Guverinoma y’u Rwanda yasinyaye amasezerano n’ikigo KOKO Networks, kigiye gushora imari mu mushinga wo gukwirakwiza ingufu zisubira zikoreshwa mu guteka, hirya no hino mu gihugu.
Ni umushinga wa miliyoni $25 witezweho gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kugeza ku banyarwanda bose ibicanwa bitangiza ibidukikije, bitarenze umwaka wa 2030.
Uyu mushinga uri muri gahunda yo gushakira umuti ibikorwa byo kwangiza amashyamba mu gushaka inkwi, amakara, cyangwa gukoresha izindi ngufu zihumanya ikirere zikomeje gukururira isi akaga binyuze mu mihindagurikire y’ibihe.
KOKO itanga ishyiga rifite ahantu habiri hashobora gutekwa, hagati y’ayo mashyiga hakabamo ahantu hasukwamo ibicanwa bizwi nka KOKO Fuel, byo mu bwoko bwa bioethanol.
Ku ruhande batanga n’icupa (KOKO Canister) ribamo ibicanwa byongerwa mu ishyiga, ari naryo umuntu ajya kuzurisha ku bacuruzi batandukanye.
Mu masezerano yasinywe hagati y’impade zombi, Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko izashyiraho politiki zirimo ikurwaho ry’umusoro ku nyongeragaciro (VAT) n’umusoro ku gutumiza ibikoresho mu mahanga na ethanol fuel ikoreshwa muri aya mashyiga.
Ibyo byose ngo bizatuma igiciro cy’ibi bikoresho kirushaho kumanuka, bityo n’abaturage b’amikoro make babashe kubyigondera.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko kurengera ibidukikije ari ibintu u Randa rushyize imbere, kandi bijyanye n’umurongo mpuzamahanga wo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
Yakomeje ati "Nanone kandi uburyo bwo guteka butangiza ibidukikije ni kimwe mu byo u Rwanda rushyizemo imbaraga kugira ngo rugere ku Ntego z’Umuryango w’Abibumbye mu Buzima, Uburinganire n’Iterambere ry’Ubukungu. Twishimiye gufatanya na KOKO na Dalberg mu gukwirakwiza iri koranabuhanga rishya rirengera ibidukikije mu nyungu z’banyarwanda bose."
Biteganywa ko KOKO Rwanda izatanga ririya koranabuhunaga, igishoro n’ubunararibonye bwo kubaka no gukoresha uyu mushinga mu Rwanda, ikazashora miliyoni $25 mu guhanga imirimo 500 n’uburyo buhya bwo guhanga imirimo ku bigo byinshi biciriritse n’abafatanyabikorwa.
KOKO kandi izashyira mu bikorwa uyu mushinga ku bufatanye n’ikigo Dalberg, biyuze mu kigo KOKO Rwanda bafunguye mu gihugu.
Umuyobozi mukuru wa KOKO, Greg Murray, yavuze ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurengera amashyamba ya Afurika binyuze mu kugabanya ubukenerwe bw’amakara akomoka ku mashyamba, ari nako rurengera ubuzima bw’abagore n’abana.
Yakomeje ati "Abakiliya bakeneye uburyo bwiza butangiza ibidukikije kandi ku giciro gito, kandi bakabubona hafi y’aho batuye. Ikoranabuhanga ryacu rizazana ibi, hakiyogeraho na gahunda yo kugabanya uburyo amakara akoreshwa."
Umuyobozi w’ikigo Dalberg, James Mwangi, yavuze ko bashimishijwe no gukorana na KOKO hamwe na Guverinoma y’u Rwanda mu kubaka uburyo bushya bwo guteka butangiza ibidukikije.
Yakomeje ati "Dalberg yakomeje gukorana n’urwego rw’ibicanwa bitangiza ibidukikije mu myaka isaga cumi, kandi yabonye uburyo KOKO yubatse izina ryayo mu buryo bwihariye. Aya masezerano agaragaza umusaruro w’ubufatanye bw’inzego zirimo ikorabuhanga rigezweho, uruhare rw’abikorera mu gushora imari mu bikorwa byo kurengera ibidukikije na politiki nziza, kandi ni urugero rwiza ku bindi bihugu bishaka guhagurukira ikibazo cy’ibicanwa bihumanya."
Uburyo bwa KOKO burizewe kuko ntushobora kongera ibicanwa mu ishyiga ryaka ngo wenda ribe ryatomboka, bisaba ko ubanza kurizimya mu buryo bwose, kugira ngo ahajyab ibicanwa habashe gufunguka.
Ntabwo ibicawa nabyo bishobora kuva mu icupa, kuko bisaba ko no ku byongera mu ishyiga, wubika icupa ahantu habogenewe, maze utwuma tugacomekana, bya bicanwa bikabasha guhita.
Iyo umuntu asoje agiye gucana, yifashisha umwambi arasa, akazukoza ku ishyiga waka.
Kugeza ubu KOKO Networks ifite abakiliya bagera kuri miliyoni 1.5 muri Kenya, ikagira abakozi basaga 1300 muri Kenya no mu Buhinde. Iteganya gukomeza kwagurira ibikorwa mu bihugu bitadukanye bya Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!