
Mu Ugushyingo 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga icyicaro gishya cya Carnegie Mellon University cyuzuye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro
Muri Kanama 2019 ubwo u Rwanda na Uganda byasinyaga amasezerano agamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y'ibihugu byombi
Tariki 1 Kanama 2019 ubwo Perezida Kagame yatahaga Singita Kwitonda Lodge and Kataza House mu Karere ka Musanze
Tariki 9 Kanama 2019 ubwo Perezida Kagame yatahaga inzu y'imikino n'imyidagaduro, Kigali Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi 10
Tariki 2 Nzeri 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya AUCA
Tariki 21 Ukwakira 2019 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ububiko bushya bw’ibicuruzwa bivuye mu mahanga buherereye i Masaka. Bwubatswe na sosiyete Dubai Ports World izobereye mu gucunga no kubaka ububiko bw’imizigo iva cyangwa ijya mu mahanga
Muri Gashyantare 2020 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ikigo gitanga ubuvuzi bwa kanseri hakoreshejwe uburyo bw’imirasire buzwi nka Radiotherapy, gikorera mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe mu Mujyi wa Kigali
Tariki 11 Werurwe 2020 ubwo Perezida Kagame Paul yatahaga umushinga wo kuhira imyaka, Nasho Irrigation Project uherereye mu Karere ka Kirehe watewe inkunga n'umuherwe Howard Buffet
Tariki 27 Gashyantare 2020 ubwo Perezida Kagame yafunguraga ku mugaragaro hoteli One and Only Gorilla's Nest. Yubatse mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ikaba yaruzuye itwaye miliyari zirenga 60 z'amafaranga y'u Rwanda.
Perezida Kagame mu ifatwa rya filime 'Rwanda Royal Tour' igaragaramo ibyiza bitatse u Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro na Getty Image

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza