IGIHE

BRD yasubije ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyoni 11$

0 16-05-2026 - saa 16:23, IGIHE

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD, yasubije ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyoni 11$ (angana na miliyari 16 Frw), inagirana amasezerano y’ishoramari n’ikigega kizwi nka ‘Local Currency Bond Fund’ gicungwa na Cygnum Capital, ikigo cyashoye imari muri izi mpapuro mu mafaranga y’u Rwanda.

Local Currency Bond ni ikigega cyashinzwe na Banki y’Amajyambere y’u Budage, KfW, mu 2012. Ikaba igiye gufasha abashoramari b’abanyamahanga kugura impapuro mpeshamwenda mu madevise y’ibihugu bitandukanye ariko zidatakaje agaciro.

Impapuro mpeshamwenda zasubijwe ku isoko ni izizwi nka ‘Sustainability-Linked Bond (SLB)’ zishyirwa ku isoko hagamijwe kubona amafaranga yo gushyigikira imishinga igamije iterambere rirambye.

Izi mpapuro zigurwa mu mafaranga y’u Rwanda, zashyizwe ku isoko bwa mbere mu 2024, zigurwa angana na miliyari 3,5 Frw.

Zishyizwe hanze ni intambwe ikomeye ku Rwanda kuko bizafasha n’abashoramari b’abanyamahanga kuza kugura izi mpapuro ubusanzwe zagurwaga n’ab’imbere mu gihugu gusa.

Kugira ngo abashoramari bemererwe kwitabira, byagizwemo uruhare na TCX (The Currency Exchange Fund), ifasha abanyamahanga kugumana agaciro k’imari bashoye aho guhombera mu ivunjisha. TCX yafashijwe na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’u Budage kugera kuri ibi.

Umuyobozi Mukuru wa Cygnum Capital, Clemens Calice, yavuze ko bishimiye gufatanye na BRD mu guharanira iterambere ry’u Rwanda:

“Izi mpapuro mpeshamwenda zitumye ALCB Fund ishora imari bwa mbere mu Rwanda, ikigega igihugu gihora kirajwe ishinga no gushoramo imari. Aya masezerano agaragaza uburyo u Rwanda rushoboye n’uburyo banki nka BRD ari ingenzi mu gufasha igihugu gutera imbere.”

Umuyobozi wa BRD, Stella Rusine Nteziryayo, yavuze ko ubu bufatanye ari intambwe ikomeye, kandi ko banki yateye intambwe ikomeye ku isoko ry’imari ry’u Rwanda.

Ati “Binyuze mu kubona imari y’abanyamahanga mu mafaranga y’u Rwanda mu buryo TCX yashyizeho bufasha abashoramari, ni ubwa mbere bikozwe mu Rwanda, bigaragaza uburyo impapuro mpeshamwenda ziri mu mafaranga y’igihugu bashobora kugurwa n’abashoramari mpuzamahanga mu uburyo bufasha abantu kwirinda ibihombo bushyizweho.”

Yakomeje avuga ko kwagura uburyo bwo gutera inkunga imishinga itandukanye hisunzwe Amafaranga y’u Rwanda, bifasha mu kugabanya ibihombo bikomoka ko ivunjisha, ari na ko hagurwa ibikorwa byo guteza imbere imishinga y’ingenzi.

Muri iyo mishinga harimo ifasha cyane mu guhanga akazi, guteza imbere ibijyanye no kohereza ibicuruzwa mu mahanga, inganda, gufasha abantu kubona inzu zihendutse no guteza imbere ibigo biyobowe n’abari n’abategarugori.

Ati “Kongera gushyira ku isoko impampuro mpeshambwenda za BRD, bigaragaza uburyo dukomeje kugirirwa icyizere n’uburyo dushishikariye iterambere.”

Nteziryayo yavuze ko iki gikorwa kiri mu murongo w’inshingano BRD yahawe wo gushaka imari ivuye mu bikorera hagamijwe kugera ku ntego z’icyerekezo 2050 na gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere, NST2.

BRD na Cygnum Capital byiyemeje gukomeza ubufatanye no kwagura amahirwe y’imikoranire mu guteza imbere imishinga hisunzwe.

BRD yasubije ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyoni 11$
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

0 0 16-05-2026
Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza