IGIHE

Dr. Bishop Musinga udahisha ko akunda Perezida Kagame, agiye kumurika igitabo ’Never Giver Up’

0 14-01-2026 - saa 16:05, IGIHE

Dr. Bishop Emmanuel Musinga, wakunze kumvikana ashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame kubera urukundo rwe ku gihugu n’uko aharanira icyateza Abanyarwanda imbere, agiye kumurika igitabo yise "Never Give Up" (wicika intege) kigamije kwereka abantu ibyabafasha kudacika intege mu byo biyemeje kugeraho.

Ibirori byo kumurika iki gitabo cya Dr. Bishop Musinga usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bizahurirana n’igikorwa cyiswe "Servant Leadership Conference Dinner", bikazaba ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026.

Iki gikorwa byitezwe ko kizahuriza hamwe abayobozi batandukanye, abapasiteri, abacuruzi n’abandi banyacyubahiro, aho bazaganira ku ndangagaciro z’ubuyobozi bufite intego yo gukorera abandi no gukura amasomo mu gitabo ’Never Give Up’, gikangurira abantu kudacika intege n’iyo bahuye n’ibigeragezo bikomeye.

Avuga kuri iki gitabo, Dr. Bishop Musinga yagize ati “Duhura n’ibibazo byinshi, duhura n’intambara nyinshi, duhura n’ibibazo biterwa n’abantu benshi baduca intege, ariko kugira ngo uzagere ku byo wiyemeje n’iby’Imana yaguhamagariye ni uko ugomba kwirinda ibintu biguca intege.”

Dr. Bishop Emmanuel Musinga ni Umunyamulenge wabaye mu Rwanda mbere yo kwimukira muri Amerika aho atuye muri Leta ya Indiana. Yakunze kumvikana atangarira iterambere Igihugu cyagezeho kibikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

Yavukiye muri Congo mu Bibogobogo, akurira mu Rwanda aho yageze mu 1994, akaza kuhigira amashuri yisumbuye n’igice cya Kaminuza muri UNILAK aho yize ibijyanye n’Amategeko.

Yimukiye muri Kenya aho yize Tewoloji, mbere yo gukomereza ubuzima muri Amerika. Ni we washinze itorero Grace Tabernacle Ministries, rifite amashami atandukanye hirya no hino ku Isi, nko muri Kenya, Uganda no muri Indianapolis muri Amerika. Afite umugore n’abana batandatu.

Ibintu bibiri bihatse urukundo rwa Dr. Bishop Musinga kuri Perezida Kagame

Mu kiganiro aherutse kugirana na One Nation Radio, Dr. Bishop Musinga yavuze ko ikintu kigoye ari ukubona umuntu ukwiriye mu mwanya ukwiriye, ariko ibyo Perezida Kagame we abyujuje.

Ati “Icyo mukundira [Perezida Kagame], akunda Abanyarwanda, agakunda n’u Rwanda. Uri inshuti ye kunda u Rwanda ukunde n’abaturage b’Abanyarwanda. Niba uri inshuti ye ukangiriza Abanyarwanda, ukabafata nabi nanjye sinakwihanganira.’’

“Ruswa yarashize mu Rwanda kubera Perezida. Narababwiye ngo iyo ataba Perezida u Rwanda ruba rukiri rutoya. Rwari rwaruzuye kuko ni ko Habyarimana yavuze, rwari ruyobowe na Perezida wuzuye ivangura n’amacakubiri.’’

Yavuze ko ikindi cyerekana ubwenge mu miyoborere ya Perezida Kagame ari uko ashaka abantu batera ingabo mu bitugu imishinga igamije ineza y’abenegihugu no kuzamura imibereho yabo.

Ati “U Rwanda abanyamahanga ni bo barushaka, ntabwo ari rwo rubashaka kuko rwateguye neza. Abakeneye kwiga ubuyobozi bajye kwigira ku Rwanda.’’

Kuri we asanga Abanyarwanda bakwiye kwishimira ubuyobozi bafite, bakarushaho kubushyigikira mu cyerekezo cy’Igihugu.

Ati “Twebwe dukunze Congo, twabuze uwo dushyigikira.’’

Iyo atondeka abayobozi beza muri Afurika, avuga ko Perezida Kagame ari muri batanu ba mbere.

Ati “Mu minsi mike azaba uwa mbere. Abayobozi [beza] ureba ukunda abantu kuruta uko yikunda. Yaje mu Rwanda bavuga ngo ni ruto, na n’ubu hari imisozi itarajyaho inzu. Abari hanze baratashye, anakingurira abanyamahanga. Ubu ikoranabuhanga yararyimakaje, biragoye guforoda pasiporo y’u Rwanda.’’

Yavuze ko Perezida Kagame ari umubyeyi w’abantu bose bafite ibitekerezo byiza ndetse umwigiyeho yunguka byinshi bimuyobora neza mu buzima bwe.

Dr. Bishop Musinga udahisha ko akunda Perezida Kagame, agiye kumurika igitabo 'Never Giver Up'
Dr. Bishop Musinga yageze mu Rwanda aho yitegura kumurikira igitabo 'Never Give Up'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza